Kuva aho Karegeya Patrick, wari umwe mubayobozi bakuru ba RNC, apfiriye ni byinshi byagiye bivugwa muri uyu mutwe w’iterabwoba, ibyinshi  twarabivuze muri Rushyashya,birimo ukwitandukanya naryo kwa bamwe, ifatwa n’ifungwa kw’abayoboke bayo nyuma  nyuma y’ibitero bya FARDC byahitanye bamwe mubayobozi b’inyeshyamba za RNC/P5. byakurikiwe n’makimbirane na bombiri bombori , gusezera kwa bamwe n’ibura rya Ben Rutabana.

Ku ikubitiro, Dr Rudasingwa Theogene, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye n’umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

Hamwe n’abo baviriyemo rimwe, basubiye inyuma batangaza ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC. Rudasingwa yagaragaje ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa ngo wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

2.Musonera Jonathan: Nawe ni umwe mu batangarije rimwe na Rudasingwa ko bitandukanije n’ishyaka RNC. Mu minsi ishize akaba aherutse kuvuga ko yamenye kare umugambi wa Kayumba Nyamwasa yanzura kwitandukana na we.

Ni kenshi uyu mugabo akunze kumvikana mu itangazamakuru anenga umuyobozi waryo Kayumba Nyamwasa anamushinja ibyaha bitandukanye nyuma yo kwitandukanya na we.

Musonera Jonathan ubu witandukanije na RNC

3.Ngarambe Joseph: Yahoze ari mu Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC na we ari mu bitandukanije n’iri shyaka nyuma y’aho Karegeya wavugwagaho kurifatira runini apfiriye.

Nyuma yo kwitandukanya na Kayumba, Ngarambe yahise aba umuyobozi wungirije Rudasingwa muri New RNC.

4.Gérald Gahima: Théogène Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Gérald Gahima, na Patrick Karegeya nibo bari ku ruhembe rw’ishingwa rya RNC mu 2010, umugambi wabo bawunogereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangira ibikorwa ubwo.

Gahima yabaye Umushinjacyaha Mukuru ndetse n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda mbere yo kwerekeza mu mahanga agatangira kuyirwanya, nyuma yo kuva muri RNC akaba abarizwa mu ya Rudasingwa [New RNC].

5.Nsabimana Callixte: Uyu musore azwi ku izina rya Majoro Sankara, ubu akaba ari mu Rwanda aho akurikiranwe n’ubutabera. Yari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda akaba yarafatiwe mu birwa bya Comores.

Ahagana mu mwaka wa 2010 Sankara yagiye muri Afurika y’Epfo yifatanya n’abo mu ishyaka RNC, akaba yaragiye yumvikana mu manza zo mu Rwanda cyane cyane urwa Kizito Mihigo nk’uwari ushinzwe ubukangurambaga bwo gushaka abayoboke binjira muri iri shyaka. Gusa na we yaje gufatwa yaritandukanije naryo.

6.Leah karegeya:

Ni umupfakazi wa Karegeya Patrick wishwe ku wa 1 Mutarama 2014. Mu mpera z’ukwezi kwa 10 nibwo mu binyamakuru bitandukanye byatangajwe ko uyu Leah yitandukanije na RNC. Nyuma yo gushaka guhirika Kayumba kubuyobizi bwayo ariko ntibyamuhira ahitamo kuyivamo.

Lea  yavuye muri iri shyaka kubera akaduruvayo karirimo, kaza kiyongera ku ibura rya Ben Rutabana wari umwe munshuti ze akaba umuyobozi muri ryo,  ibura ryre ryateje ikibazo gikomeye ku buryo rishobora no gusiga iri shyaka risenyutse mu gihe yaba atabonetse cyangwa ngo hatangwe ibisobanuro bifatika ku ifatwa rye.

7.Rtd. Maj.Mudathiru Habib: Mudathiru yahoze mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Congo ayoboye umutwe w’inyeshyamba byatangajwe ko ari iza RNC.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mudathiru yinjiye muri RNC amaze gusezererwa mu gisirikare cy’u Rwanda, nyuma yo gufatwa hamwe n’abandi barwanyi yari ayoboye, iri shyaka riyobowe na Kayumba Nyamwasa ryaramwihakanye, ibintu byababaje benshi bari basanzwe bamuzi muri iri shyaka.

8.Col. Kanyemera na Kabandana: Byatangajwe mu binyamakuru ko Kanyemera yari kumwe na Mudathiru muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko Mudathiru aza guhabwa amabwiriza yo kumwica, aza kurokorwa n’Abanyamulenge bo mu mutwe wa Gumino.

Nyuma yo kurokoka, ngo hari ingabo yagumanye nazo hamwe na Kabandana bityo ngo banahita biyunga kuri Gumino. Uku gutandukana kwabo bikaba biherutse kugarukwaho n’Impuguke mu mategeko, André Kazigaba ubwo yagiranaga ikiganiro n’imwe muri radiyo z’aba batavuga rumwe na Leta ikorera mu mahanga.

9.Twihangane Pacifique Shareef: Asezera yagize ati “Comrade Chairman wa RNC w’intara y’afurika y’epfo. Nejejwe no kubamenyesha ko nsezeye Ku mwanya w’ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) bitewe no kubona ko urugamba twiyemeje ruhindura isura cyangwa guhindura umurongo uko bwije n’uko bukeye.

Uturutse iburyo, Sankara na Twihangane Pacifique Shareef, kuruhande ni Camile waguye muri Afrika y’epfo 

10 .Nyuma y’ibura rya Ben, Jean Paul Turayishimye wari umuvugizi yasezeye kuri uyu mwanya bityo n’abandi barimo Thabita Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana  na Komite  yose ya RNC muri Canada yose yirukanwe kuri ubu bakaba bari mu makimbirane na Kayumba. RNC yahagaritse abayobozi barimo Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada na Thabita Gwiza. Aba nabo bakaba banze kubahiriza ibyo basabwa n’ubuyobozi bukuru bwaryo.

Thabita Gwiza, mushiki wa Ben
Hashize amezi abiri Ben Rutabana aburiweirengero

Ibi bigaragaza ko nta buyobozi buhamye bwo muri RNC, ko igikorwa cyose ari icyo Kayumba Nyamwasa  na Muramu we Frank Ntwali bashaka.

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, yahyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Yari inshuti magara ya Ben Rutabana, kubera inyerezwa rye, Jean Paul yasanze nawe atakwizera Kayumba akuramo ake karenge. Ubu RNC igizwe n’udutsiko dutandukanye, aho Kayumba yiyegereza abahoze muri CDR na MRND kuko abandi bamutahuye.

Mu mpamvu bashyize imbere hari ukwigomeka n’ubugambanyi. Ngo mu mpamvu Jean Paul yatanze harimo ko adashaka gukomeza kugaragara muri Rushyashya kandi iba itangaza ibyabaye.