Umunyamerika muto ukora imenyerezamwuga, aherutse gusubira mu gihugu cye nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Rwanda nk’umukorerabushake mu muryango w’abanyamerika, Peace Corps, none yihinduye inzobere ku Rwanda.
Neil Edwards kuri ubu arimo gukora imenyerezamwuga mu kanama gashinzwe ububanyi n’amahanga (CFR) muri Amerika, yanditse inyandiko yashyizwe kuri blog ifite umutwe ugira uti “Amakimbirane hagati ya Kagame na Museveni arimo kugira ingaruka ku banyarwanda”, bikaba bitangaje ku mpamvu ebyiri.
Nyuma y’amezi make yamaze mu Rwanda, ubu Edwards azi buri kimwe ku mubano mubi uri hagati ya Kigali na Kampala. Icya kabiri, yanditse inyandiko iri mu murongo w’icengezamatwara rya leta ya Museveni.
Nk’uko ashushanya u Rwanda, aho ‘abantu barimo guhura n’ibibazo kubera amakimbirane’, iyaba yaragerageje nibura gukora ubushakashatsi bw’ibanze cyangwa uwabishyize ku rubuga akaba yaragerageje gushaka guhinyuza ibyo yavuze, ntibari kugwa byoroshye mu mutego w’icengezamatwara rya Uganda, ngo bumve ko bari mu kuri.
Ibyo Edwards yahisemo kuvuga by’amakimbirane ashingiye ku gufunga umupaka nabyo ubwabyo ni ibikekwa. Ibyo kuvuga kandi ko abanyarwanda barimo guhura n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, nta na kimwe bishingiyeho.
Umugati, inyama, ibijumba, ibirayi, ibishyimbo n’ibindi biribwa ntabwo ibiciro byabyo byahindutse cyane guhera muri Werurwe ubwo u Rwanda rwaburiraga abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.
Gusa ugiye mu muzi w’iyi ngingo, icyo u Rwanda rushyize imbere ni uko ubucuruzi butaba ubw’uruhande rumwe gusa kandi nta n’ubucuruzi bwabaho mu gihe ubuzima cyangwa umutekano w’abanyarwanda uri mu kaga, ibi bigashimangirwa n’amagana y’abatawe muri yombi bitemewe n’amategeko, ndetse bagakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa birimo iyicarubozo mu nzu z’ibanga zifungirwamo abantu z’inzego z’umutekano za Uganda.
Edwards arenga ku kibazo cy’ubufasha Uganda iha imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, akavuga ko ‘ari ibirego by’u Rwanda’.
Yirengagiza ibyatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze muri raporo y’impuguke zawo yo mu Ukuboza umwaka ushize yerekanye ‘uko Uganda iri mu mutima w’imikorere y’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, ndetse ikaba yaranateye za gerenade mu Rwanda’.
Yahisemo gushyira imbere gusa ikibazo cy’ubucuruzi ndetse agendera ku binyoma byateguwe na Uganda. Yananiwe kumenyesha abasomyi be ko abantu barimo kuzaharira cyane mu mubano mubi ari abanya-Uganda.
Imibare y’Urugaga rw’abikorera muri Uganda (PSF-U), yerekana ko abacuruzi b’abanya-Uganda barimo guhomba miliyoni 14 z’amadolari buri kwezi. Gideon Badagawa, uyobora uru rugaga avuga ko mbere y’umubano mubi, Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa birenzeho miliyoni 200 z’amadolari (miliyari 744 z’amashilingi), ku mwaka ugereranyije n’iby’u Rwanda.
Ibi bisobanuye ko impuzandengo y’ibyo Uganda yohereza ari miliyoni 16 z’amadolari ku kwezi. Ibi byose bikaba byaragabanyutse bigera kuri miliyoni 2$.
Badagawa yagize ati “Turimo guhomba ubucuruzi, abantu barimo kubura imirimo yabo ndetse ibi bigiye kuba bibi cyane niba ikibazo kidakemutse”
Byron Kinene, Perezida w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo muri Uganda, nawe yagaragaje iki kibazo anenga Guverinoma ye kubera uyu mwuka mubi.
Ati “Byadukuye mu bucuruzi. Nibura amakamyo arenga 100 yinjiraga mu Rwanda ku munsi ariko ubu ni amakamyo 20 akoresha indi mipaka. Ibi bituma nta kazi kaboneka ndetse amwe muri aya makamyo yaguzwe mu nguzanyo kikaba ari igihombo gikomeye kuri twe”.
Mu kwezi gushize Olivia Tumwebaze uwundi mucuruzi ku ruhande rwa Uganda ucuruza ibirayi, yabwiye Aljazeera ko arimo guhura n’ingorane z’ifungwa ry’umupaka. Isoko ry’ibirayi ku ruhande rwa Uganda ryabaye ikibazo kuko ubu baragurisha hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo bacuruzaga.
Ati “Ndara ntasinziriye ntekereza inguzanyo, nta mutuzo mfite”. Tumwebaze yabwiye Al Jazeera avuga ko kuri ubu arimo kugorwa no kwishyura inguzanyo ya $3800.
Mu yandi magambo, ingaruka ni nkeya kandi zidafite icyo zitwaye ku ruhande rw’u Rwanda. Kugira andi mahitamo y’inzira zigera ku Nyanja ndetse n’imikorere y’inganda z’imbere mu gihugu byatumye igihugu kitagirwaho ingaruka n’umubano mubi na Uganda.
Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yerekana ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2019, icyuho mu bucuruzi n’ibihugu bya EAC cyagabanyutse ku kigero cya 45.3%, ibi bikaba byaratewe no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga aho byiyongereye 166.8%. Ubucuruzi hagati y’ibihugu nka Tanzania, bwariyongereye.
Uburyo bwo gusobanura ibyavuzwe n’uwimenyereza umwuga w’Umunyamerika, bidafite ikintu na gito bishingiyeho, ni uko yamize bunguri ibinyoma bya Uganda cyangwa akaba afite izindi mpamvu zabimukoresheje.
Edwards yamaganwe na benshi barimo na Elizabeth Jeannette, mugenzi we w’Umunyamerika na we wakoze mu Rwanda muri Peace Corp.
Abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Twebwe abanyamerika tugomba kwemera amateka yacu y’ubwirasi, gushaka kwibona nk’abacunguzi b’abandi, kwiyumvamo ko turi inzobere mu mico, mu turere ndetse no muri politiki zitari izacu kurenza ba nyirazo”.