• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Ubwanditsi 18 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabo za FARDC zikomeje guhumbahumba inyeshyamba za FLN, amakuru yizewe aravuga ko izi nyeshyamba zahuye n’uruva gusenya kuri uyu wa kabiri mu ma sayine z’amanywa ,ubwo zinjiraga mu nkengero z’ishyamba ryahitwa I Ninja, ni muri Fizi  zikaraswa  imyambi n’abasangwabutaka bibera muri iryo shyamba mu ntambara yamaze amasaha menshi.

Iyi mirwano yahuruje ingabo za FARDC, ziboneraho urwaho rwo gutabara abo baturage b’abasangwabutaka.

Nyuma y’ibitero bikomeye ingabo za FARDC zagabye ku  nyeshyamba za FLN zari zacitse ku icumu mu ibitero byabereye Kalehe na Hewa Bora mu cyumweru gisize,  zaseseye mu ishyamba rya Fizi, zerekeza I Kirembwe ku birindiro bya Gen.Hamada.

Hari amakuru yemeza ko Gen.Wilson Irategeka arembye cyane, ku buryo ibirenge bye byambyimbye, ndetse akaba anafite n’ibikomere by’amasasu, aho yagotewe na FARDC mu ishyamba ry’inzitane ahitwa Ninja. Hari umuturage wiboneye n’amaso Lt.Gen Wilson Irategeka ahetswe mu ngombyi n’abasore  ba FLN bamwirukankana mu ishyamba yerekeza I Kirembwe.

Abazi neza inzira iva ahahoze ibirindiro  by’inyeshyamba za FLN baravuga ko kuva I Kalehe werekeza I Kirembwe ku rugendo rw’amaguru ari ibyumweru bibiri.

Ikinyamakuru Rwandatribune gikorera I Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda  kiravuga  ko uku kurasana kwabanje hagati y’izi nyeshyamba za FLN n’abasangwabutaka Col.Emmanuel Mbandaka wa FLN yahasize ubuzima arashwe umwambi wo mu jisho.

Mu masaha ya saha ya sa kumi ubwo twabonaga iyi nkuru, amakuru ava I Ninja yavugaga ko ingabo za FARDC zigera ku 1300 zagose iri shyamba rya Fizi n’ibimodoka by’intambara, indege za Kajugujugu zirasa misile zikaba zazengurukaga iryo shyamba, ku buryo bidaha amahirwe Inyeshyamba za FLN gusohokamo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Bwana Twagiramungu Faustin ntiyashoboye guhakana cyangwa kwemeza ukuneshwa n’insinzwi bya FLN muri Kivu y’Amajyepfo.

Gusa umwe mu bantu ba hafi ye utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yavuze ko Twagiramungu Faustin atabasha kuvugana n’umurwanyi n’umwe wa FLN yewe na mugenzi we Gen. Irategeka Wilson kuko bamukekaho gukorera u Rwanda, akaba ari nawe utanga amakuru yabo I Kigali, kubera ubukene bumwugarije.

2019-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Ubwanditsi 18 Jul 2019
Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Sep 2018
DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Ubwanditsi 23 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Amakuru

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura  ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )
ITOHOZA

Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 13 Feb 2017
U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba
IMIKINO

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Ubwanditsi 07 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru