• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018 IMIKINO

Mu mukino utari woroshye ku munsi w’ejo i Huye, Mukura Victory Sport  yatsinze Free State Stars yo muri Africa y’Epfo 1-0.  Iki gitego cyatsinzwe na  Nshimirimana David ku munota wa 55’ w’umukino.

Kikaba cyahaye i ticket Mukura VS yo kuzakomeza mu kiciro gikurikiraho mu irushanwa rya wa CAF Confederetions Cup.

Mukura Victory Sport yanyuzagamo ikarinda izamu cyane mu gice cya mbere

Uko umukino wagenze nkuko Umuseke dukesha iyi nkuru ubyandika, ngo Mukura yagiye isatira mu gice cya mbere ariko amahirwe menshi yabonye ntiyakoreshejwe neza n’abasatira izamu, amakipe yombi arangiza igice cya mbere anganya 0-0.

Mukura Victory Sport yasaga n’ifite amahirwe kurusha Free State Stars, yatangiye igice cya kabiri yahinduye uburyo bwo gukina, noneho isatira cyane bitanga umusaruro ubwo Nshimiyimana David yabonaga inshundura ku munota wa 55.

Wari umukino utaryoheye ijisho cyane kugeza igice cya kabiri kigeze hagati amakipe yombi agafungura umukino ashaka gutsinda.

Mu gusimbuza umutoza wa Free state stars David Vilakaze mu mpinduka yakoze harimo n’iya Kapiteni Leamoha Masehe wavunitse amsimbuza  Hlubi Sibusiso na Jappie Mogamad asimbura Mobbie Nyiko mu gihe umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,  Kwizera Olivier yinjiye mu kibuga na we asimbuye Mambo Samkelo.

Ku ruhande rwa Mukura VS umutoza Haringingo Francis yakuyemo Twizerimana Onesme amusimbuza Romami Frank naho Iadukunda Bertrand asimburwa na Iddy Said Djuma  mu gihe Kapiteni Ciza Hussein yasimbujwe Ntahobari Assouman Moussa.

Umukino warinze urangira Free State Stars utishyuye igitego yatsinzwe bituma Mukura ikomeza kuko umukino ubanza yari yabashije kunganyiriza ubusa ku busa i Johannesburg.

Mu kiciro gikurikiyeho cy’iri rushanwa Mukura izahura n’ikipe ya Hilal Obayed yo muri Sudan, umukino ubanza uzabera muri Sudan tariki 14 Ukuboza 20018 uwo kwishyura ubere mu Rwanda tariki 21 Ukuboza.

Abafana ba Mukura bari bakereye uyu munsi

Abafana ba Mukura bari bakereye uyu munsi

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS :Rwabugiri Omar ,Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire said,Nshimirimana David, Nkomezi Alexis, Gaël Duhayindavyi, Iradukunda Bertrand, na Ciza Hussein Mugabo, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christopher.

Free State Stars: Mbambo Samkelo, Mobbie Nyiko, Mbhele Richard na Keita Bangaly, Mbuly Treasure, Masahe Leamoha, Mokhouane Relebogile, na Dramani Sthembiso, Bhengu Linda, Moseamedi Judas na Masina Sibusiso.

Ikipe ya Free State Stars na yo igaragaza ko izi guhana umupira ariko uyu munsi ntibyatanze umusaruro

Umutoza wa Mukura VS yari afite ikizere kivanze n’ubwoba kuko ikipe ye ntiyarushije cyane Free State Stars

Muri rusange imisifurire y’umukino yagenze neza

Mukura imaz ekubona igitego bumvis eko byos ebishoboka barasatira

Iyo ni yo kipe yabanjemo ku ruhande rwa Mukura VS

Iyi kipe ya Free State Stars muri Africa y’Epfo isa naho ari nshya

src: Umuseke

2018-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Ubwanditsi 01 Feb 2025
APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Ubwanditsi 21 Oct 2024
Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze

Ubwanditsi 28 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 03 Jun 2024
Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata babuze uko bahura n’abakunzi babo kuri St valentin
SHOWBIZ

Abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata babuze uko bahura n’abakunzi babo kuri St valentin

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi
Mu Rwanda

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Ubwanditsi 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru