• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018 IMIKINO

Mu mukino utari woroshye ku munsi w’ejo i Huye, Mukura Victory Sport  yatsinze Free State Stars yo muri Africa y’Epfo 1-0.  Iki gitego cyatsinzwe na  Nshimirimana David ku munota wa 55’ w’umukino.

Kikaba cyahaye i ticket Mukura VS yo kuzakomeza mu kiciro gikurikiraho mu irushanwa rya wa CAF Confederetions Cup.

Mukura Victory Sport yanyuzagamo ikarinda izamu cyane mu gice cya mbere

Uko umukino wagenze nkuko Umuseke dukesha iyi nkuru ubyandika, ngo Mukura yagiye isatira mu gice cya mbere ariko amahirwe menshi yabonye ntiyakoreshejwe neza n’abasatira izamu, amakipe yombi arangiza igice cya mbere anganya 0-0.

Mukura Victory Sport yasaga n’ifite amahirwe kurusha Free State Stars, yatangiye igice cya kabiri yahinduye uburyo bwo gukina, noneho isatira cyane bitanga umusaruro ubwo Nshimiyimana David yabonaga inshundura ku munota wa 55.

Wari umukino utaryoheye ijisho cyane kugeza igice cya kabiri kigeze hagati amakipe yombi agafungura umukino ashaka gutsinda.

Mu gusimbuza umutoza wa Free state stars David Vilakaze mu mpinduka yakoze harimo n’iya Kapiteni Leamoha Masehe wavunitse amsimbuza  Hlubi Sibusiso na Jappie Mogamad asimbura Mobbie Nyiko mu gihe umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,  Kwizera Olivier yinjiye mu kibuga na we asimbuye Mambo Samkelo.

Ku ruhande rwa Mukura VS umutoza Haringingo Francis yakuyemo Twizerimana Onesme amusimbuza Romami Frank naho Iadukunda Bertrand asimburwa na Iddy Said Djuma  mu gihe Kapiteni Ciza Hussein yasimbujwe Ntahobari Assouman Moussa.

Umukino warinze urangira Free State Stars utishyuye igitego yatsinzwe bituma Mukura ikomeza kuko umukino ubanza yari yabashije kunganyiriza ubusa ku busa i Johannesburg.

Mu kiciro gikurikiyeho cy’iri rushanwa Mukura izahura n’ikipe ya Hilal Obayed yo muri Sudan, umukino ubanza uzabera muri Sudan tariki 14 Ukuboza 20018 uwo kwishyura ubere mu Rwanda tariki 21 Ukuboza.

Abafana ba Mukura bari bakereye uyu munsi

Abafana ba Mukura bari bakereye uyu munsi

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS :Rwabugiri Omar ,Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire said,Nshimirimana David, Nkomezi Alexis, Gaël Duhayindavyi, Iradukunda Bertrand, na Ciza Hussein Mugabo, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christopher.

Free State Stars: Mbambo Samkelo, Mobbie Nyiko, Mbhele Richard na Keita Bangaly, Mbuly Treasure, Masahe Leamoha, Mokhouane Relebogile, na Dramani Sthembiso, Bhengu Linda, Moseamedi Judas na Masina Sibusiso.

Ikipe ya Free State Stars na yo igaragaza ko izi guhana umupira ariko uyu munsi ntibyatanze umusaruro

Umutoza wa Mukura VS yari afite ikizere kivanze n’ubwoba kuko ikipe ye ntiyarushije cyane Free State Stars

Muri rusange imisifurire y’umukino yagenze neza

Mukura imaz ekubona igitego bumvis eko byos ebishoboka barasatira

Iyo ni yo kipe yabanjemo ku ruhande rwa Mukura VS

Iyi kipe ya Free State Stars muri Africa y’Epfo isa naho ari nshya

src: Umuseke

2018-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75

Ubwanditsi 06 Sep 2021
Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid

Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid

Ubwanditsi 31 May 2018
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Ubwanditsi 12 Jul 2021
Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya  Kigali

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali

Ubwanditsi 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”
POLITIKI

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Nkuko  ‘Abarokore’ bajyaga guhirika amabuye ku musozi wa Kanyarira babigereranya nko guhirika Bish.Tom Rwagasana muri ADEPR
ITOHOZA

Nkuko ‘Abarokore’ bajyaga guhirika amabuye ku musozi wa Kanyarira babigereranya nko guhirika Bish.Tom Rwagasana muri ADEPR

Ubwanditsi 23 May 2017
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere
UBUKUNGU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru