Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko iri gukora iperereza ku Banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bahunguye muri iki gihugu.
Aba bagabo batanu barimo Celestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibyaha by’intambara n’iby’iterabwoba yabwiye dailymail dukesha iyi nkuru ko muri Mutarama 2018, u Rwanda rwabagejeho icyifuzo cy’uko abo bantu bakurikiranwa. Yavuze ko hari n’itsinda ry’abashinzwe iperereza ryoherejwe mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “Inyandiko z’ingenzi kuri iki kibazo zasuzumwe n’abapolisi bashinzwe ibyaha by’intambara, kandi no mu Rwanda hari abandi twoherejeyo. Nk’umwanzuro, twatangiye iperereza ry’ibanze ku nyandiko zose twohererejwe n’u Rwanda.”
Celestin Mutabaruka w’imyaka 63 ni umupasiteri mu itorero rya Community Church, ubu atuye mu gace ka Kent naho Vincent Brown [Bajinya] w’imyaka 59 utuye ahitwa Islington, ni umuganga, akaba yari n’umwe mu bari bagize akazu.
Hari kandi Celestin Ugirashebuja w’imyaka 66 utuye ahitwa Essex, Charles Munyaneza w’imyaka 61 utuye Bedford na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 66 utuye i Manchester.
Abo bombi batawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 2006 ariko urubanza rwabo ruza guhagarara nyuma y’imyaka itatu.
Abanyarwanda n’Isi yose batangiye ku wa 7 Mata 2019, kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.