• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Ubwanditsi 15 Sep 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umunyamakuru w’Umutaliyani Fulvio Beltrami wandikira ibinyamakuru byo mu Butariyani amakuru yo muri Afurika y’iburasirazuba yakoze iperereza ku kuba FDLR ibarizwa mu gihugu cy’u Burundi.

Mu cyegeranyo Fulvio yashyize hanze yavuzeko ibihumbi by’abasirikari b’umutwe wa FDLR babarizwa mu gisirikari n’igipolisi ndetse no mu nzego zose za Leta mu gihugu hose.

Umubano wa FDLR na Nkurunziza wafashe intera ndende muri 2014, ubwo FDLR yatozaga urubyiruko rwa CNDD-FDD muri Kongo ruzwi nk’Imbonerakure zitwara nk’umutwe wa gisirikari nkuko byatangajwe na LONI. Iyicwa ry’ababikira batatu b’abataliyani aribo Lucia Pulici, Olga Raschietti na Bernadetta Boggian mu Kamenge tariki ya 8 Nzeli 2014,  rishingiye ku kuba barabonye iyo myitozo kuko bari bafite ikigo muri Kongo hafi naho bitorezaga. Icyiciro cya mbere cy’imbonerakure nkuko Fulvio abitangaza ni 4.000 byatojwe muri 2014. Ibi byakozwe mwi’ibanga ariko abo babikira barabibona, bicwa ku itegeko rya Perezida Nkurunziza ngo batazaha ibimenyetso LONI.

Nyuma ya Coup d’Etat yapfubye muri 2015, Nkurunziza yabonyeko abasirikari n’abapolisi batamuri inyuma 100% , nibwo hishwe abasirikari bakuru b’abatutsi n’abahutu batamwumvira, ariko se yari kubasimbuza nde? Igisubizo cyabaye gutoza interahamwe no kwinjiza FDLR mu gisirikari no mu gipolisi. Bivugwa ko ibi bitwara Nkurunziza amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amadorali.

FDLR ni inyeshyamba zigizwe na bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’ababakomokaho, intego yabo ni ukwica inyoko Tutsi. FDLR iri mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Burundi. Hagati ya Kamena-Ukuboza 2017, Nkurunziza yakajije umurego mu kwica abasirikari yita ko batamwumva, icyo gihe bakwirakwizaga amakuru ko Nkurunziza agiye kwicwa kandi ko ubuzima bwe butameze neza.

Ahagana mu kwezi k’Ukwakira 2018, abagumyamabanga ba CNDD FDD batari abahezanguni ndetse na bamwe mu basirikari bashatse kwifashisha ko Nkurunziza arwaye bakamusimbuza undi wakwemera gushyiraho leta ihuriweho n’abarwanya Nkurunziza. Iki gitekerezo nticyashyizwe mu bikorwa ahubwo cyatumye FDLR ibwira Nkurunziza kongera umubare wazo mu Burundi.

Muri iki gihe, FDLR ibarizwa munzego zose zo hejuru, amwe mu mazina yaba FDLR bari mu ngabo z’u Burundi twavuga nka Jean Pierre Ndimurwimo, Leonard Kwizera, Benjamin Habarugira, Gilbert Hatungimana, Pascal Barukwege, Egide Masabo, Ildephonse Hakizimana, Juma Bahati, Benoit Madef, Victor Byamungu, Bosco Barekebaguve Nsaminana na Luc Kananga.

FDLR kubera uburwayi bwa Nkurunziza yashenye igisirikari cy’u Burundi, aho ifitanye ubucuti nanone nufatwa nka numero ya kabiri mu gihugu ariwe General Alain Guillaume Bunyoni, bakaba babarizwa no mugabo zirinda Nkurunziza. Bivugwa ko kimwe cya kabiri cy’abarinda Nkurunziza ari FDLR aho abasirikari bakuru ba FDLR aribo Lt Col Sefu Bora, Lt Col Barukwege Leonard na Lt Col Lukusa Salif babarizwa muri uwo mutwe urinda Nkurunziza, bakaba babarizwa mu bigo bya gisirikari bya Muzinda na Mujejuru.

Biracyaza……………

2019-09-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Ubwanditsi 23 May 2021
Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo,  yashyinguwe

Umunyarwanda Camille Nkurunziza wishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, yashyinguwe

Ubwanditsi 08 Jun 2019
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Ubwanditsi 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana
ITOHOZA

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Ubwanditsi 01 Aug 2016
Impamvu  Rubingisa Pudence  wari  Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,  yatawe muri yombi
ITOHOZA

Impamvu Rubingisa Pudence wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda

Ubwanditsi 08 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru