Kuba batagira aderesi zizwi babarizwaho mu Rwanda, kuba bashinjwa ibyaha bikomeye, ni bimwe mu mpamvu abacamanza bayobowe na Lt. Col. Charles Asiimwe Madudu, bashingiyeho kuri uyu wa Mbere, banga ko abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na P5.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rukaba rwategetse ko aba bafungwa iminsi 30 mu gihe hategerejwe urubanza rwabo. Abakekwa bakaba barimo n’abanyamahanga bakomoka muri Uganda, u Burundi, na Malawi, bakaba barafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarsai ya Congo aho bitorezaga banategura gutera u Rwanda.
Bose bashinjwa kurema cyangwa kwifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho itemewe, kugambirira kugirira nabi guverinoma iriho, cyangwa Perezida wa Repubulika, kugirana imibanire na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, no kurema cyangwa kwifatanya n’umutwe w’abagizi ba nabi.
Abucamanza bushyigikira impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha busaba ko abakekwa bakurikiranwa bafunze, bavuga ko hari impamvu zituma bizera ko abakekwa bishoye mu bikorwa by’ubugambanyi bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa kugirira nabi ubuyobozi bwacyo cyangwa guverinoma, bikaba bituma ibyaha bashinjwa biba ibyaha bikomeye bitatuma bemererwa gukurikirnwa bidegembya.
Abacamanza basanze kuba abashinjwa bariyemereye ibyo bashinjwa kandi bakemeza ko bari mu mitwe yitwaje ibirwanisho igamije guhungabanya igihugu, bihagije kutemererwa gukurikiranwa badafunze hashingiye ku kuba kugeza ubwo bafatwaga, batari barigeze bagerageza kwitandukanya n’imitwe bari barimo ku bushake.
Bati: “Usibye Maj. (Rtd) Mudhatiru, abandi bavuga ko bari barasezeranyijwe ibintu byinshi n’ababinjije mu nyeshyamba, ariko iyo ntabwo ari impamvu ihagije kubera ko nta n’umwe muri bo wagerageje gucika P5.”Mu gihe abandi bose basanzwe nta mibanire bigeze bagirana na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, Maj. (Rtd) Mudhatiru, wari warasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu 2013, we aziregura kuri iki cyaha ubwo urubanza ruzasubukurwa.
Nk’uko byumvikanye basomerwa ibyaha bashinjwa, Mudhatiru yagendaga muri Uganda, mu Burundi no muri Congo ariko anabonana n’abo muri RNC ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda no mu Burundi bigira icyaha cyo kugambana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe guhungabanya ikindi gihugu cyigenga.
Urukiko rukaba rwarasanze abashinjwa bagomba gukomeza gufungwa kugeza urubanza rutangiye mu mizi hashingiwe ko barekuwe bashobora gucika igihugu n’ubutabera.
Urukiko rwanavuze ko Maj. (Rtd) Mudhatiru ubwe yemeje iyo mibanire n’ibyo bihugu ariko asaba urukiko kuzamuha igihano cyoroheje hagendewe ku burwayi afite no kuba yiteguye kugororwa.
Abacamanza ariko bavuze ko abashinjwa bose mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari aho bahuriye n’ibikorwa bya P5, kubw’ibyo bakaba bagomba kuburanishwa ku ruhare rwabo, nubwo baba barabyemeye.
Abacamanza bateye utwatsi kuba abashinjwa barahawe amasezerano y’ibinyoma, na RNC n’ibihugu byaboroherezaga nk’u Burundi na Uganda bo batabizi, bavuga ko kuba ntacyo bakoze ngo bave muri iyo mitwe kugeza ubwo bajya mu myitozo, ari ikimenyetso cy’ibyo bakurikiranweho.
Urukiko kandi rwasanze nta n’umwe ukwiriye gukurikiranwa adafunze kubera uburemere bw’ibyaha bashinjwa, byose bifite ibihano biri hejuru y’imyaka ibiri y’igifungo.
Ubusanzwe amategeko ateganya ko icyaha gihanishwa imyaka iri munsi y’ibiri gishobora gutuma uhita uhabwa uburenganzira bwo gukurikiranwa udafunze, mu gihe iyo birenze imyaka ibiri haba hagomba gukurikizwa ubushishozi bw’abacamanza.
Ku ruhande rwe, Maj. (Rtd) Mudhatiru ntiyigeze agira icyo arenzaho ku cyemezo cy’abacamanza ahubwo yashimiye minisiteri y’ingabo y’u Rwanda, kubera ukuntu bafashwe kimuntu aho bafungiye muri gereza ya gisirikare. Yavuze ko kuva bagera mu Rwanda batigeze bakorerwa iyicarubozo cyangwa ngo bimwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Ati: “Mu bindi bihugu, iyo wamaze kumenyekana nk’umwanzi w’igihugu, ntabwo uba witeze gufatwa neza uko ari ko kwose ariko aho dufungiye na serivisi tubasha kubona, ndashaka gushima ubuyobozi bw’ingabo na perezida wa repubulika ku kudufata kimuntu hatitawe ku bikorwa byacu”.
Uyu wakomerekeye mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta mu burasirazuba bwa Congo, akaba agendera ku mbago, yageze mu rukiko afashijwe n’abasirikare batatu bo muri Military Police bamusindagizaga banamutwikiriye ngo atanyagirwa.
Mudhatiru yanemeje ko arimo aravurwa akaguru ke kangiritse. Abacamanza bakaba bategetse ko aba 25 bakomeza gukurikiranwa bafunze mu gihe iperereza rikomeje ngo batazacika ubutabera kuko nta aderesi zizwi bafite mu Rwanda.
Mudhatiru ufatwa nk’uwari ushinzwe kwinjiza abandi mu nyeshyamba kandi azakurikiranwaho ibindi byaha bibiri yihariye bitandukanye n’abandi basore bato bari basezeranyijwe ijuru nibamara gukuraho guverinoma y’u Rwanda. Bakaba baratawe muri yombi bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu y’Amajyaruguru aho bateguriraga gutera u Rwanda.
Bose bari muri P5, ihuriro rigizwe n’amashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nka AMAHORO-PC, FDU-inkingi, PDP-imanzi, PS-Imberakuri na RNC.
Raporo y’impuguke za Loni muri raporo yazo mu ntangiriro z’uyu mwaka yemeje ko iri huriro ribaho, ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga, yemeje ko ibitero biherutse kugabwa I Musanze na Burera bifite aho bihuriye na P5.
Src: Ktpress