Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwashyikirije Uganda ibimenyetso by’uko hari abagamije guhungabanya umutekano warwo barimo gukorera muri icyo gihugu, harimo n’ibimenyetso bigaragara mu buhamya bwa LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda rukomeje kuganira na Uganda ku mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikorera muri icyo gihugu kandi kigahagarikira ibyo bikorwa.
Ni imitwe Dr Sezibera yagaragaje ko yagize uruhare mu bikorwa birimo ibitero bya grenade muri Kigali, mu majyaruguru, mu majyepfo y’igihugu n’ahandi, ariko ngo abayoboye iyo mitwe bidegembya muri Uganda bafashijwe na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu.
Yakomeje ati “Icyo ni ikibazo twagaragaje, iyo mitwe irimo RNC ya Kayumba, FDLR; bamwe mu bayobozi ba FDLR bakoze Jenoside muri iki gihugu, bamwe muri bo bafatiwe muri RDC bavuye muri Uganda, binyuze mu mibanire myiza bashyikirizwa u Rwanda, bavuye imuzi ibyo bikorwa kandi twamenyesheje Uganda ayo makuru dusaba ko ibyo bintu bihagarara.”
Yavuze ko hari abayobozi benshi ba FDLR bamaze gufatwa, barimo abasaga 800 bakiriwe umwaka ushize ubu bari i Mutobo.
Dr Sezibera yakomeje ati “Abandi babiri nabo baherutse kuza umwe wari ushinzwe ubutasi undi akora ibindi, barafashwe, bazanywe mu Rwanda, bameze neza, baratanga amakuru menshi. Icy’ingenzi ni uko batashye bari iwabo, ibindi leta izagenda ibibagezaho mu gihe bibaye ngombwa. Ariko bari mu Rwanda barimo baratanga amakuru meza akenewe.”
Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye neza ubufatanye bwa FDLR na RNC bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda banyuze ku butaka bwa Congo.
Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri RDC, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka “P5, Rwanda National Congress ya Kayumba Nyamwasa.”
Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (Monusco), azisaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bakagana muri Kivu y’Amajyepfo, kwiyunga n’umutwe wa Kayumba.
Gusa Monusco yatereye agati mu ryinyo, ivuga ko uwo mutwe werekezaga muri Kivu y’Amajyepfo uvanze n’impunzi z’abasivili barimo abana n’abagore.