Mu ijoro ryakeye muri centre ya Kirambo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo hari amakuru y’uko umugore afatanyije na bamwe mu bavandimwe be babiri bateye urundi rugo bakica umugore waho bamukubise bakanakubita umugabo we bikomeye kugeza agiye muri coma.
Biravugwa ko uyu mugore ari we wayoboye icyo gitero ku rugo rwa Ntakirutimana Jean, ndetse ubu akaba yafatanywe n’abo babikoranye bagafungwa. Imiryango yombi ngo yari isanzwe ifitanye amakimbirane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uru rugomo n’ubwicanyi byabaye saa yine z’ijoro aho abantu batatu bateye uru rugo baturanye bakica umugore waho n’umugabo we Ntakirutimana bagasiga ari muri Coma.
Amakuru avugako uyu mugore bamwishe bamuteraguye ibyuma.
Ntakirutimana ngo yari ajyanye umwana hanze gato maze aba bagizi ba nabi bahita binjira mu nzu idakinze.
Umuyobozi w’Umurenge ati: “Ntakirutimana yinjiye mu nzu agerageza kurwana nabo nawe baramukomeretsa ajya muri comma abaturage baduhuruje tujyayo tumujyana kwa muganga ariko umugore we byari byarangiye”.
Muri iyi centre muri iki gitondo hahise hakorana inama y’umutekano yarimo abayobozi bavuye no ku karere n’ab’ingabo na Police kuri ubu bwicanyi bwaraye bubaye.
Muri iyi nama abaturage batanze amakuru ko iyi miryango yari ifitanye amakimbirane.
Bamwe mu baturage yavuze ko umugore ushinjwa muri ubu bwicanyi atarangwa n’imyitwarire myiza, ngo amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku makuru yatanzwe n’uyu wishwe kuri mugenzi we ubu ukekwaho kumwica.
Umwe mu baturage witwa Ndagije yavuze ko uyu mugore wishwe kenshi yatangaga amakuru mu Isibo y’Umudugudu wabo bityo ntibyashimisha mugenzi we ahigira kuzamwica afatanyije na bene wabo.
Kugeza ubu umurambo w’uyu mugore wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora ari naho umugabo we ari kuvurirwa ibikomere.