Amakuru aturuka muri Congo, aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Inyeshyamba za FPP-ABAJYAMUGAMBI amasasu y’ubwoko bw’imbunda ya machinigani, bivugwa ko yari ayakuye muri Uganda.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukeshya iyi nkuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Polisi mu gace ka Kiwanja ni muri Teritwari ya Rutchuru yemeje aya makuru ko kuri iki cyumweru taliki 03, Ugushyingo 2019 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa, nibwo Polisi yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabashije guta muri yombi umugore witwa NZIGIRE Emerance.
Uyu mugore NZIGIRE Aimerance wahagurutse muri icyo gitondo mu mujyi wa GOMA yerekeza ahitwa GATWIGURU muri Teritware ya Rutchuru, ariko kubera amakuru Polisi yari ifite yabashije kumufatana ibikoresho bya Gisirikare birimo agasanduku k’amasasu yo mu bwoko bwa Machinigani ndetse n’imyambaro ibiri ya Gisirikare yambarwa n’Ingabo zirinda Umukuru w’igihugu (Republican guard).
Bimwe mu bikoresho yafatanwe
Uyu mugore amaze gufatwa yasobanuriye polisi ko yari ajyanye ibi bikoresho bya gisirikane ahitwa GATWIGURU ku muyobozi wa FPP-Abajyamugambi Koloneri DANI.
Iki gikorwa kikaba cyarakozwe n’igipolisi gikorera ahitwa KIWANJA, aho ubuyobozi bukuru bw’igipolisi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyashimiye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage byatumye hafatwa uyu mugizi wa nabi, kinabashishikariza gukomeza kugira umurava wo kugaragaza mbene abo ngabo ku nyungu z’ubusugire bw’igihugu cyabo no gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage .
Ubu Aimerance Nzigire akaba ari mu maboko ya Polisi ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.
FPP ABAJYARUGAMBA n’umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda ziyomoye kuri FDLR mu mwaka wa 2003, uza gushingwa n’uwitwa Majoro Soki ndetse wabanje kwitwa Mai Mai Soki ahagana muri 2013 nibwo yaje kwicwa n’ingabo za FARDC asimburwa na Col.Dani.
Uyu mutwe ukaba ufite ibirindiro mu bice bya Katwiguru, Kibirizi, n’ahitwa Busesa, ariko ibi birindiro hakaba hashize ibyumweru bitatu hose bahirukanwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi nka “HIBOU SPECIAL FORCE”, ubu izi nyeshyamba zikaba zarahungiye ahitwa Kirama hagenzurwa na FDLR, uyu mutwe ukaba ufitanye umubano wihariye na Uganda ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa.