• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Ubwanditsi 02 Apr 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yaciye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi, FFB, amande angana n’ibihumbi 10 by’amadolari bitewe na Televiziyo y’iki gihugu yerekanye umukino wahuje u Burundi na Gabon.

Nk’uko CAF yabimenyesheje FFB mu ibaruwa yayandikiye ku Cyumweru, izishyura amadolari ibihumbi 10 inyuma yo kurenga ku mabwiriza yayo.

Iti” Turabamenyesha ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi ritubahirije amategeko ya CAF ku mukino w’umunsi wa gatandatu w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri. Ahabaye amakosa akurikira: RTNB yo mu Burundi yerekanye uyu mukino ibinyujije kuri Startimes na CANAL+ INTL, nta burenganzira bwa CAF ifite, bityo mukaba muciwe amande angana n’ibihumbi 10$.”

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019, u Burundi bunganya na Gabon igitego 1-1 ndetse buhita bubona itike yo gukina CAN 2019 ku nshuro ya mbere mu mateka yabwo.

Umuyobozi w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi Honorable Révérien Ndikuriyo yavuze ko nka FFB, ntako batari bagize ngo birinde amakosa nk’aya. Aho asanga ababigizemo uruhare aribo bagomba kwishyura aya mafaranga baciwe na CAF.

Ati “Mugihe twari twasabye abantu bose ko bibujijwe gufata amashusho no kwerekana umukino wahuje u Burundi na Gabon, nk’uko twari twabisabwe, ko CANAL+ na SUPERSPORT aribo bari bemerewe kwerekana uwo mukino, bakaba bari basabye AZAM TV ko yaza gufata amashusho ikayashyira kuri Satellite, tumaze kubona ibaruwa ivuye muri CAF, ica FFB amande angana na 10,000$ kubera ko ngo RNTB yaba yarerekanye uwo mukino nta ruhushya ruvuye muri CAF.”

“Kubera ibyo, dusabye ababishinzwe gukora iperereza ku bijyanye n’uburyo RTNB yerekanye uwo mukino. Abazaba babifitemo uruhare bose nibo bazariha ayo mafaranga. FFB ntacyo itari yakoze kugira ngo Camera zose ntihagire n’imwe ifata amashushuo mu kibuga uretse iza AZAM TV.”

Nyuma yo kubona itike ya CAN 2019, biteganyijwe ko u Burundi buzamenya itsinda buzaba buherereyemo tariki ya 12 z’uku kwezi, nyuma ya tombola izabera i Cairo mu Misiri.

2019-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Ubwanditsi 12 Aug 2018
Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 10 May 2023
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu

Ubwanditsi 31 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abakuru B’ibihugu 3 Mu Kugerageza Gushakira Moise Katumbi Inzira Imusubiza Mu Gihugu Cye
Mu Mahanga

RDC: Abakuru B’ibihugu 3 Mu Kugerageza Gushakira Moise Katumbi Inzira Imusubiza Mu Gihugu Cye

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi
Mu Mahanga

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin
Amakuru

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ubwanditsi 16 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru