• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw’ukekwaho kwica Pastor Maggie

Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw’ukekwaho kwica Pastor Maggie

Ubwanditsi 03 Nov 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 kuva saa tanu z’amanywa hasomwe imyanzuro y’urubanza Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie yajuririyemo urukiko dore ko atemeranya n’ibyo ashinjwa, we akavuga ko ari akagambane.

Tariki 30 Ukwakira 2017 ni bwo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie yaburanye ubujurire yashyikirije urukiko. Drake Mugisha ni umugabo wa nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie. Mugisha Drake yari yarakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma agaragaza ko atemeranywa n’imyanzuro y’urukiko arajurira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 hasomwe imyanzuro y’urubanza rwabaye tariki 30 Ukwakira 2017, uyu muhango ukaba wabereye ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru ku Kimihurura. Mugisha Drake wari wakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo akajurira aho yasabaga kurekurwa kuko ngo arengana ukongeraho no kuba abana be bandagaye hanze bakaba batiga, urukiko rukuru rwasanze ubusabe bwe nta shingiro bufite, hemezwa ko akomeza gufungwa akajya aburana afunzwe.

Mugisha Drake n’umwunganira mu mategeko, bajuriye iminsi 30 y’agateganyo bari bakatiwe yo gufungwa, biregura aho bavuga ko abatangabuhamya n’abaganga bagaragaje amarangamutima yabo kandi ko bimwe mu bimenyetso bitagaragajwe. Abatangabuhamya bavuze ibyo Drake yise amazimwe kandi atari ukuri na mba, ko byateshwa agaciro byose.

-8558.jpg

Pastor Mutesi Maggie na musaza we

Bagendeye ku makuru yatanzwe na MTN, Drake ahakana ko atitabye terefone kuko we na Maggie bari barumvikanye ko nta wuzajya yitaba telefone y’undi na rimwe. Mu rubanza yajuririyemo, Mugisha Drake yavuze ko umuganga watanze raporo yita mpimbano ivuga ko Pastor Maggie yishwe anizwe, ngo uwo muganga ni we ukwiriye gukurikiranwa n’inkiko kuko we arengana.

Mu gusoma imyanzuro y’urubanza, uhagarariye ubushinjacyaha yasubiye kuri ubu bujurire bwa Drake Mugisha, ingingo ku ngingo, avuga ko ibizamini bya Muganga byari byemewe 100%, kubw’iyo mpamvu, ibyo Drake avuga ngo nta gaciro bifite ndetse Muganga nta kosa yakoze kuko yakoze ibimureba n’ibyo yabwiye n’abari hafi ya Maggie. Yagize ati: “Muganga nta marangamutima yagaragaje kuko yavuze ibyo yabonye kubera ibimenyetso byari kuri Maggie akitaba Imana. Ibi birahura n’iby’abatangabuhamya. Ahubwo Drake ari kuvuguruza ukuri nyakuri kuko hari abo bavuganye nka Kantengwa Sarah, umwe mu batangabuhamya.”

Ntabwo ubushinjacyaha bwemera ubusabe bwa Drake bwo gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe kuko ari bwo bukubiyemo ukuri. Ku makuru yatanzwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yo yemeza ko Drake yitabye amatelefone yose n’ubwo abihakana. Hagendewe ku miterere y’icyaha n’impamvu zikomeye zituma Drake akekwa, cyane ko bari bafitanye ibibazo mu mubanire, hakarebwa uko bivugwa mu mibanire n’abavandimwe ba Maggie n’inshuti ndetse n’abaturanyi babo bemeza ko bari babanye nabi n’ubwo we abihakana.

Hagendewe ku bizamini n’ibimenyetso bigaragaza ko yanizwe, nta wundi Maggie yari kumwe nawe mu cyumba uretse Drake. Ku bijyanye no kuba avuga ko abana batiga, urukiko rwavuze ko abana biga nta kibazo. Ibyo asaba byo kurekurwa byashoboka ariko ku byaha bitari iby’ubugome nk’ibyo ashinjwa. Hemejwe ko Mugisha Drake afungwa akazakomeza kuburana afunze.

-8557.jpg

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w’umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru). Yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y’abayobozi b’amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel.

2017-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Ubwanditsi 23 Jun 2019
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Ubwanditsi 20 Mar 2021
RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Ubwanditsi 30 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Amakuru

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 05 Dec 2016
IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 25 Aug 2016
Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja
Mu Rwanda

Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja

Ubwanditsi 19 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru