• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Ubwanditsi 09 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Umunyapoliti utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu, kuri uyu wa Gatatu yakwirakwije ibihuha ko muri Nyungwe imirwano imeze nabi, abanyarwanda kuri Twitter bamuha urw’amenyo.

Twagiramungu w’imyaka 73 aba mu Bubiligi. Haba ku mbuga ze nkoranyambaga no mu binyamakuru nta na hamwe ajya yumvikana ashima cyangwa yemera ibyagezweho mu Rwanda yigeze kubera Minisitiri w’Intebe.

Ku rukuta rwe rwa Twitter birasanzwe ko ashyiraho amagambo anenga cyangwa yirengagiza ibyagezweho mu Rwanda, ubundi agacishamo akanibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Kane, Twagiramungu yongeye gutungurana yandika kuri Twitter ko guhera tariki 3 kugeza tariki 7 Gicurasi 2019 imirwano yari imeze nabi hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba mu ishyamba rya Nyungwe.

Nta gihamya na kimwe yigeze yerekana cyangwa ngo asobanure aho yakuye ayo makuru.

Inyandiko ya Twagiramungu yazamuye amarangamutima ku banyarwanda bakoresha Twitter kandi bazi neza ukuri kw’ibibera mu gihugu.

Bahise batanga ibitekerezo kuri iyo nyandiko bibaza igikomeje gutera Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Uwitwa Kizito Safari kuri Twitter yavuze ko ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi yanyuze mu ishyamba rya Nyungwe agana i Rusizi kandi ko inzira yose yari nyabagendwa.

Yagize ati “Ariko rwose muzehe nk’ibyo koko ubikuye he? Ejo ko nari Rusizi inzira yose akaba ari amahoro, ibyo bihuha urabikwiriza iki koko? Reka igi rihane inyoni: sigaho nta musaza ubeshya.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Twaragiramungu kuva muri Politiki yo mu kirere, akajya atangaza ibyo yahagazeho.

Ati “Harya iyi ni ya Politiki yawe yo mu Kirere! Ugomba kuba uri mu bushorishori bwa Gare du Midi hamwe nigeze kugusanga ukavuza induru, gerageza ujye kurira ibiti bya Gashonga nibwo wabona muri Nyungwe cyangwa utumeho mwene nyoko aguhe amakuru mazima.”

Straton Fatahose yifashishije ifoto y’ibihingwa birimo ibirayi bihinze hafi ya Nyungwe, yavuze ko abatuye hafi ya Nyungwe bahugiye mu rugamba rw’iterambere aho kuba urw’amasasu nkuko Twagiramungu abivuga.

Ati “Dore abaturiye Nyungwe amakuru bafite ni urugamba mu iterambere. Abaguha amakuru baraguhaze muze, basigaye bakwikiza bakakubwira ibyo waraye urota niba atari ubuhanuzi uba wikoreye.”

Afazari Dancilla we yavuze ko umusaza nka Twagiramungu atari akwiriye kuba akiri mu makuru yo gushyushya abantu imitwe, ahubwo yakabaye ari kubiba urukundo n’ubumwe mu rubyiruko.

Ati “Twagiramungu rekera aho ibinyoma byawe byo gushyushya abantu imitwe. Ku myaka yawe, ubundi abagabo nya bagabo basaza bigisha urukundo n’ubumwe mu rubyiruko ariko we ni urwango gusa. Muzehe, abanyarwanda ntibagishaka kumira uburozi bwawe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari ari abakwirakwiza ibihuha ku nyungu zabo bwite.

Ati “ Izo mpuha zikwirakwizwa n’abayobozi bamwe bafite imitwe yitwara gisirikare. Abantu bakaza bagasakuza ngo twafashe Nyungwe , ngo nta mukerarugendo dushaka bari mu bihugu byo hanze. Nta waturusha amakuru ku gihugu cyacu kandi tuzi ko gitekanye.”

Yongeyeho ko “Umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo urarinzwe, umeze neza nta cyawuhungabanya. Umutekano wa ba mukerarugendo nawo nta gishobora kuwuhungabanya kubera ko igihugu cyacu kirinzwe neza ushingiye ku banyarwanda ubwabo.”

Muri Nyakanga 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi, agace Twagiramungu akomokamo, yakomoje ku buryo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Twagiramungu ari mu baje kumureba bamusaba kuba Perezida.

Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiriro wabonaga Twagiramungu ashyigikiye ibitekerezo byo guteza imbere u Rwanda ariko nyuma aza kubihindura.

Ati “Icyantangaje ni uko icyo gihe yambwiraga ngo ni njye ukwiriye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura. Ntabwo yari akinyifuza ngira ngo yibwiraga ko ahari azankoresha. Nari nabaye urutindo.”

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu 1995. Yahise ajya kuba mu Bubiligi agaruka mu 2003 aje kwiyamamaza mu matora ya Perezida nk’umukandida wigenga, atsindwa na Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Src: IGIHE

2019-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi – Uganda: magendu no kunyereza amafranga ya leta hagati ya Museveni na Nkurunziza, umusaraba k’umutekano w’Africa muri rusange

Burundi – Uganda: magendu no kunyereza amafranga ya leta hagati ya Museveni na Nkurunziza, umusaraba k’umutekano w’Africa muri rusange

Ubwanditsi 16 Sep 2018
Umuhanzi  Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Umuhanzi Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Ubwanditsi 11 May 2024

Igitekerezo kimwe

  1. baziyumva
    May 9, 20198:51 pm -

    Gusaza ni ugusahurwa, Ubwonko bwe bwashaje rwose. Ntakibasha kugendana nabwo.Iriya ndwara yo kwibagirwa ugahora mu byakera ukibagirwa ibiriho, iyo uyifite uba wagiye. Utangira no kuvugishwa bakagirango warasaze. Akenshi uba wibereye mu byakera ukiri umusore n’abantu b’icyo gihe, Ibyavuba ntubimenya. Abenshi iyo bageze kuri iyo stade baba barangije, baba basigaje kuraga.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde
Amakuru

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde

Ubwanditsi 24 Aug 2024
Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside
Mu Rwanda

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Ubwanditsi 10 May 2018
Gakenke: Umwarimu  yatawe muri yombi  akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa
ITOHOZA

Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Ubwanditsi 15 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru