• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Ubwanditsi 25 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuva icyiswe Ihuriro P5 ryashingwa, ryabaye igikoresho cya RNC mu nyungu yayo. Abandi baririmo buhumyi ndetse ntibazi icyo rigamije. Mukubyaza inyungu iryo huriro,  umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ariwe Kayumba Nyamwasa yabashije gukoresha iri huriro mu gushinga umutwe w’ingabo no gushaka abawugana ababeshya ko atari RNC gusa ahubwo izo ngabo ari iz’amashyaka atandukanye agize Ihuriro P5.

Raporo mpuzamahanga harimo niy’impuguke za Loni yemeza ko p5 ifite Ingabo zikorera muri Congo kandi zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Iyo raporo ivuga ko gushaka abarwanyi batandukanye bibera muri Uganda ndetse no mu Burundi.  Kugeza ubu, ishyaka PDP – Imanzi ryikuye mu ihuriro P5 kubera isurambi iryo huriro rifite mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko ari ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba no mu rwego rwo kwanga ikintu cyaba nk’imbogamizi ku mbabazi zaramuka zihawe Déo mushayidi no kuguma kuta mwongerera ibyaha mu izina rya PDP Imanzi dore ko akiri umukuru waryo.

Sabo gusa na FDU – Inkingi igitutu nabo nicyose gusa abafata ibyemezo muri FDU- inkingi ni abagabo b’abahezanguni abandi ni abanyabyaha bagenzi ba Kayumba Nyamwasa, bumva ntacyo bagarura abo ni nka David Bahunga wahoze ashinzwe iperereza muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala mbere ya 1994, akaba ariwe witwa ko akuriye FDU-Inkingi muri iki gihe, Charles Ndereyehe, wahunze ubutabera aho aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi,  Gaspard Musabyimana wahoze akuriye ibiro by’abinjira n’abasohoka akaba afite Radiyo yitwa Inkingi ishinzwe kwamamaza imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiyongeraho igisambo Marcel Sebatware wari warayogoje  Cimerwa.

Uko bimeze kose imitwe isigaye mu ihuriro P5  isigayemo kubera igipindi cyangwa ikinyoma cya  Kayumba Nyamwasa, ubeshya kurusha inzozi akaba akomeje kubeshya indi mitwe abizeza isi n’ijuru ngo azabasubiza ku ngoma abambutse i Kanani. Aha umuntu yakwibaza ngo ate, muyihe nzira ko RNC yakubitiwe aheraba inzenga kandi ko abayidishye ntaho bagiye.

Mu kugumya kwiyegereza ibindi bigarasha , amakuru Rushyashya yamenye n’uko RNC yatangije kwiyegereza Gilbert Mwenedata n’ishyaka rye IPAD ndetse n’undi mutwe witwa RANP- Abaryankuna uhagarariwe na Cassien Ntamuhanga ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda; akaba afite imikoranire ya hafi na JMV Ndagijimana. Iyo mitwe yose isanzwe n’ubundi iri mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa nta gitangaza kirimo.

2019-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Ubwanditsi 30 Oct 2020
Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Ubwanditsi 22 Aug 2025
Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 06 May 2019
Uganda : Umuvugizi wa Polisi  yishwe arashwe

Uganda : Umuvugizi wa Polisi yishwe arashwe

Ubwanditsi 17 Mar 2017

2 Ibitekerezo

  1. turabazi
    November 25, 20193:05 pm -

    Guta igihe! Nibarambeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ariko buriya bibwira ko bategeka nde? barazwi bihagije.

    Subiza
  2. turabazi
    November 25, 20193:06 pm -

    Gilbert se! utazi no kuvuga! cyokoze hari aho yagera akinyarira kubera ubwoba.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Mu Mahanga

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Burundi: Leta yatanze isoko kuri  kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Ubwanditsi 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru