Abantu benshi bibuka imvugo ya kera cyane cyane hagati ya 1990-1994 ivuga UZI ICO NDICO? Iyi mvugo yakoreshwaga n’abari abayobozi n’abasirikari muri Leta yateguye igakora na Jenoside kuko yari igizwe ku bwinshi n’abakomoka mu byahoze ari amaperefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi kubera uburyo bavuga ikinyarwanda.
Sebatware Marcel nawe akigera muri CIMERWA yakoreshaga iyi mvugo uziko ndico cyane cyane ko yarashyizweho na Nzirorera Joseph wavugaga rikijyana mu gihugu bakaba baranakomokaga hamwe. Ibi nibyo yakoresheje maze agira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigwizaho umutungo wa CIMERWA aho amamodoka, stock ya ciment kimwe n’amafaranga yari kuri compte byose yabyambukanye muri Zaïre igihe yahungaga . Ikindi cyanagaragaye ni imodoka yo mu rwego rwa PAJERO y’ibara rya bordeau yahoze ari iy’umuyobozi wa cimerwa, iyo akaba yari yarayihaye uwari Commandant Circo (Colonel mungabo za Mobutu tudatangaje izina) i Bukavu mu rwego rwo kugira ngo amucungire umutekano anamukingire ikibaba mu gusahura umutungo wa cimerwa (amamashini, amamodoka na stock ya ciment) byose byagurishirijwe i Bukavu.
Ikindi Rushyashya yamenye nuko Marcel Sebatware ahunga yari afite ideni rya banki (amafaranga yaguze amakamyo abiri yahoze ari ay’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Mukungwa sport yo mu Ruhengeri, ubwo ubuyobozi bw’iyo kipe bwari bwagiranye ibibazo na Zigiranyirazo Protais washakaga kwigarurira ayo makamyo ariko nyuma y’aho atsinzwe mu rubanza urukiko rutegeka ko ayo makamyo atezwa cyamunara noneho agurwa na Marcel Sebatware). Marcel Sebatware ahunga we n’umuryango we ayo makamyo yari i Mombasa, aho yayagumishije kandi akaba yarakomeje gukorerayo ariko ubu akaba yaraguze andi mashya agera kuri atanu akora imirimo y’ubwikorezi ndetse akaba yarafite n’umushinga wa transport yashakaga gukorera muri Mozambique.
Izo Business ze zikaba zikurikiranwa na mwishywa we witwa Sebageni Theoneste kubera ko Sebatware ubwe atatinyuka kujya muri Kenya kubera ubwoba bwo gufatwa ngo aryozwe ibyo yakoze.
Amakuru Rushyashya yatohoje nuko Sebageni Theoneste nawe yahoze akora muri cimerwa, ubu nawe akaba umuyoboke ukomeye wa FDU na FDLR.
CNLG ivuga ko mu ntangiriro z’umwaka w’1990, Sebatware Marcel aribwo yabaye Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Joseph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.
Sebatware kandi ni muramu wa General Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanuraga ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.
Ashinjwa ko aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, ryashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza.
Sebatware anashinjwa kuba mu bayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n’utwo dutsiko tw‘abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.
Sebatware yaburanishijwe ndetse ahamywa ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ku buryo CNLG ivuga ko yakabaye adafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5.
Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo, hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kubera ko abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na we.