• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC

Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC

Editorial 26 Aug 2019 ITOHOZA

Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda [ RCA ] muri Mozambique, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.Amakuru avuga ko ahagana saa tanu z’igitondo aribwo Baziga yarashwe ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike.

Uwatanze aya  makuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi modoka ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yabwiye itangazamakuru  ko Baziga yishwe arashwe.

Ati “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bavamo baramurasa.”

Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo

“Bavuye mu modoka baramurasa ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”

Si ubwa mbere abantu bagerageza kwica uyu mugabo kuko mu 2016 yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Muri Nzeri 2016 Abanyarwanda batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo muri Mozambique barimo babiri bahoze mu gisirikare, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura uwo umugambi wo kwica Baziga.

Abo ni Diomède Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi na we wahoze mu gisirikare. Bose ni Abanyarwanda bakorera muri Mozambique.

Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze ko abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko urubanza rwe rwari rugikomeje ndetse ko “ngo umwavoka bari bamubwiye ko bagiye kurusubuka”.

Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).

Muri Werurwe 2018 undi Munyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomereka bikomeye, ajyanwa mu bitaro.

Abantu batangiye gutinya ibikorwa by’ubumafiya bikorerwa mu bihugu bitandukanye ndetse bakaba basaba ko Leta z’Ibihugu zihagurukira iki kibazo.

2019-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Gutabariza umunyarwandakazi waguye mu gihugu cy’U Buholandi

Editorial 10 Jan 2018
Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Editorial 19 Oct 2016
Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Gisagara: Umunyeshurikazi witabye Imana azize asima, biravugwa ko yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza

Editorial 04 May 2017
Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Impamvu Museveni yahinduye igihugu cya Uganda indiri ya RNC n’ubuhungiro bw’ abajenosideri n’inzira inyuzwamo abashaka gutoroka u Rwanda bose.

Editorial 17 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe
Mu Rwanda

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Editorial 22 Aug 2017
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 
Amakuru

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Editorial 25 Aug 2024
Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC
Amakuru

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Editorial 12 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru