Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, bwashinze bariyeri bugamijwe guhiga bukware abanyarwanda, mu mugambi wo gukomeza kubagirira nabi.
Nk’uko byatangajwe n’abanyarwanda bane bagaruwe mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2019 bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gufatirwa kuri bariyeri ya polisi ya Kisoro ahitwa Nyakabande, bahamije ko mu gace ka Kisoro hari bariyeri “igamije gusakuma abanyarwanda” mu modoka zitwara abagenzi.
Abo banyarwanda basubijwe mu gihugu cyabo nyuma y’iminsi muri gereza ni Kubwimana Theogene w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera, Ntakiyimana Peter w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Gisagara; Hakizimana Sylvain w’imyaka 30 wo mu Karere ka Gakenke na Nzayisenga Jean de la Croix w’imyaka 35 wo mu Karere ka Musanze.
Nk’uko Virunga Post yabitangaje, aba banyarwanda bavuga iyo polisi ya Uganda itahuye ko uri umunyarwanda, bakwaka ibyangombwa nka pasiporo cyangwa urundi rwandiko rw’inzira, bagahita baruca. Icyo gihe batangira kugushinja kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ari naho hava gufungwa no kwirukanwa nabi mu gihugu.
Abo uko ari bane birukanwe bavuga ko bafunzwe bashinjwa kwinjira muri Uganda binyuranyije n’amategeko. Kubwimana, Ntakiyimana, Hakizimana na Nzayisenga, bose bahamya ko muri gereza bakubitwaga bikomeye n’ubuyobozi.
Amategeko agenga urujya n’uruza mu karere avuga ko kwinjira mu gihugu bidakurikije amategeko bidakwiye kubaho ku muturage wo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba winjiye mu kindi gihugu kiwugize.
Gusa Uganda ikomeje guta muri yombi abanyarwanda ibashinja “kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko”, ibintu bamwe mu basesenguzi bavuga ko irimo kwica nkana amasezerano yasinye.
Uretse ibyo, abirukanwa bagaragaza ko bakorewe iyicarubozo. Kubwimana we anavuga ko yatanze ruswa y’amashillingi 800,000 ya Uganda kugira ngo arekurwe nyuma y’iminsi umunani muri kasho. Inkuru ye ihura n’iz’abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda.
Hari amakuru avuga ko gushyiraho bariyeri bigamije gukanda abanyarwanda kugira ngo bemere gutanga ruswa ari benshi igihe batawe muri yombi.
Kubura ruswa yo kubahonga bisobanura ko ugomba kumara imyaka myinshi muri gereza, kandi “ibihe ugiriramo bigasa nk’urupfu” nk’uko bamwe babigaragaje.
Hakizimana Sylvain kimwe na Kubwimana, yagiye muri Uganda ajyanwe no gusura umuvandimwe. Nawe byamusabye kwishyura amashillingi 800,000 kugira ngo arekurwe, amaze icyumweru muri gereza, kimwe na bagenzi be babiri.
Bavuga ko basize nibura abanyarwanda 80 muri kasho za Kisoro, ahanini bagizwe n’ababuze ruswa yo guha inzego z’umutekano.