• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Mu rugo rwa Gen Salim Saleh hibwe imbunda

Uganda: Mu rugo rwa Gen Salim Saleh hibwe imbunda

Ubwanditsi 18 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Inzego z’umutekano muri Uganda zahuriye mu iperereza ku buryo mu rugo rwa Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa perezida Museveni, ruherereye Arua hibwe imbunda. Ibi bintu bivugwa ko byagizwe ibanga kubera aho iyi mbunda yibwe, ngo bikaba byarabaye ari kuwa kane ku itariki 09 Gicurasi.

Ubwo yabazwaga kugira icyo avuga kuri iki kibazo, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire, yavuze ko nta gitero cyagabwe mu rugo rwa Gen saleh ubwo iyo mbunda yibwaga.

Yakomeje avuga ariko ko kuwa 06 Gicurasi, umusirikare ufite ipeti rya corporal witwa Richard Komakech wo muri batayo irinda Gen Saleh yataye uburinzi aho yari kuri uyu mujyanama wa perezida Museveni mu by’umutekano n’ubwirinzi atasabye uruhushya.

Kuwa 09 Gicurasi nk’uko Brig Karemire akomeza avuga, ngo hari abinjiye mu mazu abasirikare bacumbikiwemo nyuma basanga habura imbunda.

Iperereza ryakozwe na Chimpreports dukesha iyi nkuru rikaba rivuga ko hibwe imbunda ifite numero RA 18345.

Iyi nkuru iravuga ko Gen Salim Saleh, intwari y’intambara ya NRA yo kubohoza Uganda, afite inzu mu giturage cya Ayiforo, muri paruwasi ya Ariwara, mu Karere ka Arua.

Umuvugizi wa UPDF akaba yatangaje ko iki kibazo cyagejejwe kuri polisi n’ubuyobozi bw’ingabo hakaba hari gukorwa iperereza. Yongeyeho ko igisirikare kidashobora guhita cyanzura ko Cpl Komakech yaba yaragarutse ku kazi mbere y’uko imbunda ibura.

Uyu muvugizi kandi yavuze ko ubwo byabaga Gen Salim saleh atari ahari, aho kuri ubu ari mu butumwa mu gihugu cya Mozambique, ariko akaba yari amaze ibyumweru azenguruka amajyaruguru ya Uganda aho yagiye agirana inama n’abayobozi b’ibanze abasaba gushyigikira uruganda rw’isukari rwo muri iki gice. Uru ruganda bikaba bivugwa ko ari urw’Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro,  Salim Saleh akaba afitemo imigabane.

Résultat de recherche d'images pour "rujugiro tribert"

Rujugiro Tribert inshuti ya Salim Saleh

Abayobozi bamwe baratangaza ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, bakaba bacumbikiwe muri kasho ya gisirikare muri Arua.

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire

U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire

Ubwanditsi 31 May 2018
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021
Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ubwanditsi 01 Aug 2020
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Ubwanditsi 03 Sep 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Irengere
    May 20, 20185:16 am -

    Iyo mbonye uko bamwe bangishijwe na zamunyangire birashekeje kweli. Ese iherezo abangisha abandi bo rimwe bo ntibazangwa?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017
Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba  Beach Volleyball Tournament 2023
Amakuru

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023

Ubwanditsi 18 Dec 2023
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.
Amakuru

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubwanditsi 13 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru