• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 16 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umubiligikazi Maria Arena, akaba yari akuriye komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kuwa gatatu ushize yeguye kuri uwo mwanya kubera ikibazo cya ruswa yakiriye mu bihe binyuranye, kugirango agushe mu mutego iyo Nteko wo gufata ibyemezo bitonesha bimwe mu bihugu, bigahungeta ibindi nk’uRwanda.
Kubera ko bitoroshye guha ruswa abagize iyo Nteko bose, Maria Arena yafatanyije n’abandi baryi ba ruswa, barimo Umutaliyani Pier Antoni Panzeri, nawe wigeze kuba Komiseri mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, maze bashinga icyo bise”Umuryango Udaharanira Inyungu”, FIGHT IMPUNITY, ngo ugamije kurengera uburenganzira bwa muntu no kurwanya umuco wo kudahana. Aya yari amayeri yo gusibanganya ibimenyetso, kugirango iyo Fight Impunity abe ari yo izajya ikusanya ruswa, maze Arena na Panzeri bayishyikirize abazabafasha gufata ibyemezo bibogamye.

Umunyekongo, Denis Mukwege yashyizwe mu nama y’ubutegetsi y’ icyo kiguri cy’amabandi, kigamije kurengera inyungu za bamwe, no kubangamira abo bafata nk’insina ngufi, barimo uRwanda .
Dr Denis Mukwege wiriza uRwanda mu kanwa, yatumiwe incuro utabara mu nama za Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ku kagambane ka Depite Maria Arena. Uyu Maria Arena ndetse n’ihabara ye Pier Antoni Panzeri, nk’intumwa za Fight Impunity, nabo bagaragaye kenshi mu makoraniro y’Abanyekongo banga urunuka uRwanda n’Ubuyobozio bwarwo, nk’icyitwa LUCHA, kinavugwa cyane muri jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ibyavuye muri izo nama ni ibirego bitagira inshingiro, bishinja uRwanda kuvogera ubusugire bwa Kongo.

Fight Impunity kandi yagize uruhare mu mijugugujugu yatewe uRwanda, kubera ifatwa ry’icyihebe Paul Rusesabagina, ndetse inakoresha abandi bantu barimo na bamwe mu bategetsi ba Amerika, n’ubu birirwa basakuza ngo Rusesabagina narekurwe.

Burya rero koko iminsi y’umujura ni 40! Maria Arena ajya gufatwa, yari avuye mu gihugu cya Qatar, aho yagiye nk’Umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kandi abamukuriye mu kazi batabizi. Avuye yo yateguye raporo ishimagiza Qatar ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe icyo gihugu cyashinjwaga bikomeye gufata nabi abimukira, cyane cyane abakoraga mu kubaka ibikorwa-remezo byifashishijwe mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru giherutse cyakiniwe muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize.

Qatar yaba yararenganaga mu gushinjwa ibyo birego nk’uko bimeze ku Rwanda, yaba se koko yarahutaje uburenganzira bwa muntu, ikizwi ni uko hari abanya Qatar biyambaje Depite Maria Arena na Pier Panzeri, babaha “akantu” gatubutse, ngo Abanyaburayi bahe agahenge igihugu cyabo. Maria Arena amaze gufatirwa mu cyuho yareguye, naho ishumi ye, Pier Antoni Panzeri, irafunze mu gihe iperereza rikomeje
Ese bizaba ngombwa ko n’uRwanda rutanga inyoroshyo ngo bareke kuruhoza ku nkeke? Ababitekereza batyo baribeshya cyane, kuko uRwanda rwiyemeje gukora ibikwiye no mu gihe gikwiye, ahasigaye ibikorwa bikagaragaza ufite ukuri.

Maria Arena, Pier Antoni Panzeri, Denis Mukwege, Bob Mendez, Human Rights Watch n’ibindi bisahiranda, bimenye ko akarengane kadahoraho ubuziraherezo, kuko ukuri n’iyo kwatinda kugera aho kukigaragaza. Ikindi, ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

2023-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Rusizi: Abantu Bataramenyekana Barashe Abaturage Babiri

Rusizi: Abantu Bataramenyekana Barashe Abaturage Babiri

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Ubwanditsi 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo
ITOHOZA

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo

Ubwanditsi 12 Dec 2018
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz
Amakuru

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Amakuru

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Ubwanditsi 13 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru