• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Ubwanditsi 30 Apr 2017 Mu Rwanda

Umutekamutwe Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu [ Uzwi cyane ku izina rya Imanizabayo ] wiyita Umuhanuzi n’abandi ba Pasiteri babiri barashinjwa gutekera imitwe umugabo witwa Christopher bakamurya amafaranga, bamubeshya ko ari abahanuzi bamubwira ko hari ibintu bamuteze mu buriri bwe kandi ari bo bari babishyizemo, bakamubwira ko yabaha amafaranga bakajya kubijunya muri Uganda.

Amakuru agera ku kinyamakuru Rushyashya .net avuga ko magingo aya aba ba Pasiteri uko ari batatu bari mu maboko ya polisi kuri station ya Polisi ya Kicukiro ndetse bakaba bamazemo iminsi.

Amakuru dufite ni uko ko bari kwemera icyaha bashinjwa. Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu nyuma yo kuva mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro, kuri ubu bivugwa ko nta torero afite abarizwamo nkuko Rushyashya.net yabitangarijwe n’umwe mu bahasengeraga w’inshuti ye ya hafi utifuje ko dutangaza izina rye.

Uko ikibazo giteye

Nkurikiyumukiza Jean de Dieu Alias Imanizabayo, wahoze akorera mu itorero Umusozi w’ibyiringiro rikuriwe na Apotre Liliane Mukabandege, ubu butekamitwe ashinjwa yari abufatanyije na Pastor Siriyake n’undi mupasiteri tutabashije kumenya izina rye ndetse na Bishop Imanizabayo avuga ko atamwibuka izina.

-6429.jpg

Bagendagenda mungo biyita abahanuzi, benshi mu bapasiteri twabajije uyu mupasiteri wa gatatu tukabereka ifoto ye, bavuze ko batamuzi.

Tariki 15 Mata 2017 ni bwo aba bapasiteri bagiye i Kabuga gusengera umuntu witwa Christopher bagenda bitwaje ibintu mu mifuka bamubwira ko hari ibintu abanzi be bamuteze biri mu buriri.

Abo bapasiteri bagezeyo ngo bashyira mu buriri bya bintu bari bitwaje, barongera babikuramo, bamubwira ko bazajya kubijugunya muri Uganda. Icyo gihe bamwatse itike, abaha amafaranga 180.000 Frw barayarya. Nyuma yaho baje gusubirayo bajyanye ibindi bintu arabafata.

Bishop Imanizabayo [ CHEF DE BANDE ] nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi, yasabye imbabazi ndetse yemera icyaha yakoze nk’uko birI mu ijwi rye.

Mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro hakunze kuvugwa bene ubu butekamutwe, amarozi , kuraguza n’ibindi nkibyo rushyashya .net yagerageje kuvugana na Apotre Liliane Mukabadege ngo tumubaze ku bivugwa kuri Bishop Imanizabayo wahoze ari umwe mu ba Pasiteri bafatanyaga kuyobora itorero Umusozi w’Ibyiringiro, ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa kuku atigeze ayitaba.

Ibi bintu by’ubutekamutwe mu buhanuzi bireze hano mu Rwanda, byagiye bitera amakimbirane mu miryango, gusenya ingo, urwikekwe mu miryango, ubusambanyi kuko hari abagore basambanyirizwa mu byumba by’amasengesho, ubukene n’ibindi… kuko aba biyita abakozi b’Imana hari abo bategeka kugirisha n’ ibyo mu nzu batabyumvikanyeho n’abo bashakanye.

Abandi basigaye babaha imbago z’ibicumba bakamara igihe runaka babigisha uko bazacumbagira mu materaniro noneho bakaza kuvuga ko umwuka wabakozeho bagakira, abandi bakiturahasi ngo barimo abadayimoni. Ibi byose ari ubutekamutwe.

2017-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 22 Apr 2026
Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 30 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Amakuru

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ubwanditsi 29 Dec 2025
Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama
IMIKINO

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Ubwanditsi 02 Mar 2016
“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila
INKURU NYAMUKURU

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru