Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Abasiganwa bahagurutse mu Karere ka Rusizi berekeza mu wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3 kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2020. Niko gace karekare muri iri siganwa rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 12.
Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team. Yageze i Rubavu ari imbere asize cyane abarimo Ghirmay Biniam wa Nippo Delko, ahita anamwambura umwambaro w’umuhondo yari afite.
Natnael yageze i Rubavu akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 47, yarushije isegonda rimwe Main Kent ukinira Pro Touch mu gihe Mugisha Moïse yasizwe amasegonda umunani.
Uyu mukinnyi yabaye uwa 23 wambaye umwenda w’umuhondo mu mateka ya Tour du Rwanda.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Mugisha Moïse ukinira Skol Adrien Cycling Academy (SACA) wanayoboye kuva abakinnyi bakinjira mu Ishyamba rya Gishwati ariko akaza gusigwa abakinnyi bari hafi kugera ku murongo basorejeho.
Abandi Banyarwanda basoje mu b’imbere barimo Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite y’i Rubavu wasoje ku mwanya wa karindwi na Areruya Joseph [wegukanye Tour du Rwanda 2017] wasoje ari uwa munani.
Nyuma y’Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu, biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2020, abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Rubavu berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 84.7.