Umwera uturutse ibukuru ngo bucya wakwiriye hose. Mu gihe mu nzego z’ubuyobozi bwo hejuru muri Uganda buregwa ruswa, uri ku isonga akaba Perezida Museveni na Sam Kahamba Kutesa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse Abadepite mu nteko nshinga mategeko muri Uganda bakaba barasabye ko Sam Kutesa yakwegura nyuma yaho agaragaweho ruswa yahawe muri 2016. Iyo ruswa bayimuhaye ubwo yari Perezida w’inama rusanga y’umuryango w’abibumbye maze ayo mafaranga anoherezwa muri Uganda.
Si uyu muyobozi wa Uganda gusa uvugwaho ruswa kuko hari n’abandi byabayeho; muri Mata uyu mwaka, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi afatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.
Ubu rero noneho Ruswa iravuza ubuhuha mu nzego za Uganda zikorera ku mipaka Uganda ihuriyeho n’uRwanda. Urugero ni akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.
Umutangabuhamya akaba umwe muri ba mukerarugendo basuye Uganda, yanditse amarorerwa yahuye nayo yakwa ruswa mu buryo bukabije ubwo we na mugenzi we bambukaga umupaka bava mu Rwanda berekeza muri Uganda.
Nyirukwandika ibyamubayeho na mugenzi we yavuze ko kuva mu Rwanda byari byoroshye, hakurikijwe ibisabwa. Ibintu byaje guhinduka ubwo bakandagiraga ku butaka bwa Uganda. Umukozi w’umugore w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda yarebye pasiporo zabo maze azishyikiriza police ikorera k’umupaka. Kasim na mugenzi we batekereje ko ari ibisanzwe ariko ibyo batekerezaga byaje guhinduka ukundi.
Ako kanya babwiwe ko bidashoboka kwambuka, ko tugomba gusubira inyuma tukajya kunyura ku kibuga cy’indege i Kigali niba dushaka kwinjira muri Uganda, ariko bwari uburyo bwo kubatera ubwoba ngo babone icyuho cyo kubaka ruswa.
Nyuma baje kubwirwa ko visa bari bafite (East African Tourist visa) itemewe gukoreshwa kubaca ku mipaka y’ubutaka.
Kasim na mugenzi we bakomeje gusobanura ariko biba iby’ubusa. Kasim ntiyakozwaga igitekerezo cyo gutanga ruswa ngo bakomeze urugendo rwabo ariko mugenzi we amwereka ko nta mahitamo uretse gusubira i Kigali. Nibwo bahise babaza uwo mupolice wa Uganda uburyo bafashwa namafaranga batanga.
Uwo mu police yahise agaragaza akanyamuzena ku maso bitandukanye n’isura yari yafunze ubwo yababwiraga ko batinjira; maze bamuha amadolari 20 kuri we na mugenzi we wa imigration, wahise ayatera utwatsi asaba amadolari 200! Bamusobanuriye ko iyo baza kugira amadolari 200 bari gufata indege batari kwirirwa baca k’umupaka wo hasi.
Kasim na mugenzi we bongeye kugerageza kubaha ibihumbi 25 by’amanyarwanda (bingana n’amadolari 27) ariko biranga biba iby’ubusa.
Bategereje isaha irenga, nyuma yuko abandi bagenzi bamaze kurangiza ibisabwa byo kwinjira muri Uganda, bo basigara bonyine.
Byaje kugera aho mugenzi wa Kasim amwaka ama pound 50 (angana n’amadolari 63) kugirango bayatange abagande bayagabane, ubwo ninako aba police baje kuba batatu buri wese agenda agira umubare w’amafaranga (ruswa) yaka.
Baje guha ama pound 50 umwe mu ba police, nawe ayashyira wa mugore wo muri imigration wagombaga kubonaho akabona kubaterera uruhushya (stamp) rubemerera kwinjira.
Mu gihe bari biruhukije ko bikemutse batanze ruswa bagiye gukomeza, umwe muri baba police yaje abakirikiye abaka ya mafaranga y’amanyarwanda, bitaba ibyo agatesha agaciro uruhushya (stamp) bari bamaze kubona.
Yaje gufata pasiporo ya Kasim maze asiba stamp yari irimo, biba ngombwa ko bamwongera ama pound 16 kugirango Kasim abone indi stamp.
Nguwo rero wa mwera uturutse ibukuru…Umushinjacyaha w’umunyamerika yahamije ibyaha abagabo babiri guha ruswa ministiri muri leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga Sam Kahamba Kutesa n’undi muyobozi mu gihugu cya Chad.
Dr. Chi Ping Patrick Ho, ufite imyaka 68 akaba umwenegihugu wa Hong Kong, na Cheikh Gadio, ufite imyaka 61, akaba umunya Senegal bahamijwe n’urukiko rwa Manhattan muri New York nyuma yo guha ruswa y’amadolari 500,000 (miliyari imwe na miliyoni Magana umunani mu mashilingi ya Uganda).