Nkuko twagiye tubibwirwa n’abantu batuye k’umugabane w’Uburayi ukuntu Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa n’ISHAKWE ya Rudasingwa Theogene, barimo gucengeza amatwara yabo mu Banyarwanda batuye mu burayi, amakuru yageze kuri Rushyashya aturuka ahantu hizewe avuga ukuntu Umugore witwa Umuratwa Assumpta yavuye hasi mu gucengeza ayo mabi ya Rudasingwa n’uwitwa Musonera.
“Uwo mugore waje hano mu Bubiligi asaba ubuhungiro, mbere yarabanje yicisha bugufi, ariko icyo gihe yarimo kureba ukuntu yafata ikibanza no kumenya ukuntu azatangira akazi ke ko kuvuga nabi cyane cyane Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR n’abahoze ari abasirikare ba FPR, ubu bakaba bari mu ngabo z’igihugu”.
Uwo Assumpta, ugenda abeshya abanyarwanda batuye mu Bubiligi ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, siko biri kuko nimwe mu mpamvu zatumye atandukana na Major(Rtd) Moses Rubimbura bari barashakanye, ariko baza gutandukana kubera icyo kinyoma n’imyitwarire mibi.
Jenoside yakorewe abatutsi irangiye nibwo Assumpta yahise arongorwa na Major Moses Rubimbura.
Assumpta ntabwo yarekeye aho, ibinyoma bye kuko ageze mu Bubiligi muri 2011, icyo gihe nibwo RNC, yari itaracikamo kabiri, ikirimo ba Theogene Rudasingwa. Kubera ko benshi muri RNC bahoze muri FPR nawe yahise ayoboka, ndetse akabikora akoresheje kumenya kwiyambura ku bantu batanga imisanzu muri RNC, ntibiteye kabiri Rudasingwa na Musonera bavuye muri RNC, batangira icyitwa New RNC, yaje guhinduka Ishakwe, Assumpta yahise ajyana n’umwinjira we Rudasingwa.
Ntiyarekeye aho ubukangurambaga bwe niho umwaka ushize yatanze ikiganiro ku gitangazamakuru cyitwa IKONDERA LIBRE, kiyobowe n’uwitwa Agnes akaba ari muri ba rutwitsi bakoresha itangaza makuru kwangisha Abanyarwanda ubutegetsi buriho. Muri icyo kiganiro yashinje ingabo za APR ko yazibonye zica Abahutu muri Byumba.
Kubera iyo mpamvu yo gushinja APR ko yishe Abahutu muri Byumba, uwari Umugabo we Major Moses Rubimbura yahise yitandukanya nawe, ndetse yandikira inzego zishinzwe umutekano w’igihugu ko uwo atakiri umugore we.
Assumpta Umuratwa ubu akaba abarizwa mu bakangura- mbaga ba Rudasingwa n’ingirwa ishyaka Ishakwe mu Bubiligi.
Hamaze igihe abiyita ko barwanya ‘leta ya Kigali’ bakora ibishoboka byose ngo bahungabanye umudendezo n’iterambere ry’u Rwanda ariko bikanga bikaba iby’ubusa kubera ubuyobozi bw’igihugu butajenjetse!