Ibiganiro hagati ya Uganda n’u Rwanda i Kampala byarangiye nta tangazo ryumvikanweho n’impande zombi rigiye ahagaragara, kubera Uganda yabuze ayo icira nayo imira, nyuma y’ibimenyetso simusiga biyishinja gushyigira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.
Nyuma y’icyegeranyo cy’Itsinda ry’Impuguke za LONI kuri Kongo cyasohotse muri Ukuboza 2018 rigaragaza ko umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa wari ufite ingabo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ko abagize uyu mutwe baturuka muri Uganda n’u Burundi, indi raporo yizo mpuguke yagenewe akanama gashinzwe umutekano ku isi kakoze mu kwezi kwa Kamena 2019 ariko ikaba yagiye hanze muri iyi minsi, yemeza ko Uganda yanze ko abagize iri tsinda bavugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe akarere, Philemon Mateke. U Rwanda ntirwigeze ruhwema kuvuga ko Leta ya Uganda yashinze Minisitiri Mateke inshingano zo guhuza imitwe irwanya u Rwanda mu rwego rwo guhuza imbaraga.
Dore bimwe mubyo raporo y’impuguke za Loni zashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano:
‘’ Tariki ya 16 Ukuboza 2019, Leta ya Kongo yafashe ku mupaka wa Bunagana uhuza Kongo na Uganda abayobozi babiri bakuru bo muri FDLR aribo Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR ndetse na Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega ubwo bavaga Uganda munama yari ibahuje na RNC Kampala.
Abagize iri tsinda bagiranye ikiganiro na La Forge Bazeye i Kigali muri Gashyantare 2019 ababwira uko byagenze. La Forge yavuzeko, Umukuru w’agateganyo wa FDLR, Victor Byiringiro yabohereje bombi i Kampala kubonana na RNC. Muri iyo nama, Abega yavuzeko bahuye nabo muri RNC aribo Tito, Frank Ntwali ndetse n’uwitwa Rashidi. Bazeye kandi yemeje ko babonanye na Minisitiri Mateke baganiriye ku buryo bagomba guhuza imbaraga na RNC. Abahagarariye Uganda babwiye iri tsinda ko batazi inama hagati ya RNC na FDLR nuko iri tsinda risaba kuvugana na Philemon Mateke, inzego za Uganda zirabashwishuriza zanga ubusabe bw’iryo tsinda.
Minisitiri Mateke ntiyigeze agaragara mu biganiro haba Kigali na Kampala, kandi ariwe ufite inshingano mu karere. Mateke kandi ni Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w ‘intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi.
Mu ijambo rye mu biganiro by’ejo, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira tariki 04 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa RUD-Urunana bagabye igitero gikomeye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Abagabye icyo gitero baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda n’igice giherereyemo ibirunga. Yavuze ko benshi mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima, abandi bafatwa mpiri (ari bazima).
Babafatanye ibikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, abandi batanga ubuhamya bugaragaza uruhare rwa Uganda muri ibyo bitero.
Hari nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero. Iyo nimero byagaragaye ko ari iya Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.
Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikari cya Uganda rushinzwe iperereza.