• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Editorial 05 Aug 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Abantu batatu barimo babiri bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko Isaac Sendegeya, wari uzwi cyane mu Karere ka Kisoro muri Uganda.

Abo bantu barimo uwitwa Charles Munyaneza bakunda kwita Seruhasha na Claude Ndagizimana bafite ubwenegihu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Steven Mfitundinda bakunze kwita Season ukorera akazi ko gutwara abantu kuri moto mu Mujyi Bunagana.

Umunyamategeko Sendegeya yishwe arasiwe aho yari atuye mu gace ka Nturo ku wa 21 Nyakanga 2019.

Ubuyobozi bwa Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro bwatangarije Daily Monitor kuri iki Cyumweru ko Ndagizimana yishyikirije Polisi kuri Sitasiyo ya Mbarara ku wa Gatandatu aturutse mu Nkambi ya Nakivale.

Buvuga ko uyu mugabo yishyikirije inzego z’umutekano nyuma yo kumva ko ashakishwa mu bagize uruhare mu kwica uwo munyamategeko kandi nta bundi buhungiro afite.

Amakuru avuga ko Mfitundinda yemereye Polisi ko yahawe amafaranga n’itsinda ry’abantu batanu rimusaba kurasa uwo munyamategeko.

Abo bagabo batawe muri yombi ku wa 23 Nyakanga 2019 bashinjwa gutera ubwoba umunyamategeko Sendegeya mbere y’uko araswa.

INKURU BIFITANYE ISANO :

Iharabika K’u Rwanda Rimaze Gushirana Uganda Nyuma Y’urupfu Rwa Sendegeya, Umucamanza Mu Burengerazuba Bwa Uganda

Polisi ya Kisoro ivuga ko iryo tsinda ryahaye Munyaneza, Ndagizimana n’abandi bantu amashilingi agera kuri miliyoni umunani kugira ngo bice Sendegeya nyuma yo gutsinda urubanza umukiliya we yababuranyagamo.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu ndetse ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Kisoro mu gihe hagishakishwa abandi.

Ati “Kugeza ubu dufunze abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya munyamategeko.”

Ku wa 31 Nyakanga 2019, Perezida Museveni yasuye urugo rwa Sendegeya ndetse agirana ibiganiro n’umuryango wa nyakwigendera. Gusa ibyo baganiriye ntibyigeze bitangazwa.

2019-08-05
Editorial

IZINDI NKURU

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 04 May 2021
Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Editorial 11 Feb 2019
Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Editorial 12 Mar 2020
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya
SHOWBIZ

DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya

Editorial 09 Mar 2018
Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.
Amakuru

Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Editorial 19 Oct 2020
Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Editorial 30 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru