Kubera umwuka mubi wa Politiki wabaye hagati ya Uganda n’uRwanda,Abashumba ba ADEPR UGANDA batangiye guhigwa bukware n’urwego rwa CMI kugeza ubwo abayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.
Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.
Lata ya Uganda n’inzego z’ubutasi zivuga ko abo “Biyambikaga uruhu rw’abayoboke ba Pantekote ariko ari intasi z’igisirikare cy’u Rwanda.’’
Abasesenguzi baba abo mu Rwanda no muri Uganda bagaragaza ko bitumvikana uko abantu 40 bahurira hamwe muri icyo gikorwa noneho bikanakorerwa mu gihugu cy’abandi.
Umwe muri bo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Tekereza kuri ibyo bintu biri kuba, mbega ubutasi bwaba bwuzuyemo ubuswa? Ntibishoboka.’’
Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.
Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.
Aba bayoboke yuma baje kurekurwa na CMI bajugunywa k’umupaka, bakigera mu Rwanda Guverinoma y’uRwanda yabakiriye neza ndetse banakorerwa isuzumwa ry’imibiri kugirango barebe uko ubuzima bwabo bumeze,
Igitangaje ariko nyuma y’ubu bugizi bwanabi baboneye muri Uganda bamwe muribo baje gusubirayo, abo harimo Past.Maboko Augustin wari ukuriye Ururembo rwa Kibare muri Mubende na Past Nsengiyunva Gaspard, amakuru atugeraho avuga ko mu ba pasitori 29 bazanwe ku mupaka w’uRwanda na Uganda, abashumba 18 aribo bamaze gusubirayo.
Hari hasize iminsi itatu gusa Rev.Past Maboko asubiye aho yari atuye I Kibale ho muri Uganda, mu ijoro ryo kuya 02 Gashyantare 2020 sakumi n’ebyiri niho haje imodoka ebyiri zomu bwoko bwa Jeep zirimo abakozi b’ikigo cy’ubutasi cya Uganda CMI.
Abo ba CMI bahise binjira mu rugo rwa Pasiteri Maboko bamutwarana n’umugore we Cyitegetse Ansila, nkuko bivugwa n’umwe mu baturanyi be.
Mu isaha ya samoya z’uwo mugoroba ni nabwo CMI yashimuse na Past Nsengiyunva Gaspard nawe bamutwaranye n’umugore we abaturanyi ntibaramenya irengero,ubu abana babo bari bonyine.
Bamwe mu ba Kiristu ba ADPER UGANDA barashinja Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda uburangare muri iki kibazo.