• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Ubwanditsi 07 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati, ajyanwa kwa muganga muri CHUK ariko ntiyabasha kubaho.

Hari urupapuro rwabonetse bivugwa ko ari urwo yasize yanditse asobanura impamvu imuteye kwiyahura. Uwa mbere ashyira mu majwi ni uwitwa Kubwimana ushobora kuba yari inshuti ye ariko ikaba yaramutengushye, amubeshya urukundo ndetse akamurya utwe.

Hari undi nyirasenge avuga ko yagombaga kumubera nk’umubyeyi ariko na we akaba ngo ataramwitayeho uko bikwiye, gusa akagaragaza ko n’ubuzima bwakomeje kumugora.

Amakuru yamenyekanye aturuka mu bo mu muryango we n’abandi bamuzi neza, bavuga ko yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Amashuri abanza yayize ku Gisenyi aba mu kigo cy’imfubyi cy’umubikira witwa Patricia.

Amashuri yisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’amashuri yisumbuye yakomereje kaminuza muri INES Ruhengeri yishyurirwa n’Ikigega FARG, ahavuye wa mubikira wamureze mu kigo cy’imfubyi, amushakira ishuri mu Buhinde.

Hatangimana Scolastique avuye kwiga mu Buhinde ngo yabaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kwa nyirasenge, naho mukuru we witwa Angelique ngo yaje kujya muri Canada ajyanywe n’ababikira babaga ku Muhororo muri Ngororero.

IBaruwa yagiraga iti “Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye,BYE”.

Mu rupapuro bivugwa ko yasize yanditse yashyizemo n’amazina y’abantu ashimira, bamubaye hafi kandi bamubaniye neza, abasabira ko Imana yazabitura ibyiza bamukoreye.

Uyu mukobwa kandi akaba yandikiye umuryango we ibaruwa igira iti “Muryango mvukamo,urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima,ariko uko rwiyongera niko umutima waje kunanirwa namwe murabeho”. Scolastique kandi yari yandikiye n’ubuzima aho yagize ati “Buzima nawe narakurwaje uranga,narababaye bihagije,nawe urabeho”.

Undi muntu uyu mukobwa yari yandikiye ni Nyirasenge,Ati “Masenge wakabaye Mama ariko wambereye gito,uwo mutima nkwifurije kutawupfana,BYE”.

Uyu mukobwa akaba yahisemo kwiyahura nyuma yo kwandikira ibaruwa iteye agahinda umusore bakundanaga.


Concular card


Uyu niwe mukobwa  ibitaro bya CHUK ,  byagerageje  kurokora ubuzima bwe bikaba iby’ubusa.

Ababonye uyu mukobwa asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.



Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane akagwa hasi


N’iyi nyubako izwi nko kwa Makuza yahanutsemo

2019-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2020
U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Perezida Kagame na Ban Ki Moon baganiriye ku bibazo bikomeje kwibasira u Burundi

Perezida Kagame na Ban Ki Moon baganiriye ku bibazo bikomeje kwibasira u Burundi

Ubwanditsi 01 Feb 2016
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF
ITOHOZA

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.
Mu Rwanda

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger
Amakuru

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Ubwanditsi 04 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru