• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda
Rev.Past Maboko

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Ubwanditsi 11 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kubera umwuka mubi wa  Politiki wabaye hagati ya Uganda n’uRwanda,Abashumba ba ADEPR UGANDA batangiye guhigwa bukware n’urwego rwa CMI kugeza ubwo abayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.

Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.

Lata ya Uganda n’inzego z’ubutasi zivuga ko abo “Biyambikaga uruhu rw’abayoboke ba Pantekote ariko ari intasi z’igisirikare cy’u Rwanda.’’

Abasesenguzi baba abo mu Rwanda no muri Uganda bagaragaza ko bitumvikana uko abantu 40 bahurira hamwe muri icyo gikorwa noneho bikanakorerwa mu gihugu cy’abandi.

Umwe muri bo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Tekereza kuri ibyo bintu biri kuba, mbega ubutasi bwaba bwuzuyemo ubuswa? Ntibishoboka.’’

Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.

Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.

Aba bayoboke yuma baje kurekurwa na CMI bajugunywa k’umupaka, bakigera mu Rwanda Guverinoma y’uRwanda yabakiriye neza ndetse banakorerwa isuzumwa ry’imibiri  kugirango barebe uko ubuzima bwabo bumeze,

Igitangaje ariko nyuma y’ubu bugizi bwanabi baboneye muri Uganda bamwe muribo baje gusubirayo, abo harimo Past.Maboko Augustin wari ukuriye Ururembo rwa Kibare muri Mubende na Past Nsengiyunva Gaspard, amakuru atugeraho avuga ko mu ba pasitori 29 bazanwe ku mupaka w’uRwanda na Uganda, abashumba 18 aribo bamaze gusubirayo.

Hari hasize iminsi itatu gusa Rev.Past Maboko asubiye aho yari atuye I Kibale ho muri Uganda, mu ijoro ryo kuya 02 Gashyantare 2020 sakumi n’ebyiri niho haje imodoka ebyiri zomu bwoko bwa Jeep zirimo abakozi b’ikigo cy’ubutasi cya Uganda CMI.

Abo ba CMI bahise binjira mu rugo rwa Pasiteri Maboko bamutwarana n’umugore we Cyitegetse Ansila, nkuko bivugwa  n’umwe mu baturanyi be.

Mu isaha ya samoya z’uwo mugoroba ni nabwo CMI yashimuse na Past Nsengiyunva Gaspard nawe bamutwaranye n’umugore we abaturanyi ntibaramenya irengero,ubu abana babo bari bonyine.

Bamwe mu ba Kiristu ba ADPER UGANDA barashinja Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda uburangare muri iki kibazo.

2020-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Ubwanditsi 04 Aug 2018
Ubwenge bucuramye bw’abarwanya Kagame nka Leah Karegeya, bwatumye ahabwa urw’amenyo nyuma yo kugaragaza ubuswa mu mibare

Ubwenge bucuramye bw’abarwanya Kagame nka Leah Karegeya, bwatumye ahabwa urw’amenyo nyuma yo kugaragaza ubuswa mu mibare

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Ubwanditsi 25 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana
Mu Rwanda

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Ubwanditsi 01 May 2017
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda
Amakuru

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru