• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cya 2019

Ubwanditsi 18 Jun 2019 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.4 %, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje, ukava kuri miliyari 1987 Frw ukagera miliyari 2144 Frw.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR, Murenzi Yvan, yavuze ko umusaruro mbumbe wa serivisi wari 48% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 28% by’umusaruro mbumbe naho umusaruro w’inganda wari 17% by’umusaruro mbumbe w’igihugu wose.

Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 4% mu gihembwe cya mbere cya 2019, uw’inganda wazamutse 18%, naho uwa serivisi uzamuka ku 8%.

Yakomeje avuga ko ‘mu buhinzi umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 4%, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 9% nyuma y’uko wiyongereye ku rugero rwa 46% mu gihembwe nk’iki cya 2019’.

Murenzi yasobanuye ko ukugabanuka k’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu kwatewe no kuba ‘umusaruro ku cyayi waragabanutse ku rugero rwa 7% no ku bindi bihingwa byoherezwa hanze nk’indabyo n’ibireti ukaba waragabanutseho 19% byose bigatera kugabanukwa kwa 9%’. Icyakora umusaruro w’ikawa wo wiyongereyeho 2%.

Ati “Kugabanuka kw’icyayi biterwa n’ibiciro bihari ku isoko mpuzamahanga cyangwa igihe kuko imibare itwereka ko mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri ari ko bigenda ariko mu bindi bihembwe habamo ubwiyongere cyane.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, yavuze ko hakiri kare kuvuga ko hari ingaruka iki gihembwe cyagira ku bukungu bw’igihugu kuko hakiri ibindi bihembwe bitatu kandi bigaragaramo impinduka zikomeye mu bukungu.

Ubwiyongere bw’umusaruro w’inganda watewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereye ku rugero rwa 30%, umusaruro w’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri wiyongereye ku rugero rwa 12% naho uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongera ku rugero rwa 8%.

Umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutse 11% bitewe ahanini n’izamuka rya 21%, ry’umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereye ku rugero rwa 7%, umusaruro w’ibikorwa by’imirimo by’imirimo yo kuyobora no gucunga umutungo wazamutseho 15% uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 14%.

Src : IGIHE

2019-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Ubwanditsi 14 Oct 2021
Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron
POLITIKI

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Ubwanditsi 25 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru