• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Editorial 07 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati, ajyanwa kwa muganga muri CHUK ariko ntiyabasha kubaho.

Hari urupapuro rwabonetse bivugwa ko ari urwo yasize yanditse asobanura impamvu imuteye kwiyahura. Uwa mbere ashyira mu majwi ni uwitwa Kubwimana ushobora kuba yari inshuti ye ariko ikaba yaramutengushye, amubeshya urukundo ndetse akamurya utwe.

Hari undi nyirasenge avuga ko yagombaga kumubera nk’umubyeyi ariko na we akaba ngo ataramwitayeho uko bikwiye, gusa akagaragaza ko n’ubuzima bwakomeje kumugora.

Amakuru yamenyekanye aturuka mu bo mu muryango we n’abandi bamuzi neza, bavuga ko yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Amashuri abanza yayize ku Gisenyi aba mu kigo cy’imfubyi cy’umubikira witwa Patricia.

Amashuri yisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’amashuri yisumbuye yakomereje kaminuza muri INES Ruhengeri yishyurirwa n’Ikigega FARG, ahavuye wa mubikira wamureze mu kigo cy’imfubyi, amushakira ishuri mu Buhinde.

Hatangimana Scolastique avuye kwiga mu Buhinde ngo yabaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kwa nyirasenge, naho mukuru we witwa Angelique ngo yaje kujya muri Canada ajyanywe n’ababikira babaga ku Muhororo muri Ngororero.

IBaruwa yagiraga iti “Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye,BYE”.

Mu rupapuro bivugwa ko yasize yanditse yashyizemo n’amazina y’abantu ashimira, bamubaye hafi kandi bamubaniye neza, abasabira ko Imana yazabitura ibyiza bamukoreye.

Uyu mukobwa kandi akaba yandikiye umuryango we ibaruwa igira iti “Muryango mvukamo,urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima,ariko uko rwiyongera niko umutima waje kunanirwa namwe murabeho”. Scolastique kandi yari yandikiye n’ubuzima aho yagize ati “Buzima nawe narakurwaje uranga,narababaye bihagije,nawe urabeho”.

Undi muntu uyu mukobwa yari yandikiye ni Nyirasenge,Ati “Masenge wakabaye Mama ariko wambereye gito,uwo mutima nkwifurije kutawupfana,BYE”.

Uyu mukobwa akaba yahisemo kwiyahura nyuma yo kwandikira ibaruwa iteye agahinda umusore bakundanaga.


Concular card


Uyu niwe mukobwa  ibitaro bya CHUK ,  byagerageje  kurokora ubuzima bwe bikaba iby’ubusa.

Ababonye uyu mukobwa asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.



Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane akagwa hasi


N’iyi nyubako izwi nko kwa Makuza yahanutsemo

2019-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Editorial 31 May 2021
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024
Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe

Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe

Editorial 07 Nov 2020
Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Editorial 06 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN :  Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira
Mu Mahanga

Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN : Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira

Editorial 19 Jan 2016
USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton
POLITIKI

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Editorial 27 Sep 2016
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports
Amakuru

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Editorial 22 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru