Abarimu bo muri Uganda binyuze mu ihuriro ryabo (UNATU), batangaje ko kuri uyu wa Mbere batangira imyigaragambyo, nyuma y’uko basabye leta kubazamurira imishahara ariko ntigire icyo ibasubiza ku mpamvu bikomeje gutinda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga Mukuru wa UNATU, Philbert Baguma, yavuze ko bari bahaye guverinoma iminsi 90 ngo ibongerere imishahara, iyo minsi ikaba irangira uyu munsi.
Mu ibaruwa bandikiye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe ku wa 19 Gicurasi 2019, ihuriro ry’abarimu ryavuze ko mu biganiro byabaye guhera muri Kamena umwaka ushize byahuje abarimu n’urwego rwashyizweho na guverinoma, bemeranyije ko umushahara wa mwarimu uzongerwa mu myaka y’ingengo y’imari ya 2018/2019 na 2019/2020.
Iyo baruwa yagiraga iti “Nk’ihuriro, twakoresheje inzira zose zishoboka z’ibiganiro guhera muri Kamena 2018 kugeza uyu munsi, ariko bamwe mu bakozi ba Leta babangamiye uru rugendo. Ku bw’ibyo ihuriro ritanze iminsi 90 ngo inzego bireba zubahirize ibyaganiriwe ndetse bikemeranywaho hagati ya Guverinoma n’ihuriro ry’abakozi ba leta, cyangwa tukazakora imyigaragambyo guhera ku wa 20 Gicurasi 2019.”
Nyuma y’uko bitakozwe, Baguma yabwiye abanyamakuru ko niba abadepite bashobora kwicara bakazamura imishahara yabo bitwaje ko ikiguzi cy’ubuzima cyazamutse, bitumvikana uko badatekereza kuri mwarimu uhembwa umushahara uri munsi cyane y’uwabo, nk’uko Chimpreports yabitangaje.
Yavuze ko ikibazo atari uko guverinoma idafite ubushobozi, ahubwo ibukoresha mu bice bimwe ikirengagiza ibindi.
Ati “Abarimu ni abantu bakunda igihugu cyane kubera ko bakorera mu buryo butaboroheye, bakigisha mu mashuri abana babo badashobora kwigamo kubera umushahara bahembwa.”
Guverinoma yasabwe kudahohotera abarimu kubera ko yanze gusubiza ubusabe bwabo mu gihe yari yamenyeshejwe mbere y’iminsi 90.
Iyo myigaragambyo igiye kubaho mu gihe habura icyumweru kimwe ngo abanyeshuri basubire mu masomo bavuye mu kiruhuko.