• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Ubwanditsi 03 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ivuga ko abakuru b’ibihugu barindwi bamaze kwemeza ko bazitabira Umunsi wo Kwibohora u Rwanda rugiye kwizihiza ku nshuro ya 25, mu birori bikomeye bizabera muri Stade Amahoro.

Mu bayobozi bemeje ko bazitabira uyu munsi harimo Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia na madamu, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Madamu na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Hari kandi Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Ali Kirunda Kivenjija.

Muri ibi birori biteganyijwe ku wa Kane kandi hari n’abandi bashyitsi barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitandukanye muri Afurika bazabyitabira.

U Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 25 ishize ingabo za ri iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda imiyoborere mibi rwari rumaranye igihe, yatumye bamwe Abatutsi benshi bahunga igihugu ndetse abasaga miliyoni imwe bakicwa muri Jenoside mu 1994.

Urugamba rwo kubohora igihugu, uretse gukuraho ubuyobozi bubi, rwanahagaritse Jenoside yakorwaga amahanga arebera.

Imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe yabaye iyo kubaka igihugu kimaze guhamya igitinyiro mu mahanga, gishimwa iterambere cyagezeho rishingiye ku miyoborere myiza. Iri terambere ntiryasize ibikorwa remezo birimo kubaka no kwagura imihanda, gusakaza amashanyarazi n’ibindi byinshi.

Mu kwitegura umunsi wo Kwibohora, hakomeje ibikorwa bitandukanye byo gusobanura amateka yaranze urugamba rwo Kwibohora rwatangiye mu 1990, rwanabaye intangiriro y’amateka y’u Rwanda ruha agaciro kamwe abaturage barwo n’amahirwe angana mu nzego zose.

Src : IGIHE

2019-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Mafoto : Burasa Jean Gualbert yasezeweho bwa nyuma

Mu Mafoto : Burasa Jean Gualbert yasezeweho bwa nyuma

Ubwanditsi 09 May 2020
Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanya-Uganda 54% ntibashaka ko Museveni yongera kwiyamamaza kubera ibokorwa bye by’ubugizi bwanabi
INKURU NYAMUKURU

Abanya-Uganda 54% ntibashaka ko Museveni yongera kwiyamamaza kubera ibokorwa bye by’ubugizi bwanabi

Ubwanditsi 08 May 2019
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa
Mu Rwanda

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Ubwanditsi 24 Jul 2017
Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye
Mu Rwanda

Abapolisi 384 basezerewe mu kazi ku mpamvu zitandukanye

Ubwanditsi 15 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru