“Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC,” ibi ni ibyatangajwe na Diane Rutabana, umufasha wa Ben Rutabana umaze iminsi yaraburiwe irengero ariko amakuru menshi akaba yemeza ko Ihuriro rya RNC abarizwamo ryaba ryaragize uruhare mu kumurigisa.
Mu cyumweru gishize nibwo hasohotse itangazo twabagejejeho mu nkuru yacu iheruka ryanditswe n’inshuti n’umuryango wa Ben Rutabana basaba RNC ibisobanuro ku ibura rya Ben Rutabana bivugwa ko yaburiye muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Diane Rutabana yavuze ko yahamagawe n’umuntu akamubwira ko yatumwe na Gen Kayumba Nyamwasa – umuyobozi wungirije wa RNC – ngo amuhumurize.
Rutabana akaba yari Komiseri ushinzwe amahugurwa mu ihuriro RNC ubutegetsi bw’u Rwanda bufata nk’umutwe w’iterabwoba.
Umugore wa Rutabana yakomeje avuga ko abayobozi n’abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry’umugabo we.
Ben Rutabana yavuye mu Bubiligi yerekeza muri Uganda muri Nzei agomba gusubirayo kuwa 19 Nzeri. Umugore we akaba avuga ko aheruka kumwumva ku iitariki 08 Nzeri ubwo bavuganaga kuri telephone.
Diane Rutabana ati: “Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC.
Akomeza agira ati:”Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ‘Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize”.
RNC yari yarabwiye Rutabana ko nasubira muri Uganda azafungwa
Umugore wa Rutabana avuga ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ati: “Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga”.
Yavuze ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC. Yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.
Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka.
Ati: “Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk’ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro”.
Condo ahakana avuga ko batazi amakuru y’aho Ben Rutabana ari, ati: “Amakuru duheruka n’ay’umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere”.
Uyu Munyamabanga Mukuru wa RNC ariko ntavuga neza igihugu uwo muntu yamubonyemo, avuga ko batari bazi iby’urugendo rwa Ben Rutabana n’igihe azagarukira, ariko ubu bagiye gufatanya n’umuryango we kumushakisha.