• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Ubwanditsi 10 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Inkuru iri gucicikana hirya no hino muri Uganda, ni ifungwa rya Col (Rtd) Kaka Bagyenda wari umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO), akaba ari inyuma y’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda, aho bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abanda bakicwa. Mu gikorwa cyo gufata Kaka Bagyenda habayeho kurasana hagati y’abasirikare ba CMI bapfa iminnyago y’amafaranga basanze kwa  Kaka.

Nyuma yo guta muri yombi Kaka Bagyende, ushinzwe ikoranabuhanga muri ISO nawe yatawe muri yombi, bakaba bashinjwa ubufatanye na Henry Tumukunde, hakiyongeraho n’ibirego byo gukorana n’u Rwanda. Kaka yagiye abeshyera abantu benshi ibikorwa byo gukorana n’u Rwanda;  kimwe na Tumukunde bose baranzwe no kwanga u Rwanda n’Abanyarwanda none nabo bafunzwe bashinjwa u Rwanda , ni ukuvuga ko utahiwe ari Kandiho ko nawe amaherezo ibye nawe bizaba nkibya Kaka, Tumukunde ndetse nabandi mu nzego zumutekano bagiye bagirira nabi U Rwanda bikarangira aribo bageretsweho urusyo.

Col (Rtd)Kaka Bagyenda mu bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda, yaranzwe no gushyigikira imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo ariyo RNC, FDLR na FLN. Yaranzwe no kubeshya, afungishwa Abanyarwanda ibikorwa by’ubujura n’ibindi. Yari kandi mubo Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni yahaye inshingano zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Intego yabo nyamukuru, ni ugukora ibikorwa bishobora kwangiriza URwanda, bizeye ko bizagira ingaruka ku Rwanda, nyuma bikazavanaho Guverinoma.

Muri ibyo bikorwa rero,  harimo icyifuzo cyo guhindura ubuyobozi mu Rwanda, bikozwe na Uganda, hari abantu b’inkingi ya mwamba bakora nkaho aribo moteri y’umugambi  kandi bakaba n’abakangurambaga mu rwego rwo kugirango bashyireho politike izabafasha kuzahindura ubuyobozi bwo mu Rwanda, guhuza imitwe irwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR.

Ibikorwa bya Kaka Bagyende bibangamiye umutekano w’u Rwanda, buagiye hanze cyane nyuma yuko uwari umuvugizi wa FDLR ndetse n’ushinzwe iperereza aribo La Forge Bazeye Fils na Nsekanabo Jean Pierre bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama muri Uganda ku butumire bw’abayobozi ba Uganda, ndetse bagahuzwa na RNC.

Mu kiganiro cyanyuze kuri NBS tariki ya 20 Nzeli 2019, Andrew Mwenda yavuzeko Col (Rtd) Kaka Bagyenda afite inzu afungiramo abantu zitemewe cyane cyane Abanyarwanda abeshyako baje gukuraho Perezida Museveni. Mwenda yemeje ko afite ibimenyetso birimo amafoto ndetse ko yaganiriye n’abafungiwe muri ayo mazu.

Kugeza uyu munsi Uganda imaze kujugunya ku mupaka uhuza icyo bihugu n’u Rwanda, Abanyarwanda bari hagati ya 1200-1400.

2020-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ubwanditsi 22 Jan 2025
Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023
Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere

RUSHYASHYA 25 Sep 2026
Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Ubwanditsi 02 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
HIRYA NO HINO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi
Amakuru

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Ubwanditsi 21 Jul 2022
Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga
INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru