Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu birimo kuganirwaho na Monusco n’ibihugu bituranye bireba.
Ni mu ijambo yagejeje ku baturage kuri iki cyumweru, aho yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bindi bihugu.
Ingabo za FARDC zimaze iminsi zicana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.
Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.
Radio Okapi yanditse kandi ko Tshisekedi yahamagariye imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi, igatangira inzira zo gusubira mu buzima busanzwe.
Yavuze ko igihugu cye, ingabo za loni zibungabunga amahoro (Monusco), barimo kwiga uburyo bushoboka bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ati “Leta na Monusco dufatanyije turi gushaka uburyo tuzabasubiza mu buzima busanzwe.Turongera gusaba imitwe igifite intwaro ko yazishyira hasi kugira ngo nayo ibone ayo mahirwe yo gusubizwa muri sosiyeti neza, gushyira intwaro hasi no gusubizwa uburenganzira bwose.”
Kuwa Gatandatu tariki 29, Perezida Félix Tshisekedi yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa na France 24, ko ashaka gukorana cyane n’umutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa bitandukanye.
Yavuze ko hari amakimbirane yagiye abaho hagati ya leta na Monusco mu bihe bitambutse, ariko kuri ubu bayikeneye cyane cyane mu duce turimo ibibazo.