Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko akomeje gukurikiranira hafi ubusabe u Rwanda ruheruka guha Uganda, bwo gukora iperereza ku rupfu rw’umunyarwanda uheruka kwitaba Imana, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri kasho za Uganda.
Mu ibaruwa yanditswe ku wa 11 Nzeri igenewe intumwa nkuru ya leta ya Uganda, William Byaruhanga, Minisitiri Busingye yavuze ko Hategekimana Silas w’imyaka 43 yapfuye kandi ibimenyetso bikagaragaza ko yazize iyicarubozo yakorewe ubwo “yari afunzwe binyuranyije n’amategeko.”
Hategekimana yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2019 n’inzego z’umutekano za Uganda, nyuma y’igihe ari muri kasho, aza kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba ku wa 12 Kamena.
Isuzumwa yakorewe nyuma yo gushiramo umwuka ryerekanye ko yagize ikibazo cyo “kuvunika urubavu no kwangirika ibihaha.”
Mu gihe yari afunzwe, nyakwigendera ntiyigeze agezwa imbere y’urukiko ngo amenyeshwe ibyaha aregwa cyangwa ngo yemererwe gushaka umunyamategeko, gusurwa n’umuryango we cyangwa intumwa z’u Rwanda muri Uganda.
Nyuma yo kurekurwa nibwo uburibwe bwakomeje kwiyongera kuri Hategekimana, birangira yitabye Imana ku wa 31 Kanama. Raporo y’isuzuma yasinyweho n’abaganga b’inzobere batanu, igaragaza ko urupfu rwa Hategekimana atari ‘urusanzwe’, ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.
Minisitiri Busingye yabwiye The New Times ko iki kibazo yakiganiriyeho na William Byaruhanga, wari i Kigali ku wa Mbere mu itsinda rya Guverinoma ya Uganda, mu biganiro bigamije kuzahura umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Yambwiye ko yagize icyo akora ku buryo yabimenyesheje inzego zirebwa kandi anyizeza ko amaperereza azakorwa akazampa igisubizo. Namuhaye amakuru menshi, namwoherereje raporo yakozwe nyuma yo Kwitaba Imana muha n’ibimenyetso nyakwigendera yaduhaye mbere yo gupfa.”
“Namubwiye ko numva ko Guverinoma ya Uganda ifite inshingano zo gukurikirana urupfu rwe. Yemeranyije nanjye kandi anyizeza ko azakurikirana ko bikorwa.”
Busingye yavuze ko na mbere y’uko inama ihuza komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda iteganya guhurira i Kampala nyuma y’iminsi 30 iri imbere ibaho, azakomeza gukurikirana iki kibazo.
Hashize imyaka ibiri Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo biviramo bamwe kuba ibisenzegeri, abandi bakabura ubuzima bwabo.
Ku wa 12 Nzeri 2019 Abanyarwanda 32 barimo abapasiteri 24 ba ADEPR mu rurembo rwa Uganda, abacungamutungo batatu n’umwarimu umwe n’abandi bane bari bafungiye muri iki gihugu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba.
Abayobozi ba ADEPR ngo batangiye guhigwa muri Gashyantare, aho ngo abayobozi ba Uganda bavugaga ko batifuza iri torero mu gihugu cyabo.