Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije ubusa ku busa na Taifa Stars ya Tanzania mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere.
Amakipe yombi yahuye mbere y’uko akina imikino yo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun.
Amavubi yari imbere y’abafana, yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere, ariko ntiyabona uburyo bukomeye bwashoboraga kuyahesha gufungura amazamu muri uyu mukino.
Uburyo bukomeye bwa mbere bwabonetse muri uyu mukino, ni ubwo ku munota wa 28, aho Niyonzima Olivier Sefu yasitaye ku mupira wari utewe nabi n’umunyezamu Boniface Metacha. Omborenga Fitina yananiwe gutsindira u Rwanda ubwo yateraga umupira ukomeye wakuwemo n’uyu munyezamu wa Tanzania.
Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Nsabimana Eric ‘Zidane’ yagerageje ishoti rya kure, ariko ku bw’amahirwe make umupira uca hejuru y’izamu rya Tanzania.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Mashami Vincent yinjizamo Kalisa Rachid mu mwanya wa Nshimiyimana Amran.
Hashize iminota 10, Tanzania yakoze impinduka esheshatu icyarimwe, yinjizamo abarimo Mchimbi Ditram Adrian, Madenge Miradji Athuman,Jonas Gerard Mkude, Lyanga Ayubu Reuben na Saidi Mzamiru Yassin.
Aba bakinnyi bafashije Taifa Stars gusatira bikomeye Ikipe y’u Rwanda mu minota isaga 15 yakurikiyeho ariko uburyo bumwe bwabonywe na Muzamiru Yassin ntibwagira icyo butanga, umupira ukomeye yateye ujya ku ruhande.
Umunyezamu wa Tanzania, Boniface Metacha, yayifashije cyane hagati y’umunota wa 60 n’uwa 80, akuramo imipira itatu irimo ibiri yatewe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ n’undi watewe na Niyonzima Haruna.
Tanzania yashoboraga gufungura amazamu ku mupira watakajwe na Manzi Thierry, ariko Mchimbi Ditram Adrian ateye ishoti rica ku ruhande.
Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Amavubi yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego, aho Sugira Ernest yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Niyonzima Haruna awuteye mu izamu ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Ikipe y’u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Umukino ubanza wabereye muri Ethiopia mu kwezi gushize, warangiye u Rwanda rutsinze igitego 1-0.
Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:
Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rugwiro Hervé, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nshimiyimana Amran (Kalisa Rachid 45’), Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna (Nshuti Dominique Savio 90+2’), Kagere Meddie (Sugira Ernest 75’) na Tuyisenge Jacques (Manishimwe Djabel 52’).
Tanzania: Boniface Metacha, Kimenya Salum Mashaka, Kamadi Gadiel Michael, Nondo Bakari Mwamneyeto, Erasto Nyoni, Abdoul Aziz Makame Makame, Mukami Himd Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon Happygod, Yussuf Abdilahie Abdallah na Shah Farid Mousa.