Perezida Paul Kagame yagarutse ku mpamvu Minisiteri y’Umutekano yaherukaga kuvaho yasubijweho, ashimangira ko bitewe n’aho ibihe bigeze, aba ari ngombwa gufata ingamba bitewe n’ikibazo gihari cyangwa intego igihugu gifite.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, agaruka ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.
Yakomoje ku mpamvu Minisiteri y’Umutekano yavanyweho mu 2016, isubizwamo mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma muri uku kwezi, ndetse igaruka itandukanye n’iya mbere, kuko iyi minisiteri yahawe General Patrick Nyamvumba, wari umaze igihe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati “Hariho ibintu bimwe unakora kubera ko hari impamvu zabyo cyangwa hari kibazo ushaka gukemura. Wagera ahantu bitewe n’ibyagiye biba ukaba wanavuga uti ibi ntabwo bikiri ngombwa, reka noneho tunagabanye n’icyo bidutwara ku kiguzi, nyuma yaho hashira igihe ukaza kubona uti hari ikintu gishya cyabaye cyangwa gishya kiriho, bikaba ngombwa ko, cyangwa, ibyo nibwiraga nshaka kugabanya nko ku kiguzi ntabwo nabibonye uko bikwiriye, ibyo nibyo bituma umuntu ashobora gusubira ku kintu kimwe cyangwa ikindi.”
Yahise anakomoza kuri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yahoranye Minisitiri n’abanyamabanga ba leta babiri, ariko ubu isigaranye Minisitiri gusa.
Yavuze ko umuntu yanashyiramo abanyamabanga ba leta batatu cyangwa umwe, bitewe n’uko umuntu ateye cyangwa uko imirimo iteye.
Yakomeje ati “Iteka ugenda ureba igihe ugezemo, icyo ushaka, icyo bigusaba, ugahindura uburyo n’imikorere. N’ubu ngubu tuvuge nk’ibi by’umutekano mu gihugu cyangwa iki, bishobora kuba bitewe n’ibi tubona mu karere hose n’iki, ariko bitugiraho ingaruka. Ushobora kuvuga uti uwakongera imbaraga byafasha. Niho bigenda biva.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye, ndetse ko ari umutekano urambye.
Yakomeje ati “Ariko nyine hari n’iyo mitwe, ni ibintu bizwi ntabwo ari ibanga, ariko ukuri ko ni ukuri nta kundi kuri kwa gatatu, ni uko nibwira ko igihugu umutekano wacyo ushingiye ku baturage kubera ko buri wese akeneye n’uwo mutekano, noneho n’izindi nzego zirebana n’umutekano, ubushake zifite, ubushobozi zifite, nibyo umutekano w’igihugu uzahora hari abawugerageza, ariko ntabwo nizera ko hari icyo byahindura.’’
Yakomoje ku bantu bari mu nkiko bafatiwe mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ashimangira ko ari ikimenyetso gikomeye cy’imbaraga igihugu gifite zigomba guha umutekano abaturage bacyo.
Src: IGIHE