• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Tour du Rwanda 2020: Tesfatsion yegukanye agace ka Rusizi-Rubavu, anafata umwambaro w’umuhondo

Tour du Rwanda 2020: Tesfatsion yegukanye agace ka Rusizi-Rubavu, anafata umwambaro w’umuhondo

Ubwanditsi 27 Feb 2020 IMIKINO

Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Abasiganwa bahagurutse mu Karere ka Rusizi berekeza mu wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3 kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2020. Niko gace karekare muri iri siganwa rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 12.

Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team. Yageze i Rubavu ari imbere asize cyane abarimo Ghirmay Biniam wa Nippo Delko, ahita anamwambura umwambaro w’umuhondo yari afite.

Natnael yageze i Rubavu akoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 47, yarushije isegonda rimwe Main Kent ukinira Pro Touch mu gihe Mugisha Moïse yasizwe amasegonda umunani.

Uyu mukinnyi yabaye uwa 23 wambaye umwenda w’umuhondo mu mateka ya Tour du Rwanda.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Mugisha Moïse ukinira Skol Adrien Cycling Academy (SACA) wanayoboye kuva abakinnyi bakinjira mu Ishyamba rya Gishwati ariko akaza gusigwa abakinnyi bari hafi kugera ku murongo basorejeho.

Abandi Banyarwanda basoje mu b’imbere barimo Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite y’i Rubavu wasoje ku mwanya wa karindwi na Areruya Joseph [wegukanye Tour du Rwanda 2017] wasoje ari uwa munani.

Nyuma y’Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu, biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2020, abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Rubavu berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 84.7.

2020-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jul 2021
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025
#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Ubwanditsi 12 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL
IMIKINO

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge
INKURU NYAMUKURU

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Ubwanditsi 01 Aug 2019
Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato
HIRYA NO HINO

Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Ubwanditsi 03 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru