Abantu batatu barimo babiri bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko Isaac Sendegeya, wari uzwi cyane mu Karere ka Kisoro muri Uganda.
Abo bantu barimo uwitwa Charles Munyaneza bakunda kwita Seruhasha na Claude Ndagizimana bafite ubwenegihu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Steven Mfitundinda bakunze kwita Season ukorera akazi ko gutwara abantu kuri moto mu Mujyi Bunagana.
Umunyamategeko Sendegeya yishwe arasiwe aho yari atuye mu gace ka Nturo ku wa 21 Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bwa Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro bwatangarije Daily Monitor kuri iki Cyumweru ko Ndagizimana yishyikirije Polisi kuri Sitasiyo ya Mbarara ku wa Gatandatu aturutse mu Nkambi ya Nakivale.
Buvuga ko uyu mugabo yishyikirije inzego z’umutekano nyuma yo kumva ko ashakishwa mu bagize uruhare mu kwica uwo munyamategeko kandi nta bundi buhungiro afite.
Amakuru avuga ko Mfitundinda yemereye Polisi ko yahawe amafaranga n’itsinda ry’abantu batanu rimusaba kurasa uwo munyamategeko.
Abo bagabo batawe muri yombi ku wa 23 Nyakanga 2019 bashinjwa gutera ubwoba umunyamategeko Sendegeya mbere y’uko araswa.
INKURU BIFITANYE ISANO :
Polisi ya Kisoro ivuga ko iryo tsinda ryahaye Munyaneza, Ndagizimana n’abandi bantu amashilingi agera kuri miliyoni umunani kugira ngo bice Sendegeya nyuma yo gutsinda urubanza umukiliya we yababuranyagamo.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu ndetse ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Kisoro mu gihe hagishakishwa abandi.
Ati “Kugeza ubu dufunze abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya munyamategeko.”
Ku wa 31 Nyakanga 2019, Perezida Museveni yasuye urugo rwa Sendegeya ndetse agirana ibiganiro n’umuryango wa nyakwigendera. Gusa ibyo baganiriye ntibyigeze bitangazwa.