• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana
Umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi Charles Onana

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Ubwanditsi 09 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umunyamakuru wa BBC ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa Jacques Matand Diyambi, yirukanwe ku kazi ke n’abayobozi ba BBC nyuma yo gukora ikiganiro n’umwanditsi w’ibitabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi Charles Onana. Jacques Matand yakiriye ibaruwa imusezera mu kazi tariki ya 7 Gashyantare kandi igomba guhita ishyirwa mu bikorwa. Icyo kiganiro Jacques Matand yagikoze mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize nkuko amakuru dukesha Jeune Afrique abitangaza.

Guhera mu mwaka wa 2002, Charles Onana yagiye ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo agashinja ibinyoma ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi  ndetse no kugoreka amateka y’ibyakozwe n’abasirikari b’Abafransa muri Operation Turquoise. Charles Onana akaba yari asangiye urwo ruhare n’umwanditsi Pierre Pean uheruka gupfa afata nk’umubyeyiwe.

Mu byaha byashingiweho yirukanwa, Jacques Matand ashinjwa kubogama mu nkuru akajya ku ruhande rumwe na Charles Onana atagishije n’inama abayobozi be nkuko byatangajwe n’umwanditsi mukuru Anne Look Thiam washyize umukono kuri iyo baruwa.

Ikigaragara nuko BBC yafashe umwanzuro yonyine Leta y’u Rwanda itanatanze ikirego nkuko byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Vincent Biruta ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi.

BBC izwiho guha urubuga abakoze Jenoside ndetse n’abayihakana; yatangaje film mbarankuru mu mwaka wa 2014 yitwa Rwanda Untold Story ihakana ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, haba uburyo yakozwe ndetse n’umubare w’inzirakarenganwe waguye muri Jenoside. Ibi byatumye BBC ifungirwa umurongo wa FM I Kigali.

Umunayamakuru Jacques Matand yavuze ko ashobora kuba atarahaye agaciro uburyo Pierre Pean ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi gusa amakuru ava muri BBC agaragaza ko yari ashishikajwe no gukora ikiganiro na Pierre Pean cyane cyane ko yaramaze iminsi anasoma igitabo cye kigamije kugira abatagatifu ingabo z’abafaransa ahubwo bagashinja FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside. Onana ahakana uruhare rw’abafaransa mu gufasha abakoraga Jenoside kandi byaremejwe na bamwe mu basirikari bakuru b’u Bufaransa, abanyamakuru ndetse n’abanditsi b’ibitabo.

BBC yaba yinyaye mu isunzu?

Iki gikorwa cyo kwirukana uyu munyamakuru cyafashwe na BBC ubwayo, abenshi baribaza niba igiye guhindura umurongo, dore ko yari yarabaye umurongo w’abahakanyi ba Jenoside ndetse n’abayikoze, bose bitwaje ko ari abanyapolitiki babarizwa mu mashyaka ya RNC, FDLR, FDU Inkingi nandi.

Iyo BBC itabaho umurongo,  nta nuwari kumenya ko ayo mashyaka abaho kuko BBC yabaye inzira acengerezamo amatwara yayo babyita ubwisanzure bw’itangazamakuru. BBC ishami ry’i Kinyarwanda rikoramo cyane cyane abashinjwa kuba inshuti magara nabakoze Jenoside hamwe n’abayihakana bityo bakisanga muri BBC. Twavuga nka Ally Youssuf Mugenzi wahoze mu ngabo za kera (Ex FAR)n’abandi. Abashinjwa Jenoside bahabwa urubuga ku mugaragaro aha twavunga nka Charles Ndereyehe wahoze ayobora ISAR, ushinjwa ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare n’ahandi. Mugenzi kandi akunze guha urubuga abarwanya Leta y’u Rwanda no kubaha umwanya wo gucengeza amatwara y’amashyaka yabo.  Hari n’andi makuru avugako BBC yaba ifite ikibazo cy’ingengo y’imari. BBC yakabereye urugero ibindi bitangazamakuru biha urubuga abahakana Jenoside nka Charles Onana

2020-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 09 Nov 2019
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Ubwanditsi 24 Jun 2024
Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo abanyarwanda baba muri Amerika bavuga kuri Serge Ndayizeye Umunyamakuru wa Radio Itahuka ya RNC
ITOHOZA

Icyo abanyarwanda baba muri Amerika bavuga kuri Serge Ndayizeye Umunyamakuru wa Radio Itahuka ya RNC

Ubwanditsi 23 Nov 2016
Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ubwanditsi 14 Oct 2019
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru