Abaturage barasabwa gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (meteo Rwanda) baba abubatsi, abahinzi, abatwara indege, abakora imishinga inyuranye kugira ngo batagwa mu gihombo giterwa no kudasobanuza mbere yo kuyishyira mu bikorwa.
Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (meteo Rwanda) gifite imashini kabuhariwe zitandukanye zifashishishwa mu bumenyi bw’ikirere, aho abakozi ba (meteo Rwanda) bahera batanga amakuru yizewe, bafite amasitasiyo 5 kuri buri kibuga cy’indege, aho buri isaha na buri amasaha 3, ayo makuru atangazwa kandi akagera ahantu hatandukanye no mu bindi bihugu, ayo makuru iyo bayakiriye barayasesengura, ayo makuru yifashishwa baha abakiriya bafite imishinga itandukanye.
Amosi Uwizeye umwe mu bakozi b’ikigo cy’iteganyagihe yabwiye abanyamakuru ko muri stations 5 z’ibibuga by’indege, ko mbere y’uko indege ifata ikirere babanza bagasuzuma, bakamenya ko ikirere gitunganye, ahari ikibazo ni aho kitari, ubwo bumenyi kandi babubona buri iminota 10, yavuze kandi ko bafite ibipimo binyuranye bipima ibijyanye n’ubuhinzi-bworozi, imvura n’ubushyuhe, imiyaga n’inkuba.
Amosi yagize ati ‘‘buri kibuga cy’indege haba hari biro ya meteo Rwanda’’, buri igihugu gifite meteo cyohereza amakuru muri ‘‘International data exchange bita MSC’’, aho bose bashyiramo amakuru (data) bigahurira hamwe muri ubwo buryo bita (système), bigatuma amakuru amenyekana hirya no hino ku isi, bityo bakamenya aho isi iri kugana n’icyerekezo cy’imiyaga.
Icyicaro cy’Ikigo cy’iteganyagihe giherereye i Gitega ku cyicaro cyayo, hari ibikoresho bifata amakuru y’ubumenyi bw’ikirere y’ibyahise ndetse n’ibiteganyijwe, icyerekezo cy’umuyaga n’imbaraga z’umuyaga.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera ibikoresho no guhugura abakozi bakorera icyo kigo hagamijwe kugira ngo abaturage bamenye igihe imvura izatangirira n’igihe izarangirira ndetse n’igihe cy’itumba n’igihe cy’izuba ku abahinzi, aho Abanyarwanda bamenyeshwa niba imvura izaba nyinshi cyangwa izaba nkeya bakamenya uko bazabyifatamo.
Abanyamakuru basobanuriwe ibijyanye n’iteganyagihe ry’igihe kigufi (amezi 3), iteganyagihe ry’igihe kiringaniye n’iteganyagihe ry’igihe kirekire, abakozi b’ikigo cya meteo Rwanda bahamya ko ubushobozi bw’ibikoresho n’ubumenyi bw’abakozi babifite, bitewe ni uko Leta yabishyizemo imbaraga zihagije.
Meteo Rwanda ni ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangije servise zayo uhereye mu 1907 I Save mu Majyepfo y’u Rwanda, kuri ubu gifite icyicaro mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, aho bahuza ibipimo 320 (stations) binyuranye byakusanywe mu gihugu hose, by’umwihariko I Bugesera aho bita Maranyundo hakaba hari Radar ishinzwe gutanga amakuru y’ikirere, kumenya imiterere y’ibicu n’imiyaga, igasesengura ibijyanye n’inkuba.
Twahirwa Antony umuyobozi mu kigo cy’iteganyagihe DM( Division Manager) yavuze ko ayo makuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, ashobora kwifashishwa mu gihembwe cy’ihinga, ahamya ko mu gihe ayo makuru yifashishijwe byakongera umusaruro bityo n’imibereho y’Abanyarwanda ikazamuka.
Mugabe Rachelle Umuyobozi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kongera ubumeyi abanyamakuru Media High Council (MHC), yavuze ko hakwiriye imikoranire myiza hagati y’abanyamakuru n’ikigo cy’iteganyagihe (meteo Rwanda) kugira ngo umuturage amenye aho igihe kigeze, yavuze kandi ko itangazamakuru ari umuyoboro wo kugeza amakuru ku muturage.
Rachelle nanone yavuze ko ubwo bumenyi abo banyamakuru bahawe n’ikigo cy’iteganyagihe, bazabukoresha mu buryo bwa kinyamwuga, bamenyeshe abaturage impinduka z’ikirere bityo na bo bagire uruhare mu kubifatira ingamba hakiri kare nta kibatunguye.
Nyuma y’ayo mahugurwa abanyamakuru biyemeje ko bagiye gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, bakajya batangaza amakuru mu bitangazamakuru bahagarariye, kugira ngo agere ku bantu benshi.
Inshingano ya meteo ni ugukurikirana impinduka z’ikirere uko zimeze kose, bakazitangariza Abanyarwanda kugira ngo zitabahungabanya, ari yo mpamvu icyo kigo gisaba ubufatanye n’itangazamakuru, kugira ngo ayo makuru atangarizwe Abanyarwanda ku gihe gikwiriye.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bahawe amahugurwa y’iminsi 2, basobanurirwa kandi bamenya uburyo bakwiriye kwigisha no gutangariza Abanyarwanda ubumenyi bw’iteganyagihe, haba mu gukumira ibiza, kumenya imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo ayo makuru bayatangaze mbere y’igihe bityo hafatwe ingamba hakiri kare.
Abo banyamakuru bashyizeho ihuriro rizajya ribahuza n’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, kugira ngo abaturage babone amakuru yizewe kandi ahagije bityo ayo makuru atangarizwe ku gihe bityo birinde ingaruka ziterwa n’imihindagurikire yacyo. Uwashaka ibindi bisobanuro wahamagara nimero itishyuzwa 6080.