• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Ubwanditsi 21 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Faustin Twagiramungu uvugira MRCD yariye iminwa ubwo yabazwaga ibijyanye n’umutwe w’ingabo wayo uzwi nka FLN niba ukiriho; ni mu kiganiro yagiranye na Radio Ubumwe ikorera kuri Internet. Ibi Twagiramungu yabitangaje mugihe amakuru yizewe agaragaza ko umukuru wuyu mutwe Col Wilson Irategeka yaguye mu mirwano mu cyumweru gishize. Mu minsi ishize kandi Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN yeretswe itangazamukuru anagezwa imbere ya RIB ku byaha imukurikiyeho. Uyu Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana nawe uri mumaboko y’ubutabera.

Ubwo yabazwaga niba FLN ikiriho, Twagiramungu n’isoni nyinshi yavuzeko FLN ikomeye kandi nk’ibisanzwe ashishikariza abantu kuyigana. Ikigaragara ni uko ari Twagiramungu usigaye uvugira nizo yita ingabo nubwo yemeza ko mu Rwanda hatashye impunzi gusa. Ese iyo amashusho atajya hanze agaragaza abarwanyi ba FLN Twagiramungu aba yaravuze ibingana iki? Igituma Twagiramungu agifite umwuka wo kuvuga, ni ukugirango imisanzu yakwa Abanyarwanda hirya no hino ku isi ikomeze ize yakire amafaranga kuko niryo zingiro ry’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri Kongo ariko bo bibereye mu bihugu by’iburayi.

Ntakabuza ko iyo Herman Nsengimana adashyanuka ntavugire kuri za Internet nawe aba ari umurwanyi nk’abandi atazwi, none yashyize amashusho hanze ba Twagiramungu barakwirakwiza, agomba kubazwa responsabilite yibyo yatangaje. Ba Twagiramungu bashimishwa no gukwirakwiza amashusho kuri Internet ariko abari mu mashyamba nibo babyishyura. Imyaka ya 2019-2020 isize ihigitse ibikorwa bya gisirikari muri Kongo by’imitwe ya FDLR, Rud Urunana, FLN na P5.  Icyari gisigaye ni uguhamagarira ibihugu by’iburayi bicumbikiye abakuru b’iyo mitwe kubabuza ibikorwa bya politiki no kubageza imbere y’ubutabera nkuko Afurika y’Epfo yabitangije.

MRCD igizwe na RDI ya Twagiramungu, PDR-Ihumure ya Rusesabagina RRM ya Callixte Nsabimana na CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka. Nyuma yuko ingabo za RNC zari ziyobowe na Maj Mudathiru zikubitiwe ahareba i Nzega zigacyurwa mu Rwanda, RNC yihishe inyuma ya P5 yashatse kwihuza na MRCD nyuma yo gutsindwa ariko bigaragara ko bose bakubitiwe igihe kimwe.

Ubu nyuma yo kubura icyizere cyo gutsinda urugamba binyuze mu ntambara, Rusesabagina yasubiye muri bya bikorwa bye byo kwiyita impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, asigira itangazamakuru Twagiramungu wirirwa avuga ubusa.

Twagiramungu mu gihe agisaba abantu gusanga FLN, Herman Nsengimana wayivugiraga we yemeje ko itakiriho.

2020-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ubwanditsi 02 Sep 2020
Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Umuhungu wa Yuvenali Habyarimana ashimangiye ko “Jambo Asbl” ari agatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, karwana no gutagatifuza abicanyi

Ubwanditsi 02 Feb 2022
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Ubwanditsi 01 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda
Amakuru

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku isoko
HIRYA NO HINO

Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku isoko

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.
IMIKINO

Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Ubwanditsi 23 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru