Mu Rwanda tumenyereye amarushanwa anyuranye y’umupira w’amaguru, icyakora irushanwa ry’abafana ryo ryari ritaraba. Iri rushanwa ryatangijwe mu Rwanda n’abafana ba Arsenal FC batumiye amakipe atandatu yatangiye shampiyona ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019.
Iri rushanwa ryateguwe n’abafana ba Arsenal FC mu Rwanda riri mu matsinda, aho itsinda rya mbere rigizwe na Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports. Usibye iri tsinda ariko nanone hari n’itsinda rya kabiri rigizwe na Arsenal, Manchester United na Chelsea Fc. Aha bazakina mu matsinda hagende hazamuka amakipe abiri muri buri tsinda bityo bahite bajya muri kimwe cya kabiri.
Iri rushanwa byitezwe ko mu myaka iri imbere rizaba rihuza abafana b’amakipe menshi nk’uko Mukasa Jean Marie ukuriye abafana ba Arsenal FC yabitangarije abanyamakuru. Yaratangaje ko ari ubwa mbere iri rushanwa ribaye ariko bafite icyizere ko rizakura n’abafana b’andi makipe bakitabira. Ubwo ryatangizwaga hakinwe imikino ibiri.
Abafana bari gucakirana kuri ubu buryo
Abafana ba Kiyovu batsinzwe n’abafana ba APR FC ibitego bibiri kuri kimwe naho abafana ba Arsenal batsinda aba Chelsea ibitego bitatu kuri kimwe. Ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ni bwo iri rushanwa rizakomeza aho abafana ba Rayon Sports bazaba bacakirana n’abafana ba APR FC mu gihe abafana ba Chelsea bo bazaba bacakirana n’abafana ba Manchester United.
Ku bijyanye n’ibihembo byo amakipe atatu ya mbere ni yo azahembwa nubwo batatangaje umubare w’amafaranga azaherekeza igikombe n’imidari izahabwa amakipe azaba yitwaye neza. Nk’uko kandi Jean Marie Mukasa yabitangarije abanyamakuru iki ni igikorwa bari gukora bafatanyije na Skol Rwanda isanzwe ifite imikoranire ya hafi n’ikipe ya Arsenal FC.
Tariki 15 Kamena 2019, abafana ba Manchester United bazabanza gukina n’aba Chelsea saa saba z’amanywa, nyuma aba Rayon Sports bahure n’aba APR FC ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Tariki 22 Kamena 2019, saa saba z’amanywa, abafana ba Arsenal bazahura n’aba Manchester Unites, saa kumi z’uwo munsi, abafana ba Rayon Sports bahure n’aba Kiyovu SC. Tariki 29 Kamena 2019, hazaba imikino ya 1/2. Ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya kaburu mu itsinda B saa saba naho saa kumi mbere mu itsinda B ihure n’iya kabiri mu itsinda A.Umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki 4 Nyakanga 2019.
Rwanda Arsenal Supporters Club yateguye iri rushanwa ni ihuriro rizwi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal FC ndetse batanga umusanzu mu ikipe bafana. Mu Rwanda kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 920 bamaze kwandikwa i Londres mu Bwongereza. Iki gikorwa bakaba baragiteguye mu rwego rwo guhuza abafana bagasabana banamenyana ariko kandi banabakangurira gukora siporo nka kimwe mu bituma umuntu arushaho kubaho neza.