Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020 Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo nibwo ruzasuzuma ibikubiye mu byifuzo by’ Umunyamategeko wa Benjamin Rutabana, inteko y’urukiko ikazaterana kuri iyi taliki i saa tatu za mu gitondo (9h 00) nkuko bigaragazwa nihamagara ry’uru rukiko rishingiye ku cyemezo cy’Umucamanza.
Hari ibaruwa yanditswe n’Abavoka ba Benjamin Rutabana igaragaza ko hari abagiye ku musura aho yarafungiye ku biro bya CMI (HQ) biherereye ahitwa Mbuya bakabwirwa ko ntakibazo afite atekanye kandi afite ubuzima bwiza, ibi bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Mutarama 2020 isaba urwo rwego kurekura Ben Rutabana cyangwa bakamushyikiriza ubutabera.
Umunyamategeko wa Ben Rutabana witwa David Gureme Mushabe nyuma y’iperereza yakoze yandikiye urukiko rukuru rwa Uganda arusaba ko rwagira umwanzuro rufata ku kibazo cy’umukiriya we ni muri yabaruwa yo ku wa 12 Gashyantare 2020.
Ntamuhanga Cassien [ RANP_Abaryankuna] mu rugamba rwo kweza Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Ben Rutabana
Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, wahunze atorotse gereza, akaba amaze iminsi abundabunda muri Uganda nyuma y’aho uwamufashaga ariwe Frank Ruhinda, ahaviriye agahungira muri Canada, Frank Ruhinda akaba yari afitanye umushinga na Jean Paul Turayishimye na Cassien Ntamuhanga wo gukora Radio izasimbura Itahuka, byari biteganijwe ko izakorera I Kampala muri Uganda aho Ntamuhanga Cassier ari muri iki gihe.
Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO
Ntamuhanga Cassien, nyuma yo kubona udufaranga twa Rujugiro yasabiwe na Kayumba ubu yinjiye mu rugamba rwo kumweza ku kibazo cy’ishimutwa rya Ben Rutabana, mu nshamake y’ inkuru Ntamuhanga aherutse gucisha kuri youtube yise “RANP_Abaryankuna” asobanura ko, kuya 04 Nzeri 2019, saa tatu n’iminota 45 z’ijoro (21: 45) ku isaha yo mu Bubiligi, ariho Bwana Ben Rutabana yafashe indege yerekeje Entebbe, Indege Ben Rutabana yarimo yahagaze gato i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ikomeza urugendo rwayo igera Entebbe ku manywa y’ihangu saa saba n’iminota mirongo itanu (13: 50) z’umunsi ukurikiyeho, ni ukuvuga kuya 05 Nzeri 2019.
Ngo Ben Rutabana amaze kugera muri Kampala yaruhutseho gato maze ku mugoroba ahagana saa kumi ku isaha ya Kampala ahamagara Ntamuhanga Cassien wiyita “ MUSHAMBO” muri iyo Video, akaba ngo yari amaze igihe gito ageze Kampala, amuburira amubwira amagambo asa nk’umutera ubwoba kandi amutegeka guhita yitegura akamanuka agasanga abandi ku rugamba.
Ngo Ben Rutabana abonye uwiyita MUSHAMBO, ariwe [ Ntamuhanga Cassier ] yanze kumwumva ngo yafashe icyemezo uwo mugoroba cyo kugenda afata imodoka yerekeza i Mbarara kwa Bishop Deo Nyirigira.
Bishop Deo Nyirigira, uhagarariye intara ya 6 ya RNC muri Uganda n’umuhungu we Mwizerwa Felix, bivugwa ko atekanye i Mbarara.
Aho kwa Nyirigira yahamaze iminsi ibiri, maze ku cyumweru ahaguruka i Mbarara, aherekejwe n’umuhungu wa Bishop Deo Nyirigira witwa Mwizerwa Felix berekeza I Rusthuru aho bari bategerejwe n’Umwe mu nyeshyamba za RNC witwa Maj.Richard wari kumwe na Gen.Makenga mu birindiro bya M23, biherereye muri Rusthuru RDC, arangiza iyinkuru y’impimbano avuga ko Mwizerwa na Ben Rutabana bakigera imbere ya Gen. bisanze mu maboko ya Lt.Col.Mucyo Mulinzi wa RDF, ajyana Rutabana, Mwizerwa Felix na Maj.Richard i Kigali muri Pikapu y’umweru.
Nyamara umwe mu bayobozi b’ingabo ukorera mu Regima y’ingabo za FARDC muri Zone ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku kibazo kibaza niba ingabo za M23 zaba zifite ibirindiro muri Rutshuru, yasubije yisekera agira ati: nta M23 ikiri muri Congo abarwanyi bahoze muri uyu mutwe basubijwe mu buzima bwa gisivile uwo Gen.Makenga muvuga ari ku butaka bwa Uganda hamwe n’abandi barwanyi bake.
Dore Impamvu y’icurwa ry’ibinyoma bya Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO
Nyuma y’aho hasohokoye itangazo ry’ubufatanye bwa RNC n’Abaryankuna,barimo Ntamuhanga Cassien, umuhanzi Kizito Mihigo, Dianne Rwigara n’abandi…uyu Ntamuhanga, agomba gukora ibishoboka byose kugirango ashimishe shebuja Rujugiro kandi afashe Kayumba Nyamwasa kwikuraho umutwaro w’urubanza rw’amaraso ya Ben Rutabana, kuko akomeje kotswa igitutu n’Abanyamategeko b’Umuryango wa Ben Rutabana ngo yerekane aho ari.