• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

Editorial 24 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Maroc yatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cya 2019, aho yatsinze Namibia igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi yo mu itsinda D wabereye kuri Al Salam Stadium mu Mujyi wa Cairo.

Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi w’Umunyarwanda, Hakizimana Louis, wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2019.

Ibikoko by’Inkazi nk’uko Ikipe y’Igihugu ya Namibia yitwa, byihagazeho muri uyu mukino, aho byashakaga gutahana inota rimwe, ariko rutahizamu Keimune yitsinda igitego habura iminota ibiri ngo umukino urangire, ubwo yashakaga gukiza izamu kuri coup-franc yatewe na Hakim Ziyech.

Maroc y’umutoza Hervé Renard yagowe cyane no kubona aho imenera mu bwugarizi bukomeye bwa Namibia, biba ngombwa ko itangira gushakira ku mipira y’imiterekano.

Nabil Dibar yananiwe gutsindira Maroc ku buryo bwiza yabonye ku munota wa 10, umunyezamu ashyira umupira muri koruneri mu gihe na Namibia yabonye ubundi buryo nk’ubu, kapiteni wayo Ronald Ketjijere atera umupira hejuru y’izamu.

Hakim Ziyech usanzwe ukinira Ajax yo mu Buholandi, na we yabonye uburyo bubiri bwiza ku ruhande rwa Maroc ku munota wa 23 n’uwa 36, imipira yose yateye ijya hanze y’izamu mu gihe uyu musore yongeye kubona ubundi buryo ku wa 72, umunyezamu Loydt Kazapau akuramo umupira n’ikirenge nyuma y’uko wari uhinduriwe icyerekezo na bagenzi be.

Ziyech yeteye coup-franc yo ku munota wa 88, rutahizamu wa Namibia, Itamunua Keimune ashyizeho umutwe, umupira uruhukira mu izamu rye ndetse Maroc ibona igitego cyayihaye intsinzi muri uyu mukino wa mbere.

Undi mukino wo muri itsinda D utegerejwe kuri uyu wa Mbere saa 16:30, aho Côte d’Ivoire icakirana na Afurika y’Epfo.

Maroc izasubira mu kibuga ku wa Kane tariki ya 28 Kamena, ihura na Côte d’Ivoire mu gihe Afurika y’Epfo izakina na Namibia.

 

Hakizimana Louis yayoboye umukino Maroc yatsinzemo Namibia mu Gikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri

 

Uyu ni we musifuzi w’Umunyarwanda uri mu gikombe cya Afurika

 

Hakizimana Louis aha ikarita y’umuhondo Keimuine wa Namibia wari umaze kwitsinda igitego
Inkuru ya IGIHE

 

2019-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Editorial 30 Apr 2021
Rayon Sports yerekanye imyambaro izakoresha umwaka utaha

Rayon Sports yerekanye imyambaro izakoresha umwaka utaha

Editorial 23 Aug 2018
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020

Editorial 18 Feb 2020
Imyiteguro yo kwakira CHAN irarimbanije kuri stade Amahoro

Imyiteguro yo kwakira CHAN irarimbanije kuri stade Amahoro

Editorial 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye
HIRYA NO HINO

Amakosa yitwa mato ashobora gukorwa hagati y’abashakanye akagira ingaruka zikomeye

Editorial 15 Mar 2017
Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Editorial 20 Dec 2017
CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

Editorial 27 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru