• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana
Umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi Charles Onana

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Editorial 09 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umunyamakuru wa BBC ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa Jacques Matand Diyambi, yirukanwe ku kazi ke n’abayobozi ba BBC nyuma yo gukora ikiganiro n’umwanditsi w’ibitabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi Charles Onana. Jacques Matand yakiriye ibaruwa imusezera mu kazi tariki ya 7 Gashyantare kandi igomba guhita ishyirwa mu bikorwa. Icyo kiganiro Jacques Matand yagikoze mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize nkuko amakuru dukesha Jeune Afrique abitangaza.

Guhera mu mwaka wa 2002, Charles Onana yagiye ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo agashinja ibinyoma ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi  ndetse no kugoreka amateka y’ibyakozwe n’abasirikari b’Abafransa muri Operation Turquoise. Charles Onana akaba yari asangiye urwo ruhare n’umwanditsi Pierre Pean uheruka gupfa afata nk’umubyeyiwe.

Mu byaha byashingiweho yirukanwa, Jacques Matand ashinjwa kubogama mu nkuru akajya ku ruhande rumwe na Charles Onana atagishije n’inama abayobozi be nkuko byatangajwe n’umwanditsi mukuru Anne Look Thiam washyize umukono kuri iyo baruwa.

Ikigaragara nuko BBC yafashe umwanzuro yonyine Leta y’u Rwanda itanatanze ikirego nkuko byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Vincent Biruta ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi.

BBC izwiho guha urubuga abakoze Jenoside ndetse n’abayihakana; yatangaje film mbarankuru mu mwaka wa 2014 yitwa Rwanda Untold Story ihakana ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, haba uburyo yakozwe ndetse n’umubare w’inzirakarenganwe waguye muri Jenoside. Ibi byatumye BBC ifungirwa umurongo wa FM I Kigali.

Umunayamakuru Jacques Matand yavuze ko ashobora kuba atarahaye agaciro uburyo Pierre Pean ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi gusa amakuru ava muri BBC agaragaza ko yari ashishikajwe no gukora ikiganiro na Pierre Pean cyane cyane ko yaramaze iminsi anasoma igitabo cye kigamije kugira abatagatifu ingabo z’abafaransa ahubwo bagashinja FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside. Onana ahakana uruhare rw’abafaransa mu gufasha abakoraga Jenoside kandi byaremejwe na bamwe mu basirikari bakuru b’u Bufaransa, abanyamakuru ndetse n’abanditsi b’ibitabo.

BBC yaba yinyaye mu isunzu?

Iki gikorwa cyo kwirukana uyu munyamakuru cyafashwe na BBC ubwayo, abenshi baribaza niba igiye guhindura umurongo, dore ko yari yarabaye umurongo w’abahakanyi ba Jenoside ndetse n’abayikoze, bose bitwaje ko ari abanyapolitiki babarizwa mu mashyaka ya RNC, FDLR, FDU Inkingi nandi.

Iyo BBC itabaho umurongo,  nta nuwari kumenya ko ayo mashyaka abaho kuko BBC yabaye inzira acengerezamo amatwara yayo babyita ubwisanzure bw’itangazamakuru. BBC ishami ry’i Kinyarwanda rikoramo cyane cyane abashinjwa kuba inshuti magara nabakoze Jenoside hamwe n’abayihakana bityo bakisanga muri BBC. Twavuga nka Ally Youssuf Mugenzi wahoze mu ngabo za kera (Ex FAR)n’abandi. Abashinjwa Jenoside bahabwa urubuga ku mugaragaro aha twavunga nka Charles Ndereyehe wahoze ayobora ISAR, ushinjwa ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare n’ahandi. Mugenzi kandi akunze guha urubuga abarwanya Leta y’u Rwanda no kubaha umwanya wo gucengeza amatwara y’amashyaka yabo.  Hari n’andi makuru avugako BBC yaba ifite ikibazo cy’ingengo y’imari. BBC yakabereye urugero ibindi bitangazamakuru biha urubuga abahakana Jenoside nka Charles Onana

 

2020-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Editorial 14 Sep 2020
Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga  ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Editorial 16 Mar 2018
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Editorial 05 Aug 2021
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Editorial 12 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.
Amakuru

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Editorial 24 May 2021
Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba
Mu Rwanda

Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Editorial 09 Apr 2017
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Mu Rwanda

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru