Maroc yatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cya 2019, aho yatsinze Namibia igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi yo mu itsinda D wabereye kuri Al Salam Stadium mu Mujyi wa Cairo.
Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi w’Umunyarwanda, Hakizimana Louis, wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2019.
Ibikoko by’Inkazi nk’uko Ikipe y’Igihugu ya Namibia yitwa, byihagazeho muri uyu mukino, aho byashakaga gutahana inota rimwe, ariko rutahizamu Keimune yitsinda igitego habura iminota ibiri ngo umukino urangire, ubwo yashakaga gukiza izamu kuri coup-franc yatewe na Hakim Ziyech.
Maroc y’umutoza Hervé Renard yagowe cyane no kubona aho imenera mu bwugarizi bukomeye bwa Namibia, biba ngombwa ko itangira gushakira ku mipira y’imiterekano.
Nabil Dibar yananiwe gutsindira Maroc ku buryo bwiza yabonye ku munota wa 10, umunyezamu ashyira umupira muri koruneri mu gihe na Namibia yabonye ubundi buryo nk’ubu, kapiteni wayo Ronald Ketjijere atera umupira hejuru y’izamu.
Hakim Ziyech usanzwe ukinira Ajax yo mu Buholandi, na we yabonye uburyo bubiri bwiza ku ruhande rwa Maroc ku munota wa 23 n’uwa 36, imipira yose yateye ijya hanze y’izamu mu gihe uyu musore yongeye kubona ubundi buryo ku wa 72, umunyezamu Loydt Kazapau akuramo umupira n’ikirenge nyuma y’uko wari uhinduriwe icyerekezo na bagenzi be.
Ziyech yeteye coup-franc yo ku munota wa 88, rutahizamu wa Namibia, Itamunua Keimune ashyizeho umutwe, umupira uruhukira mu izamu rye ndetse Maroc ibona igitego cyayihaye intsinzi muri uyu mukino wa mbere.
Undi mukino wo muri itsinda D utegerejwe kuri uyu wa Mbere saa 16:30, aho Côte d’Ivoire icakirana na Afurika y’Epfo.
Maroc izasubira mu kibuga ku wa Kane tariki ya 28 Kamena, ihura na Côte d’Ivoire mu gihe Afurika y’Epfo izakina na Namibia.