• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe imyubakire, Chris Baryomunsi.

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Editorial 07 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuki ibyiciro by’abategetsi ba Uganda n’itangazamakuru barajwe ishinga no kubona imibanire y’igihugu cyabo n’URwanda ikomeza kujya irudubi.

Nyuma  ya Philemon Mateke wongeye kugaragaza urwango afitiye  w’u Rwanda,   abicishije kurukuta rwe rwa twitter  aho yagize ati: “Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza gishobora guturuka mu gusinyana amasezerano na shitani. Kwigura ntibyigeze bikora mu gihe cy’ingoma y’igitugu ya Hitler yo muri 1938 kandi ntibizigera bikora no kuri twebwe. Twarekuye abanyabyaha babo, nuko batwiturira kuturasira abaturage nk’imbwa. Igihe ni iki kugira ngo tugire icyo dukora kuri iyi myitwarire idahwitse”.

Undi uheruka kongera kugaragaza propaganda yo kwanga URwanda ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe imyubakire, Chris Baryomunsi.

Nkuko urubuga eyalama.com, rumwe mu mbuga nyinshi  zitangaza amakuru y’ibihuha  ku buyobozi bw’URwanda, rwavuze ko impamvu Perezida Kagame yaba yarafunze umupaka ngo ni ukungira ngo yibonekeze! Ntasoni.

Bashingiye kuri ibyo bigambo, abasesenguzi bakaba batangazwa n’uko Baryomunsi ariwe muyobozi witwara mu buryo bwa cyana, cyangwa se ko abategetsi bamwe b’ubutegetsi bwa Uganda batannye, bityo bakaba baraciye ukubiri n’ukuri.

Igitangaje cyane n’uko aya magambo ya Baryomunsi yayavuze mu gihe Perezida we, na Perezida w’uRwanda bateguraga guhurira Luanda muri Angola ku Cyumweru. Iyo ikaba ariyo mishyikorano iheruka ku bijyanye n’imibanire ikomeza kugenda iyoyoka, hamwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Kongo Kinshasa, nk’abahuza n’izindi ndorerezi.

Ni iki cyaba cyarateye Baryomunsi kuvuga bene biriya bigambo, aho muri ayo magambo ye, yaje kugereranya Perezida w’uRwanda  n’abategetsi b’Iburayi mu binyejana byashize, ngo bajyaga batwika insengero mu rwego rwo kugirango bamenyekane ?

Abasesenguzi bakaba basanisha imyitwarire ya Baryomunsi no kwinangira kwa Uganda mu kuzuza inshingano zayo nk’uko byari byarumvikanyweho mu masezerano y’ubwumvikane yasinyiwe  Luanda muri Kanama 2019. Kampala ikaba yaragombaga guhagarika gukorana n’imitwe irwanya URwanda,  imaze igihe icumbikiye, ari nako iyitera inkunga no kuyorohereza ndetse no gufungura amagana y’abanyarwanda bafunze bazira amaherere.

Mu byukuri, haramutse hari umuntu wavugana n’uruhande rurimo gusubiza ibintu inyuma, kandi iyaba Baryomunsi atarimo no guharabika n’ibikorwa bya propaganda, yakabaye areba kure akanareba ubutegetsi bwa Sebuja. Mu mwaka ushize, ikipe y’URwanda  yashyize ku karubanda uburyo Philemon Mateke Minisitiri wungirije wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere yijanditse mu gikorwa cy’iterabwoba ubwo URwanda rwaterwaga, bityo icyo gitero kigahitana abantu basaga 12 ndetse kikanakomeretsa abandi benshi.

Iki gitero cyo muri Kinigi cyabaye mu Ukwakira 2019 cyagabwe kuva ku ruhande rwa Uganda, ibi bikaba byarakozwe n’abaterabwoba bishe abantu bakoresheje imbunda, amacumu, amabuye n’izindi ntwaro za gakondo. Ingabo z’URwanda zikaba zaratabaye vuba na bwangu zicamo 19,mu bayoboke ba FDLR-RUD-Urunana-zinafata mpiri batanu muri bo.

“Byumwihariko, hakaba hari inomero imwe yavuganaga n’inzego za Uganda mbere, ndetse no mu gihe barimo gutera Kinigi, iyo nomero yari iya Mateke, nkuko byashimangiwe na Nduhungirehe.

Uru ni urugero rumwe ku ruhande rwa Uganda mu gushaka gutwika inzu y’umuturanyi. Nyamara kandi Baryomunsi n’abandi benshi bameze nkawe bashaka kuburizamo bene ibyo bimenyetso bagerageza guharabika URwanda buri gihe.

Nta magambo ya cyana yavugwa n’umutegetsi wo ku rwego rwo hasi nkuriya avuga ko umukuru w’igihugu ashaka kumenyekana cyangwa se wenda na za propaganda z’ibinyoma zizakuraho impamvu zuko nyirabayazana w’iyimibanire mibi ari Uganda.

Byose byatangiye ubwo ubutegetsi bwa Uganda bwafataga icyemezo cyo gushyigikira abarwanya URwanda, cyane cyane RNC ya  Kayumba Nyamwasa, ariko kandi na FDLR, FLN n’abandi, byose bigamije kuvanaho ubuyobozi bwa Kigali. Iyicarubozo ryose n’ubundi bugizi bwanabi bwose ku Banyarwanda byatijwe umurindi na RNC.

Bashakaga kwinjiza Abanyarwanda mu barwanyi babo ku ngufu, nkabacye babakene bavugaga nabi ururimi rw’ikinyarwanda bari mu nkambi z’impunzi muri Uganda. Bakorewe iyicarubozo ry’indengakamere, bibaza ko bazabakuramo amakuru  arebana n’ibibera mu Rwanda , abandi bakajugunywa mu buroko bwa gisirikare bagiye gushiramo umwuka.

Iyi akaba ariyo mpamvu yatumye Kigali iburira abaturage umwka ushize kutajya Uganda , iyi akaba ariyo nkomoko y’urudaca ya Uganda “ URwanda rwafunze umupaka.”

Yaba Baryomunsi cyangwa se Kutesa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, cyangwa se Abel Kandiho n’ibindi bikoresho byose bya propaganda bose baterwa inkunga na CMI nta numwe wasobanura ukuntu bafunga abantu benshi bene kariya kageni babarega ibikorwa by’ubutasi, cyangwa se kwinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko, cyangwa se gutunga imbunda muburyo buhabanye n’amategeko, ariko ntibagezwe mu nkiko.

Ndetse na bariya Banyarwanda 9, baherutse gufungura mu kwezi gushize Kampala yita inkozi z’ibibi cyangwa se ba maneko ba Kigali n’ibindi nta numwe wigeze ajya mu rukiko, nyamara kandi bamwe bamaze mu buvumo bwa zagereza za gisirikare igihe cyingana n’imyaka itatu.

Inyandiko yagenewe itangazamakuru Luanda ku Cyumweru n’abakuru b’ibihugu ryari rikubiyemo ibi bikurikira:

Igika cya 7, ingingo A yavugaga ko abenegihugu bibihugu byombi b agomba kurekurwa . Ingingo B yavugaga ko impande zombi zigomba guca ukubiri no gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi, naho ingingo ya C ikaba yaravugaga ko bagomba gusigasira uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Ntawe utazi ko mu rwego rwa dipulomasi cyizira gutunga urutoki uruhande uru nuru.

Ariko ntibiteye kabiri bamanitse umunyarwanda mu giti,   uwitwa Gasore Semukanya yabonetse mu ishyamba rya Uganda umanitswe mu giti, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.

kuri uyu wa Kane saa mbiri z’ijoro nibwo itsinda ry’abanya-Uganda, bari barangajwe imbere n’abapolisi bo muri iki gihugu bashyikirije umurambo itsinda ry’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo mu muryango we, bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ariko bagasanga ko hakorwa iperereza ku mpamvu y’uru rupfu.

Ariko buri wese azi igihugu cya nyirabayazana, kuri ibi n’inyungu zifuzwa na CMI, mukutarangiza ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, kwambura abanyarwanda utwabo, urwango n’ibindi nk’ibi.

Urugero ubwo ikoramutima za RNC zajyaga kubonana na Museveni mu rwego rwo kujya inama mu ntangiriro z’umwaka ushize bikaza kumenyekana, , ntayandi mahitamo yari afite uretse kwemera, ari nako abeshya ngo iyo nama yaramugwiririye.

Ni nako byagenze ubwo bahaga Museveni icyimenyetso cy’uko abashakaga kwinjizwa mu barwanyi ba RNC 46, bafatirwaga ku mupaka wa Uganda na Tanzania bajya muri Kongo Kinshasa mu myitozo ya gisirikare, bakaba bari babifashijwemo na CMI.

Ahubwo umwe mu nzego zo hejuru yategetse ko barekurwa kuva muri gereza ya Mbarara, ariko bikaba byari byarakozwe mu rwego rwo guhuma ama rubanda ngo bari bafungiwe ibikorwa by’iterabwoba. Ibiri amambo aho kugirango  Baryomunsi avuge ayabana, yakabwie ubutegetsi bwe ko bwakaba buca ukubiri na bene ibi bikorwa.

2020-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Editorial 30 Jul 2021
Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Editorial 23 Apr 2025
Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Editorial 01 Aug 2020
Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa  :  Umukwabu wa ba maneko  barimo gufata abanyarwanda babita  intasi

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa : Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi

Editorial 04 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2019
Leta y’Amerika  yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza
POLITIKI

Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Editorial 04 Jan 2016
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uko bitwaye mu minsi mikuru

Editorial 01 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru