• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ubwanditsi 20 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

U Rwanda rumaze kwamamara ku isi kubera impamvu zitandukanye zirimo ubuyobozi bushingiye kuzamura inyungu z’umuturage, ubukerarugendo n’ibindi aho amahanga menshi agana u Rwanda aje ku rugendo-shuri. Ibi byose ariko bigahabwa umugisha na Rwandair ihuza u Rwanda n’ibihugu birenga 25. Ikindi tutakwibagirwa ni amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe ikomeye mu Bwongereza ya Arsenal n’u Rwanda aho iyo kipe yamamaza u Rwanda ihamagarira isi kurusura.

Hari icyorezo gikomeye muri iyi minsi cya Ebola cyagaragaye mu bihugu duturanye bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ebola kubera kwandura kwayo ibihugu yagezemo bihabwa akato. Mu rwego rwo kubangamira inyungu z’u Rwanda, Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje muri iki cyumweru ko umurwayi wa Ebola wabonetse I Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaba yarageze no mu Rwanda mu mugi wa Gisenyi. Ibyo byamaganiwe kure n’inzego z’u Rwanda zavuze ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

Inkuru bifitanye isano: Muhumure Nta Ebola Iri Mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Kuri uyu munsi mu itangazo rihuriweho na Leta ya Uganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organisation (WHO) basohoye itangazo bahuriyeho bagaragaza ko ibyo Uganda yari yatangaje mbere ari amakuru adafite gihamya, ko ari ibihuha. Ibi ariko ntibyakozwe na Uganda, ahubwo byakozwe na WHO kuko n’ubundi byakozwe n’agatsiko ka Perezida Museveni kadashakira amahoro u Rwanda babinyuza muri Minisiteri yabo y’ubuzima kuko isi yose ihanze amaso Uganda na Kongo Kinshasa kubera icyorezo cya Ebola giteye inkeke abatuye isi.

Ebola ihangayikishije isi ku buryo aho igaragaye, WHO ihita yoherezayo itsinda ry’abaganga. Ninayo mpamvu ariyo ikurikirana amakuru ayivugwaho ikaba ariyo iyatangaza ifatanyije n’igihugu yagaragayemo kugirango hirindwe ibihuha no gukanga abantu hejuru y’amakuru adafite gihamya. Kuba Uganda yaratangaje ko umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Ebola yageze  mu Rwanda ntibiyireba kuko icyo gihe Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda na WHO nibo bari kuba aribo babitangaza. Minisiteri y’ubuzima ya Uganda nta makuru ifite cyangwa ngo ibe ireba ingendo z’abatutrage ba Kongo.

Kuba rero byarakozwe, ntabwo Uganda yashyanutse yabikoze ibizi kandi ibishaka,  ishaka kugaragaza ko mu Rwanda Ebola yahageze ikanga amahanga cyane cyane ko bavugaga umujyi wa Rubavu urangwamo ibikorwa by’ubukerarugendo.

Kuba Uganda yaratangaje ibihuha byashyira u Rwanda mu kato si bishya: gusa igishya nuko byavuzwe n’urwego rwa Leta mbere yarakoreshaga itangazamakuru baha amafaranga nka  Chimp Reports na Soft Power bikikirizwa na Command Post ya RNC. Ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero by’iterabwoba mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ibihugu byaburiye abaturage babo kutajya muri utwo turere. Uganda yagiye mu itangazamakuru ko u Rwanda rufite umutekano muke kurusha Somalia na Syria,  batangaza ibinyoma ariko intego nyamukuru ari ukubwira isi ngo mwijya mu Rwanda. Uwo mutwe kandi nawo wabonye ubufasha bwa Uganda nkuko Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wawo wafashwe akazanwa mu Rwanda yabibwiye urukiko.

Intego nyamukuru ya leta ya Museveni ni uguhindura ubutegetsi bwo mu Rwanda aho yifuza kubusimbuza abo yita abahungu be, ariko ni inzozi atazigera ageraho. Uwariwe wese umugana avuga ko arwanya Leta aramufasha. Kuba yarakoresheje inzego za Leta ngo zigaragaze ko mu Rwanda hari icyorezo cya Ebola, byagaragaje ko icyatuma u Rwanda ruhera mu kato cyose yagikora. Nta mugayo yimanye inzira ya Gari ya Moshi ndetse n’amashanyarazi yagombaga guturuka muri Etiyopiya kandi u Rwanda rwari rumaze kubaka ibikorwa remezo biyakira. Museveni n’agatsiko ke basubiza amerwe mu isaho, kubaho cyangwa gutera imbere by’u Rwanda ntibizagenwa nawe, cyangwa imitwe yitwaje intwaro ashyigikiye.

U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira Ebola ku mipaka na Congo

Ebola imaze kugaragara muri Uganda inshuro zirenga ebyiri, u Rwanda ruriteguye neza, ntirukeneye ibihuha by’amakuru akwirakwizwa na Uganda. Igihe u Rwanda rwakoraga imyitozo y’ubwirinzi bwa Ebola, hagakorwa Video igaragaza uko byagenda umuntu ari mu ndege ije mu Rwanda akagaragaza ibimenyetso bya Ebola, Uganda yihutiye gukiwrakwiza iyo Video ivuga ko mu Rwanda hari icyorezo cya Ebola. Si ibishya rero ibyo Uganda yatangaje, kuko nta kizima bavuga ku Rwanda.

2019-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024
FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

RUSHYASHYA 04 Dec 2025
Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Ubwanditsi 05 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti
HIRYA NO HINO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi
Amakuru

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Ubwanditsi 14 Oct 2021
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB
Amakuru

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru