Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Hatari Emmanuel bashyikirije abayobozi ba Uganda imirambo y’abaturage babiri barasiwe ku butaka bw’u Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza magendu bahagarikwa na Polisi bagashaka kuyirwanya.
Umuhango wo guha Uganda iyi mirambo wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, witabirwa na Komiseri w’Akarere ka Rukiga akanaba n’Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano muri ako gace, Muhindo Pulkeria n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rukiga, Sselunjoji Edda.
Byari biteganyijwe ko uyu muhango utangira saa Yine z’amanywa ariko watangiye saa Tanu zirenga kuko habanje kurebwa niba koko iyo mirambo ari iya Job Ebyayishanga w’imyaka 32 na Bosco Tuheirwe w’imyaka 35 bombi bafite ubwenegihugu bwa Uganda.
Nyuma habayeho impaka ku rupapuro rw’ihererekanwa ry’imirambo Uganda ivuga ko ishaka urupapuro rwa Polisi rwerekana ko abo baturage barasiwe mu Rwanda nyuma y’isaha urwo rupapuro rwabonetse impande zombi zirusinyaho ubundi Uganda itwara imirambo y’abaturage bayo.
Tariki ya 9 mu rukerera rushyira iya 10 Ugushyingo 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda ubwo bari ku burinzi ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda mu Murenge wa Tabagwe muri Nyagatare, barashe bica abagabo babiri bashatse kurwanya inzego z’umutekano ubwo bageragezaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, bigakekwa ko bafite magendu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yabanje guhagarika abo baturage bari bazanye magendu mu Rwanda banayicishije mu nzira zitemewe ngo bashaka kuyirwanya mu rwego rwo kwitabara irarasa hapfamo babiri abandi basubira inyuma ku butaka bwa Uganda.
Yakomeje avuga ko ibyabaye byasigiye impande zombi amasomo.
Ati “Kuri njye navuga ko ibyabaye hari isomo twabyigiyemo abaturage bacu yaba abo mu Rwanda na Uganda, dufite inzira zemewe n’amategeko bakwiye gucamo ariko hari bamwe batabyubahiriza dukwiye kubashishikariza kuzikoresha.”
Yasabye abayobozi ba Uganda gukomeza kugira inama abaturage babo yo gukoresha inzira zemewe n’amategeko.
Umuyobozi wari uhagarariye Akarere ka Rukiga, Muhindo Pulkeria, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bwo kubaha imirambo y’abaturage babo.
Yagize ati “Mbere na mbere twihanganishije abaturage ba Uganda n’abaturage ba Kamwezi ku bwo kubura abahungu babo gusa turashimira Leta y’u Rwanda yaduhaye imirambo yabo mu buryo bwiza tukaba twayakiriye mu buryo buzwi, gusa ntabwo kubica wari wo mwanzuro mwiza bari gufatwa bagafungwa.”
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza gushyira imbere umubano mwiza nk’ibituranyi no gushishikariza abaturage babyo guhagarika ibikorwa bya magendu.
Si ubwa mbere inzego z’umutekano zirasa abantu bakekwaho kwambukana magendu bashaka kuyinjiza mu Karere ka Nyagatare nyuma yo gushaka kuzirwanya, kuko no muri Gicurasi hari abandi babiri barimo Umunyarwanda n’Umugande barasiwe Tabagwe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano ubwo babahagarikaga batwaye magendu.