• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Ubwanditsi 04 Jun 2016 Mu Rwanda

Hamaze iminsi imiryango mpuzamahanga ivuga yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza mu Burundi butegura itsemba bwoko ariko ubwo butegetsi bukabihakana.

Kandi ugasanga koko aribyo nta tsembabwoko rishobora kuba muri icyo igihugu kuko ibibazo gifite usanga ari ibya politike kurusha uko byaba bishingiye ku moko kuko abarwanya Nkurunziza bari mu moko yose agize u Burundi.

Ariko uko ibintu bigenda byigaragaza muri icyo gihugu, kimaze umwaka n’amezi abiri mu bwicanyi, usanga n’ibyo bya Jenoside byashoboka kuko ingero zifatika zimaze kwigaragaza.

Habanje rya geragezwa ryo guhirika Nkurunziza ku butegetsi, ubwo butegetsi bugerageza kumvisha abaturage yuko abari ku isonga ry’ababikoze bari abasirikare bahoze mu ngabo za kera. Ibyo bikaba bisobanuye Abatutsi.

Abasaga 20 muri abo basirikare barafashwe barafungwa, abatarafunzwe bakaba bagenda bicwa umwe umwe ku buryo ubaze usanga buri kwezi nibura umuwofisiye w’umutitsi wahoze mu ngabo za kera yicwa.

Ibi ariko abantu bari bamaze kubimenyera cyane yuko iyo benshi muri abo bawofisiye b’Abatutsi bicwaga Nkurunziza yavugaga ijambo ry’akababaro. Nubwo benshi bahamyaga yuko iryo jambo ryabaga ari iryo kujijisha ariko nibura benshi muri ya mitwe ye y’abicanyi nk’Imbonerakure yabifataga muri ubwo buryo bw’uko Perezida atishimira yuko umututsi yishwe.

Ariko ubutumwa Perezida Nkurunziza aherutse gutanga bushobora kuzakurikirwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko, aribyo byabindi byaba koko biganisha kuri jenoside.

Nkurunziza aherutse gukorera uruzinduko rw’akazi muri komine Mugamba iri mu ntara ya Bururi. Mu Burundi iyo uvuze Bururi benshi bumva uvuze intara y’Abatutsi, ikaba n’intara y’abategetsi b’Abatutsi bakomeje kwica Abahutu kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge. Muri abo bahutu bishwe hakabamo na se wa Perezida Nkurunziza.

-2853.jpg

-2850.jpg

-2849.jpg

Abaturage bari bake cyane

-2848.jpg

-2852.jpg

Muri iki cyumweru rero Nkurunziza ari muri Bururi yahaye abaturage ibyumweru bibiri ngo babe bitandukanyije n’umwanzi ngo bitari ibyo bose azabafata nkabo. Iri jambo Abarundi barifashe nk’uko Nkurunziza yavuze yuko nyuma y’ibyo byumweru bibiri buri Mututsi azafatwa nk’umwanzi kandi igikorerwa abanzi bizwi yuko ari ukwicwa.

Iryo jambo rya Nkurunziza ni ribi cyane. Abamurwanya bakomeje kugerageza kugendera ku murongo wa politike ariko nibadashakisha uko barushaho kuwugumaho, Nkurunziza arabawukuraho abarohe muri Jenoside nk’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwabikoze hano mu Rwanda.

Kayumba Casmiry

2016-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Ubwanditsi 29 Mar 2021
UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo

UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo

Ubwanditsi 02 Jun 2017
Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Ubwanditsi 07 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi
Mu Rwanda

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Ubwanditsi 15 Jun 2016
FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23
Mu Mahanga

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Ubwanditsi 29 May 2018
Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu
IMIKINO

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Ubwanditsi 04 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru