• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Ubwanditsi 29 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuba batagira aderesi zizwi babarizwaho mu Rwanda, kuba bashinjwa ibyaha bikomeye, ni bimwe mu mpamvu abacamanza bayobowe na Lt. Col. Charles Asiimwe Madudu, bashingiyeho kuri uyu wa Mbere, banga ko abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya RNC na P5.

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rukaba rwategetse ko aba bafungwa iminsi 30 mu gihe hategerejwe urubanza rwabo. Abakekwa bakaba barimo n’abanyamahanga bakomoka muri Uganda, u Burundi, na Malawi, bakaba barafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarsai ya Congo aho bitorezaga banategura gutera u Rwanda.

Bose bashinjwa kurema cyangwa kwifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho itemewe, kugambirira kugirira nabi guverinoma iriho, cyangwa Perezida wa Repubulika, kugirana imibanire na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, no kurema cyangwa kwifatanya n’umutwe w’abagizi ba nabi.

Abucamanza bushyigikira impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha busaba ko abakekwa bakurikiranwa bafunze, bavuga ko hari impamvu zituma bizera ko abakekwa bishoye mu bikorwa by’ubugambanyi bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa kugirira nabi ubuyobozi bwacyo cyangwa guverinoma, bikaba bituma ibyaha bashinjwa biba ibyaha bikomeye bitatuma bemererwa gukurikirnwa bidegembya.

Abacamanza basanze kuba abashinjwa bariyemereye ibyo bashinjwa kandi bakemeza ko bari mu mitwe yitwaje ibirwanisho igamije guhungabanya igihugu, bihagije kutemererwa  gukurikiranwa badafunze hashingiye ku kuba kugeza ubwo bafatwaga, batari barigeze bagerageza kwitandukanya n’imitwe bari barimo ku bushake.

Bati: “Usibye Maj. (Rtd) Mudhatiru, abandi bavuga ko bari barasezeranyijwe ibintu byinshi n’ababinjije mu nyeshyamba, ariko iyo ntabwo ari impamvu ihagije kubera ko nta n’umwe muri bo wagerageje gucika P5.”Mu gihe abandi bose basanzwe nta mibanire bigeze bagirana na guverinoma y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, Maj. (Rtd) Mudhatiru, wari warasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu 2013, we aziregura kuri iki cyaha ubwo urubanza ruzasubukurwa.

Nk’uko byumvikanye basomerwa ibyaha bashinjwa, Mudhatiru yagendaga muri Uganda, mu Burundi no muri Congo ariko anabonana n’abo muri RNC ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda no mu Burundi bigira icyaha cyo kugambana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe guhungabanya ikindi gihugu cyigenga.

Urukiko rukaba rwarasanze abashinjwa bagomba gukomeza gufungwa kugeza urubanza rutangiye mu mizi hashingiwe ko barekuwe bashobora gucika igihugu n’ubutabera.

Urukiko rwanavuze ko Maj. (Rtd) Mudhatiru ubwe yemeje iyo mibanire n’ibyo bihugu ariko asaba urukiko kuzamuha igihano cyoroheje hagendewe ku burwayi afite no kuba yiteguye kugororwa.

Abacamanza ariko bavuze ko abashinjwa bose mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari aho bahuriye n’ibikorwa bya P5, kubw’ibyo bakaba bagomba kuburanishwa ku ruhare rwabo, nubwo baba barabyemeye.

Abacamanza bateye utwatsi kuba abashinjwa barahawe amasezerano y’ibinyoma, na RNC n’ibihugu byaboroherezaga nk’u Burundi na Uganda bo batabizi, bavuga ko kuba ntacyo bakoze ngo bave muri iyo mitwe kugeza ubwo bajya mu myitozo, ari ikimenyetso cy’ibyo bakurikiranweho.

Urukiko kandi rwasanze nta n’umwe ukwiriye  gukurikiranwa adafunze kubera uburemere bw’ibyaha  bashinjwa, byose bifite ibihano biri hejuru y’imyaka ibiri y’igifungo.

Ubusanzwe amategeko ateganya ko icyaha gihanishwa imyaka iri munsi y’ibiri gishobora gutuma uhita uhabwa uburenganzira bwo gukurikiranwa udafunze, mu gihe iyo birenze imyaka ibiri haba hagomba gukurikizwa ubushishozi bw’abacamanza.

Ku ruhande rwe, Maj. (Rtd) Mudhatiru ntiyigeze agira icyo arenzaho ku cyemezo cy’abacamanza ahubwo yashimiye minisiteri y’ingabo y’u Rwanda, kubera ukuntu bafashwe kimuntu aho bafungiye muri gereza ya gisirikare. Yavuze ko kuva bagera mu Rwanda batigeze bakorerwa iyicarubozo cyangwa ngo bimwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Ati: “Mu bindi bihugu, iyo wamaze kumenyekana nk’umwanzi w’igihugu, ntabwo uba witeze gufatwa neza uko ari ko kwose ariko aho dufungiye na serivisi tubasha kubona, ndashaka gushima ubuyobozi bw’ingabo na perezida wa repubulika ku kudufata kimuntu hatitawe ku bikorwa byacu”.

Uyu wakomerekeye mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta mu burasirazuba bwa Congo, akaba agendera ku mbago, yageze mu rukiko afashijwe n’abasirikare batatu bo muri Military Police bamusindagizaga banamutwikiriye ngo atanyagirwa.

Mudhatiru yanemeje ko arimo aravurwa akaguru ke kangiritse. Abacamanza bakaba bategetse ko aba 25 bakomeza gukurikiranwa bafunze mu gihe iperereza rikomeje ngo batazacika ubutabera kuko nta aderesi zizwi bafite mu Rwanda.

Mudhatiru ufatwa nk’uwari ushinzwe kwinjiza abandi mu nyeshyamba kandi azakurikiranwaho ibindi byaha bibiri yihariye bitandukanye n’abandi basore bato bari basezeranyijwe ijuru nibamara gukuraho guverinoma y’u Rwanda. Bakaba baratawe muri yombi bava muri Kivu y’Amajyepfo bajya muri Kivu y’Amajyaruguru aho bateguriraga gutera u Rwanda.

Bose bari muri P5, ihuriro rigizwe n’amashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nka AMAHORO-PC, FDU-inkingi, PDP-imanzi, PS-Imberakuri na RNC.

Raporo y’impuguke za Loni muri raporo yazo mu ntangiriro z’uyu mwaka yemeje ko iri huriro ribaho, ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot Ruhunga, yemeje ko ibitero biherutse kugabwa I Musanze na Burera bifite aho bihuriye na P5.

Src: Ktpress

2019-10-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.

Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.

Ubwanditsi 31 May 2019
Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 26 Sep 2021
Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Ubwanditsi 23 Jan 2019
Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima
Amakuru

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Ubwanditsi 03 Jan 2025
Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB
Amakuru

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Ubwanditsi 05 Mar 2024
Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 08 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru