Kuva icyiswe Ihuriro P5 ryashingwa, ryabaye igikoresho cya RNC mu nyungu yayo. Abandi baririmo buhumyi ndetse ntibazi icyo rigamije. Mukubyaza inyungu iryo huriro, umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ariwe Kayumba Nyamwasa yabashije gukoresha iri huriro mu gushinga umutwe w’ingabo no gushaka abawugana ababeshya ko atari RNC gusa ahubwo izo ngabo ari iz’amashyaka atandukanye agize Ihuriro P5.
Raporo mpuzamahanga harimo niy’impuguke za Loni yemeza ko p5 ifite Ingabo zikorera muri Congo kandi zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Iyo raporo ivuga ko gushaka abarwanyi batandukanye bibera muri Uganda ndetse no mu Burundi. Kugeza ubu, ishyaka PDP – Imanzi ryikuye mu ihuriro P5 kubera isurambi iryo huriro rifite mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko ari ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba no mu rwego rwo kwanga ikintu cyaba nk’imbogamizi ku mbabazi zaramuka zihawe Déo mushayidi no kuguma kuta mwongerera ibyaha mu izina rya PDP Imanzi dore ko akiri umukuru waryo.
Sabo gusa na FDU – Inkingi igitutu nabo nicyose gusa abafata ibyemezo muri FDU- inkingi ni abagabo b’abahezanguni abandi ni abanyabyaha bagenzi ba Kayumba Nyamwasa, bumva ntacyo bagarura abo ni nka David Bahunga wahoze ashinzwe iperereza muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala mbere ya 1994, akaba ariwe witwa ko akuriye FDU-Inkingi muri iki gihe, Charles Ndereyehe, wahunze ubutabera aho aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Gaspard Musabyimana wahoze akuriye ibiro by’abinjira n’abasohoka akaba afite Radiyo yitwa Inkingi ishinzwe kwamamaza imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiyongeraho igisambo Marcel Sebatware wari warayogoje Cimerwa.
Uko bimeze kose imitwe isigaye mu ihuriro P5 isigayemo kubera igipindi cyangwa ikinyoma cya Kayumba Nyamwasa, ubeshya kurusha inzozi akaba akomeje kubeshya indi mitwe abizeza isi n’ijuru ngo azabasubiza ku ngoma abambutse i Kanani. Aha umuntu yakwibaza ngo ate, muyihe nzira ko RNC yakubitiwe aheraba inzenga kandi ko abayidishye ntaho bagiye.
Mu kugumya kwiyegereza ibindi bigarasha , amakuru Rushyashya yamenye n’uko RNC yatangije kwiyegereza Gilbert Mwenedata n’ishyaka rye IPAD ndetse n’undi mutwe witwa RANP- Abaryankuna uhagarariwe na Cassien Ntamuhanga ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda; akaba afite imikoranire ya hafi na JMV Ndagijimana. Iyo mitwe yose isanzwe n’ubundi iri mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa nta gitangaza kirimo.
turabazi
Guta igihe! Nibarambeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ariko buriya bibwira ko bategeka nde? barazwi bihagije.
turabazi
Gilbert se! utazi no kuvuga! cyokoze hari aho yagera akinyarira kubera ubwoba.