Camille Nkurunziza, umuyoboke wa RRM ya Nsabimana Callixte wabaga i Cape Town, yishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe ku munsi w’ejo i Kensington muri Afrika y’Epfo.
Kuwa 30 Gicurasi, Camille Nkurunziza yaguye mu mirwano yahuje abapolisi n’abajura ahagana saa kumi ku muhanda wa Milton, hapfamo babiri abandi barakomereka.
Aneth Kabasindi, umugore wa Camille Nkurunziza, yakuyeho urujijo ahamya ko umugabo we yarashwe na Polisi ya Afurika y’Epfo.
Kabasindi avuga ko umunsi umugabo we yarashwe yari yagiye ku kazi bisanzwe, saa munani z’ amanywa baravugana ariko bigeze saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba mu rugo iwe muri Afurika y’ Epfo haza abapolisi bamubwira ko umugabo we yashimuswe. Saa tanu z’ ijoro nibwo ngo bamubwiye ko umugabo we yapfuye byarangiye.
Uyu mugore avuga ko umugabo we yahoranaga ubwoba ariko agahora yitwararika. Ngo ubwo bwoba yabuterwaga n’ uko yahoze muri politiki gusa ngo yageze aho abivamo yisengera Imana.
Kabasindi avuga ko umugabo we yafashwe n’ abapolisi batatu, bamushyira mu modoka inyuma undi ajya kuri vola arakomeza aratwara, ngo byaje kurangira abo bapolisi bamurashe amasasu umunani.
Ati “Ni byo igipolisi cyaje kunsaba imbabazi, bambwira ngo habayeho ko umupolisi yaje kurasa, kandi ngo yarashe amasasu menshi kuko bamurashe amasasu umunani. Ubwo rero barambwira bati rwose tugusabye imbabazi wowe n’ umuryango wawe ku bw’ ibyo byabaye bati ariko turacyakora iperereza”.
Uyu mugore yabwiye BBC ko atizeye umutekano kuko ku irembo ry’urugo rwe abantu bataramenyekana baharasiye Umurundi wari ugiye mu kiriyo cya Camille Nkurunziza. Uyu murundi ntabwo yapfuye ari kwitabwaho n’ abaganga bo muri Afurika y’ Epfo. Kabasindi akomeza avuga ko iki kirego yakimenyesheje polisi ya Afurika y’ Epfo igitangiraho iperereza.
Yagize ati “Umutekano wanjye ntabwo mu by’ ukuri umeze neza kuko mu ijoro ryakeye hari umuntu wari uje mu kiriyo baramurasa ntitwamenya abamurashe abo ari bo. Ntiyapfuye ari mu bitaro. Iruhande rwa gate (urugi rw’ igipangu) yacu nta bantu bari bahari mu by’ ukuri nanjye mfite gutinya kwinshi cyane”.
Kabasindi avuga ko polisi ya Afurika y’ Epfo itamurindira umutekano. Avuga ko tariki 5 Kamena 2019, abashinzwe iperereza basuzumye uko umugabo we yishwe bamubwira ko baza kumubwira icyo bagezeho.
Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo yuririweho n’abacengezamatwara barwanya u Rwanda, bihutira kurukura ku kuba yariciwe mu bujura bw’imodoka barushyira ku kuba yarazize politiki, mu gihe Afurika y’Epfo, nta na kimwe yari yagatangaje.
Ibitangazamakuru bikwirakwiza ibihuha, byahimbye umubano wa hafi wa Nkurunziza na Perezida Kagame, nk’uburyo bwo gushaka ko abantu babyitaho cyane bakabiha umwanya.
Mu buryo bwihuse, ibitangazamakuru bikorana na RNC muri Afurika y’Epfo na Uganda, byasohoye inkuru kuri paji za mbere zifite umutwe ugira uti “Uwahoze ari umurinzi wa Kagame yiciwe muri Afurika y’Epfo” cyangwa izo bijya kumera kimwe.
Gusa bamwe bibajije impamvu bashakishije urwego bamushyiramo yapfuye nyamara akiri muzima ntawigeze arumushyiramo.
Amakuru yizewe ni uko Nkurunziza yagiye mu gisirikare cya RPA mu 1994, agasezererwa mu 2000. Iyi myaka itandatu niyo abakwirakwiza ibihuha byo kurwanya u Rwanda bagenderaho bavuga ko yari muri RPA nk’umurinzi wa Perezida wa Repubulika. Ntiyigeze aba mu barinzi b’Umukuru w’Igihugu habe n’umunsi umwe.
Mu myaka itandatu yamaze muri RPA, Nkurunziza yoherejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe muri Gendarmerie. Ni urwego muri icyo gihe rwari rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, mbere yo gushyiraho Polisi y’Igihugu.
Amakuru kandi avuga ko Nkurunziza yanakunze kuvuga ko yabaye umurinzi w’umukuru w’igihugu agendeye ku gaciro kurinda ikibuga cy’indege byari bifite ndetse no kuba byarakorwaga n’abapolisi [ari ho yabarizwaga] n’abarinzi b’Umukuru w’Igihugu.
Mu yandi magambo, kuvuga ko Nkurunziza yari umwe mu barinda Umukuru w’Igihugu ni uko yakoze hafi yabo bisa n’uko umuntu yavuga ko yize muri Havard University kuko yabaye hafi yayo mu Mujyi wa Cambridge.
Ni kimwe kandi n’uko umuntu yavuga ko yize muri Makerere University, ashingiye ko yabaye mu bice biyegereye bya Wandegeya.
Ariko nubwo Nkurunziza yaba yarigeze gukora mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu ku kibuga cy’indege, ni gute bimugira umurinzi wa Perezida. Ni uguhimba inkuru.
Amateka aciriritse ya Nkurunziza, biragoye ku bacengezamatwara kubona ibyo bamuvugaho bihwanye n’uko babyifuza. Urugero ntabwo yari Karegeya. Icyo bakora ni ukumuhimbira amateka kugira ngo babone ibyo buririraho, ari byo kumwita umurinzi wa Kagame.
Abarwanya u Rwanda mu ruhame bakorana na RNC nk’umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo, Sonia Rolley wa RFI n’abandi, bakwirakwije iyi nkuru bashize amanga.
Byanakozwe kandi n’ibindi bitangazamakuru bifite intumbero yo kurwanya u Rwanda nka Daily Maverick, BBC Gahuzamiryango n’ibyo muri Uganda byatakarijwe icyizere nka The Daily Monitor na The New Vision.
Umusesenguzi witwa Ali Naka, yanditse kuri Twitter, ibisa n’ibyerekana uko ibitangazamakuru by’icengezamatwara byahurijwe hamwe ngo bihindure urupfu rw’uwarashwe arwana n’abapolisi, rube ukwicwa kubera izindi mpamvu.
Yagize ati “Icyerekana uburyo itangazamakuru ryakolonijwe muri Afurika y’Epfo, rikorana bya hafi n’ihuriro ry’abavangura, Afriforum, umutwe wa RNC n’ibinyamakuru binengwa muri Uganda, birimo gukoreshwa mu kwibasira u Rwanda”.
“Umugambi wanyu wagaragaye kandi uzatsindwa”
Naka yakomeje ahamiriza Carien du Plessis, wiyita umucancuro w’ijambo n’umukoresha we The Daily Maverick, ko “Camille yishwe na polisi kubera gutwara imodoka nta rutangira, urujijo ku kuba yari yibwe cyangwa ari ukuri ntabwo rurakurwaho. Polisi yiseguye ku byabaye”.
Ni gute ibi byagira ingaruka ku mubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda? Muhagarike gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Ihuriro Afriforum, rikorana na RNC mu kugereka ku Rwanda iraswa rya Karegeya, ryagerageje guhuza ibi bikorwa byombi [urupfu rwa Nkurunziza n’urwa Karegeya].
Bakoze ibishoboka byose ngo bashishikarize Guverinoma ya Afurika y’Epfo guhindura urupfu rwa Nkurunziza ikibazo cya dipolomasi, bitandukanye n’uruhande polisi y’iki gihugu irimo.
Muri Uganda, byiyongera ku byo ibitangazamakuru twavuze haruguru byanditse, inkuru y’Umurinzi wa Kagame yishwe’ yakwirakwijwe cyane n’Urwego rwa Uganda rw’Ubutasi (CMI), binyuze muri blogs zo kurwanya u Rwanda n’ibitangazamakuru byo kuri internet, byamamaye mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Byageragezaga kwenyegeza ikinyoma cy’uko abicanyi bahunze bava muri Afurika y’Epfo, batwawe n’indege yihariye ya Perezida. Babonye ko ibi ari ikinyoma giciriritse baragihindura batangira kuvuga ko Polisi ya Afurika y’Epfo, yarashe abishe umurinzi ubwo bageragezaga guhungana uwo bishe. Biteye isoni.
Uburyo ibitangazamakuru byo muri Uganda bishyize umutima ku rupfu rwa Nkurunziza biratangaje. Byageze aho ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye gutangaza ko umuryango we usaba ko umurambo we ujya gushyingurwa muri Uganda.
Uru ni urugero rw’aho ubutegetsi bwa Uganda burazwa ishinga n’imirambo y’abanyarwanda. Ibi bigashimangira umubano yari afitanye n’igisirikare cya Uganda (UPDF).
Umuvandimwe we Major Hadji Abubaker Karume, uri muri UPDF, yashyizwe imbere nk’umwe mu bo mu muryango wa Nkurunziza, usaba ko kumushyingura byabera muri Uganda.
KT Press yanditse ko hari abavuga ko bishoboka ko impamvu CMI yashyize umutima ku rupfu rwa Nkurunziza ari uko batakaje umwe muri bo.
Nyuma yo gusezererwa muri RPA mu 2000, Nkurunziza yambutse umupaka ajya muri Uganda atura i Mbarara. Amakuru avuga ko nyuma yo gushingwa kwa RNC, yakoranye na Pastor Deo Nyirigira wa AGAPE Church, ifite intego yo gukingira ikibaba ibikorwa bya RNC no guhuza ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba muri Mbarara.
Imikoranire y’Urwego rw’ubutasi rwa Uganda na RNC, yafashije Nkurunziza kujya muri Afurika y’Epfo. Agezeyo, yaje kujya muri FLN ya Callixte Nsabimana watawe muri yombi.
Amakuru avuga ko umwiryane yasanzeyo watumye Nkurunziza ahava mu Ukwakira 2017, yisunga Noble Marara bashinga ikitwa Rwanda Revolutionary Movement (RRM). Ntabwo yamazemo igihe kuko yirukanywe na Marara wamukekagaho gushaka kuyobora RRM.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye, avuga ko muri iki gihe muri Afurika y’Epfo, ari bwo Nkurunziza yinjiye wese mu barwanya u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibintu abacengezamatwara arwanya u Rwanda bahereyeho bamwita ‘impirimbanyi ya politiki’ bakirengagiza ko yari umwe mu bagize imitwe y’iterabwoba.
Ku bw’ibyo abacengezamatwara arwanya u Rwanda batagira imipaka, ntibamubona uko yari ari ahubwo byose babihurije mu kumuha izina rihimbano ‘ry’uwahoze ari umurinzi wa Kagame’.