• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2020 UBUKERARUGENDO

Umukinnyi ukomeye wa Tennis, Umurusiyakazi Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32, yagarutse ku bihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda, ubwo mu Ugushyingo 2019 yasuraga ibyiza byarwo, ari kumwe n’umukunzi we Alexander Gilkes w’imyaka 40.

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Vogue cyo mu Bwongereza, Sharapova na Alexander bagaruka ku bihe bidasanzwe bagiriye mu Rwanda na Botswana umwaka ushize, aho babonye inyamaswa zinyuranye bagahura n’abantu batandukanye.

Maria atangirira kuri Botswana, aho bageze n’indege bakahagirira igice cya mbere cy’urugendo rwabo rw’iminsi ine bamaze basura ibyiza nyaburanga binyuranye.

Muri Botswana baraye muri Wilderness Vumbura Plains amajoro abiri. Ku munsi wa mbere basuye inyamaswa zitandukanye zirimo intare mbere yo kwerekeza mu Rwanda kureba ingagi zitaba ahandi ku Isi.

Alexander avuga ko muri icyo gihugu babonye inyamaswa zitandukanye zirimo intare, imvubu, ingona, imparage, udusumbashyamba n’izindi. Maria yongeraho ko banabonye ingwe n’imwe mu nyamaswa ibarizwa mu muryango w’ibisimba bitanu bikaze cyangwa ‘Big Five.

Yakomeje ati “Ingwe zo zari zitangaje cyane; twaricaye twitegereza zirimo gushaka amafunguro y’umugoroba, zikikinga ku mashami y’ibiti ziteze Impala zicaracara. Mu ijoro ryakeye, nakangutse mbona Inzovu irimo kunywa amazi muri piscine yacu.”

“Nabanje gukeka ko mbonye Intare irimo kugenda inyuma y’inzu yacu, ariko Alexander arambwira ngo nimpumure ni ingwe – nk’aho ari byo biroroshya ikibazo!”

Nyuma yo gusura ibyo byiza nyaburanga, Alexander yavuze uburyo berekeje muri Bisate Lodge mu Ruhengeli, hoteli igizwe n’inzu esheshatu ziteye mu buryo bwihariye, aho uba witegeye Ikirunga cya Bisoke n’indi misozi itatse u Rwanda.

Ati “Ni mu gihe cy’imvura, turagerageza kota ku muriro ku mugoroba, ari nako tureba uko ibihe bigenda bihinduka buri minota 30. Batubwiye ko inkende ndetse rimwe na rimwe ingagi zishobora kuza hafi y’inzu.”

Maria Sharapova ahita avuga uburyo babonye inkende mbere y’ingagi, ariko aho baziboneye, bifuje kuba baramaranye nazo igihe cyose bamaze basura ibyiza by’aka karere.

Yakomeje “Uburyo uhura n’ibi bisamuntu wiyoroheje ntabwo nzabyibagirwa. Ni umunsi wacu wa nyuma, ariko ntabwo nshaka kuhava.”

Alexander avuga uburyo mu ijoro ryabo rya nyuma mbere yo gusura Johannesburg muri Afurika y’Epfo, batewe ishema no guhura na Perezida Paul Kagame.

Ati “Birashimishije iyo urebye ibyo yabashije kugeraho mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akunga abantu kandi ni abaturage beza cyane. Uyu munsi buri kwezi u Rwanda rugira umunsi wo gukora isuku rusange, Guverinoma igizwe n’abagabo n’abagore 50/50, ubukungu bukomeje gutera imbere. Sitwe tuzabona tugarutse.”

Maria Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari kubarizwa ku mwanya wa 369 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa mu mwaka ushize.

Sharapova n’umukunzi we banyuzwe n’ibyiza byo muri Afurika

Maria Sharapova yishimiye serivisi yahawe na Emang wabayoboye muri pariki.
Inkuru ya Igihe.com

2020-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Ubwanditsi 05 May 2018
RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

RDB yemeje ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe bitigeze bihungabana

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

RUSHYASHYA 21 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Amakuru

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)
Mu Rwanda

Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 29 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru